Mazutu yazamutseho 722 Frw, RURA itangaza ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli

Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli bizatangira gukurikizwa guhera ku wa 6 Kamena 2026 Saa Kumi n’Ebyiri za mu gitondo, aho litiro ya mazutu yiyongereyeho amafaranga 722 Frw mu gihe iya lisansi yagumye ku giciro yari isanzweho.

Nk’uko byatangajwe na RURA, litiro ya lisansi izakomeza kugurishwa 2.938 Frw, mu gihe litiro ya mazutu yavuye kuri 2.205 Frw ikagera kuri 2.927 Frw.

RURA yavuze ko aya mavugurura ashingiye ku mpinduka zikomeje kugaragara ku masoko mpuzamahanga y’ibikomoka kuri peteroli, ndetse hanitabwa ku ngamba Leta yashyizeho zigamije kugabanya ingaruka z’izamuka ry’ibiciro ku bukungu no ku baturage.

Mu itangazo ryayo, RURA yagaragaje ko inkunga ya Leta yakomeje kugira uruhare mu koroshya izamuka ry’ibiciro byari kuba byinshi kurushaho iyo harebwa gusa uko isoko mpuzamahanga ryifashe..

Yagize iti: “Ingamba za Leta zagize uruhare mu kugabanya izamuka ry’ibiciro bya lisansi na mazutu ku masoko, bituma bikomeza kuba hasi ugereranyije n’ibiciro byari kujyaho hashingiwe gusa ku miterere y’isoko.”

Nubwo mazutu yazamutse ku buryo bugaragara, RURA yemeje ko ibiciro by’ingendo z’imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange bitazahinduka, kubera ubufasha Leta ikomeje gutanga muri uru rwego.

Yakomeje iti: “Ingamba za Leta zo gushyigikira uru rwego zizakomeza gufasha abatwara abagenzi guhangana n’izamuka ry’ibiciro bya peteroli no gukomeza gutanga serivisi z’ingendo ku biciro bibereye abaturage.”

Izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku rwego mpuzamahanga rikomeje guterwa ahanini n’umwuka mubi w’umutekano mu Burasirazuba bwo Hagati, by’umwihariko intambara ihanganishije Amerika, Israel na Iran imaze amezi atatu.

Iyi ntambara yatumye umuhora wa Hormuz, unyuramo hafi 20% bya peteroli ikoreshwa ku Isi buri munsi, ugira ibibazo bikomeye by’umutekano, bituma ibiciro ku isoko mpuzamahanga bizamuka.

Ku wa 5 Kamena 2026, akagunguru ka peteroli idatunganyije kari kari hagati ya 94$ na 95$, ibintu bikomeje gushyira igitutu ku bihugu byinshi bitumiza ibikomoka kuri peteroli birimo n’u Rwanda.RURA yavuze ko izakomeza gukurikirana uko isoko mpuzamahanga ryifashe no gufata ingamba zikenewe kugira ngo itangwa rya serivisi z’ibikomoka kuri peteroli rikomeze kugenda neza mu gihugu hose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *