U Rwanda rukomeje kwandika amateka mu rwego rw’ubuzima, aho ibikorwa byo gusimbuza impyiko byarengeje 100 kuva gahunda ya Living Donor Kidney Transplant Program yatangizwa muri Gicurasi 2023.
Iyi ntambwe ntabwo isobanurwa gusa n’umubare w’abarwayi basimburiwe impyiko, ahubwo ni ikimenyetso cy’iterambere ry’u Rwanda mu kubaka ubushobozi bw’abaganga b’inzobere no gushimangira ubufatanye n’ibigo mpuzamahanga mu rwego rw’ubuzima.

Gahunda ya Living Donor Kidney Transplant Program yatangijwe mu 2023 nyuma y’igihe abaganga b’Abanyarwanda bahugurirwa gukora ubu buvuzi bwihariye ku bufatanye n’inzobere zaturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu bikorwa bya mbere by’iyi gahunda, abarwayi batatu ni bo basimburiwe impyiko, ibintu byabaye intangiriro y’urugendo rwatumye igihugu kigera kuri iyi ntambwe ishimishije.
Uyu musaruro ugaragaza ubushake bw’u Rwanda bwo guteza imbere ubuvuzi bugezweho, kugabanya umubare w’abarwayi boherezwaga kwivuriza mu mahanga no kongera amahirwe yo kubona ubuvuzi bwisumbuye ku baturage bakeneye serivisi zo gusimburizwa impyiko.
Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal byatangaje ko ubufatanye bifitanye na University of Michigan Center for Global Health Equity (UM-CGHE) ndetse na Michigan Medicine bwagize uruhare rukomeye mu kongerera ubumenyi n’ubushobozi abaganga n’izindi nzobere z’Abanyarwanda mu bikorwa byo gusimbuza impyiko.
Iyi gahunda, yashyigikiwe n’inzobere zirimo Prof. Jeffrey Punch, yibanze ku guhugura abaganga b’Abanyarwanda gukora ibikorwa byo gusimbuza impyiko, kubaka amatsinda y’inzobere zikorana muri uru rwego no gushyiraho uburyo burambye bwo gutanga izi serivisi mu gihugu.
Binyuze muri ubu bufatanye, u Rwanda rwabashije kugera ku rwego rwo gutanga serivisi zo gusimbuza impyiko rwifashishije cyane ubushobozi bw’abaganga b’imbere mu gihugu, bikaba byaragabanyije kwishingikiriza ku buvuzi bwo hanze.

Kuri ubu, abarwayi bahoze basabwa kujya kwivuriza mu mahanga no kwishyura amafaranga menshi kugira ngo babone ubu buvuzi bwihariye, bashobora kubusanga mu Rwanda hafi y’imiryango yabo. Ibi ntibyoroheje gusa kubona serivisi zikenewe, ahubwo byanagabanyije ibiciro by’ubuvuzi no kongera amahirwe yo kurokora ubuzima bw’abafite uburwayi bukomeye bw’impyiko.
Iyi ntambwe ikomeje kugaragaza uburyo u Rwanda rushora imari mu kubaka ubushobozi bw’inzego z’ubuzima no gutanga serivisi z’ubuvuzi zigezweho zifasha abaturage kubona ubuvuzi bufite ireme batagombye kujya kubushakira hanze y’igihugu.
Mbere y’uko gahunda Living Donor Kidney Transplant Program itangizwa mu 2023, Minisiteri y’Ubuzima, yatangazaga ko mu myaka irindwi ishize, abarwayi 67 boherejwe gusimburizwa impyiko mu bihugu by’amahanga bitwara arenga miliyoni 900 z’amafaranga y’u Rwanda.
U Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu kubaka urwego rw’ubuzima rushoboye mu gufasha Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga kubona serivisi z’ubuvuzi zigezweho imbere mu Gihugu.










