Amajyepfo: Polisi yakanguriye abaturage gukoresha “eKash”

Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego barakangurira abaturage gukoresha ikoranabuhanga mu kubika, kwakira no kwishyura amafaranga, kuko bifasha kugabanya ibyago birimo kwibwa cyangwa kwamburwa. Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 15 Nzeri 2026, mu bukangurambaga bwakorewe mu Murenge wa Rusatira, mu Karere ka Huye. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, avuga ko…

Soma inkuru yose

Huye: Polisi yahuguye abakozi n’abarwaza ku gukumira no kurwanya inkongi y’umuriro

Polisi y’u Rwanda ikorera mu ntara y’Amajyepfo yahuguye abayobozi, abakozi ndetse n’abarwaza bo mu bitaro bya Kabutare mu karere ka Huye , uburyo bwo gukumira no kurwanya inkongi y’umuriro, ndetse n’uko bakwitwara mu gihe inkongi ibaye. Aya mahugurwa yatanzwe mu rwego rw’ubukangurambaga Polisi y’u Rwanda ikomeje gukora ku bufatanye n’abaturage ndetse n’izindi nzego, hagamijwe kwirinda…

Soma inkuru yose

Huye: abantu bakekwaho kwikomeretsa ku myanya y’ibanga kugira ngo basabirize bafashwe

Abantu bane bakekwaho kwikomeretsa ku bushake ku myanya y’ibanga kugira ngo babone impamvu yo gusabiriza amafaranga yo kwivuza bafashwe mu Karere ka Huye, aho ubu bari gukurikiranwa n’inzego z’ubuyobozi. Amakuru dukesha IGIHE, avuga ko aba bantu bafatiwe mu Murenge wa Ngoma, mu Kagari ka Matyazo, nyuma yo kugaragara basabiriza mu masoko atandukanye bavuga ko bakeneye…

Soma inkuru yose

Huye: Abakorera mu isoko rya Rango bahuguwe ku gukumira no kurwanya inkongi z’umuriro

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yahuguye abarema n’abakorera mu isoko rya kijyambere rya Rango mu Karere ka Huye, ibereka uburyo bwo kwirinda, gukumira no guhangana n’inkongi z’umuriro kuri uyu wa 8 Kanama 2026. Aya mahugurwa yari agamije kongerera abitabiriye ubumenyi bw’ibanze ku nkongi z’umuriro, kugira ngo igihe habaye impanuka bashobore gufata ingamba zihuse…

Soma inkuru yose

Amajyepfo: Litiro zirenga ibihumbi 31 z’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge zamenwe

Mu rwego rwo gukaza ingamba zo kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego za Leta, yakoze igikorwa cyo kumena ibinyobwa byafatiwe mu bihe bitandukanye mu Ntara y’Amajyepfo. Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Kanama 2026 kigamije gukumira ikwirakwizwa ry’ibinyobwa bishobora guteza ingaruka zikomeye ku buzima bw’abaturage, no guca…

Soma inkuru yose

Nyaruguru na Huye: Abagabo bane bafatiwe mu bujura bw’inka zirindwi

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo, ku bufatanye n’inzego z’ibanze ndetse n’abaturage, ikomeje ibikorwa byo gukumira no kurwanya ibyaha, aho amakuru atangwa n’abaturage akomeje kugira uruhare rukomeye mu gufata abakekwaho ibikorwa by’ubujura. Muri urwo rwego, abantu bane bakekwaho ubujura bw’amatungo bafatiwe mu bikorwa byo kwiba inka zirindwi mu Turere twa Nyaruguru na Huye. Amakuru…

Soma inkuru yose

Huye: Polisi yasabye abakora mu ibagiro gukaza ingamba zo kurwanya ubujura bw’amatungo

Kuri uyu wa 27 Gicurasi 2026, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yakomeje ibikorwa by’ubukangurambaga bigamije gukumira ibyaha no gushimangira uruhare rw’abaturage mu kubungabunga umutekano. Muri urwo rwego, mu Karere ka Huye mu Murenge wa Ngoma, abakora mu ibagiro rya Matyazo basabwe kongera imbaraga mu gukumira ubujura bw’amatungo, cyane cyane harebwa inkomoko y’amatungo yose…

Soma inkuru yose

Huye: Umwana umwe yapfuye abandi babiri barakomereka mu nkongi y’umuriro yatewe n’amashanyarazi

Agahinda n’ihungabana ni byinshi mu Mudugudu wa Nyarurembo, Akagari ka Gitwa mu Murenge wa Tumba, Akarere ka Huye, nyuma y’inkongi y’umuriro yafashe inzu abana batatu barimo, umwe muri bo agahita ahasiga ubuzima mu gihe abandi babiri bakomeretse bikomeye. Iyi nkongi yabaye mu masaha ya saa mbili z’umugoroba ku wa 14 Gicurasi 2026, aho abaturage bavuga…

Soma inkuru yose