Huye: Polisi yasabye abakora mu ibagiro gukaza ingamba zo kurwanya ubujura bw’amatungo

Kuri uyu wa 27 Gicurasi 2026, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yakomeje ibikorwa by’ubukangurambaga bigamije gukumira ibyaha no gushimangira uruhare rw’abaturage mu kubungabunga umutekano.

Muri urwo rwego, mu Karere ka Huye mu Murenge wa Ngoma, abakora mu ibagiro rya Matyazo basabwe kongera imbaraga mu gukumira ubujura bw’amatungo, cyane cyane harebwa inkomoko y’amatungo yose ajyanwa kubagirwa.

Aya makuru yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, wavuze ko abafite aho bahurira n’ubucuruzi n’iyicwa ry’amatungo bafite uruhare rukomeye mu kurwanya ubujura bw’amatungo magufi n’amaremare.

Polisi yasabye abakora muri iri bagiro kujya bagenzura neza ko amatungo yose aje kubagirwa afite ibyangombwa byuzuye birimo aho itungo ryaturutse, amazina ya nyiraryo ndetse n’umukono cyangwa icyemezo cy’ubuyobozi bw’aho ryaturutse.

CIP Hassan Kamanzi yavuze ko ibi bizafasha gukumira abajura b’amatungo bashobora gushaka kuyinjiza mu mabagiro kugira ngo bayagurishe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Yagize ati: “Abakora mu mabagiro bafite uruhare runini mu gukumira ibyaha by’ubujura bw’amatungo. Kugenzura ibyangombwa by’amatungo mbere yo kuyabaga ni imwe mu nzira zikomeye zo kurwanya ibyo byaha.”

Polisi kandi yasabye abakora muri iri bagiro gukomeza gutangira amakuru ku gihe igihe babonye ibintu bikemangwa cyangwa abantu bashobora kuba bafite ibikorwa bihungabanya umutekano.

Bibukijwe ko umutekano ari inshingano za buri wese, kandi ko ubufatanye hagati ya Polisi, izindi nzego ndetse n’abaturage bukomeje gutanga umusaruro mu gukumira ibyaha mbere y’uko biba.

Hanagarutswe ku isuku n’ubuziranenge bw’ibagiro, aho abakora muri iri bagiro basabwe kwirinda kubaga amatungo atabanje gupimwa indwara ndetse no gukomeza kugira isuku ihagije aho bakorera kugira ngo barengere ubuzima bw’abaturage.

Polisi y’u Rwanda ikomeje gushimangira ko gukorera mu mucyo, kubahiriza amategeko no gutangira amakuru ku gihe biri mu bifasha igihugu gukomeza kugira umutekano urambye n’ituze ry’abaturage.

AMAFOTO:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *