Mukandekezi Rozarie w’imyaka 65 ni umwe mu bakinnyi bamaze kubaka izina mu mukino w’igisoro, aho amaze inshuro enye zikurikiranya ahagararira Intara y’Amajyepfo mu mikino ya nyuma y’Umurenge Kagame Cup.
Nubwo atabashije kugera ku musaruro yifuzaga mu mikino ya nyuma yabereye mu Karere ka Bugesera kuwa 22 Kamena 2026, yavuze ko urukundo afitiye igisoro rwatangiye akiri umwana muto.
Yasobanuye ko yatangiye gukina afite imyaka 10, abyigishwa n’ababyeyi be, kuko iwabo i Nyanza uyu mukino wari umwe mu mikino yakinwaga cyane mu bitaramo n’imihango itandukanye. Yongeyeho ko, uretse igisoro, akunda n’umupira w’amaguru cyane cyane akaba ari umufana wa Rayon Sports.

Rozarie yavuze ko muri uyu mwaka atabashije kwitwara neza nk’uko yari asanzwe abigenza, bitewe n’uko irushanwa ryari ryitabiriwe n’abakinnyi bashya bafite ubushobozi bukomeye atari amenyereye guhura na bo.
Yagaragaje icyizere ko umwaka utaha azagaruka afite intego yo kongera guhatanira igikombe, ashimangira ko mu marushanwa yo ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo amaze gutsinda inshuro eshatu, mu gihe ku rwego rw’igihugu yegukanye intsinzi inshuro imwe mu 2023.
Yashimye akamaro k’umukino w’igisoro, avuga ko uruhura ibitekerezo kandi ugafasha umuntu kongera imbaraga nyuma y’akazi. Yanagaragaje ko uyu mukino utoza imibare n’ubushobozi bwo gutekereza, asaba urubyiruko kuwiga no kuwukina kugira ngo udakomeza gufatwa nk’umukino ugenewe gusa abakuru mu myaka.










