Urumuri rw’Izuba ni kimwe mu bintu by’ingenzi cyane ku buzima bw’umuntu. Si urumuri rwo gucana gusa, ahubwo rugira uruhare rukomeye mu mikorere y’umubiri, mu buzima bwo mu mutwe no mu kurinda indwara zimwe na zimwe. Abashakashatsi bagaragaza ko kurubonera mu rugero rukwiye ari ingenzi cyane, cyane cyane mu masaha ya mu gitondo no ku mugoroba izuba ritangiye kugabanuka, kuko ari bwo imirasire iba idakabije.
Urumuri rw’izuba rufasha gukora Vitamin D MU mubiri
Iyo uruhu rw’umuntu ruhuye n’izuba mu rugero rukwiye, rutangira gukora iyi vitamin ifasha amagufa gukomera binyuze mu gufasha umubiri gukoresha Calcium. Nanone kandi, iyi vitamin ifasha kongera ubudahangarwa bw’umubiri (immune system), bityo umuntu agahabwa ubwirinzi ku ndwara zimwe na zimwe zifata amagufa n’umubiri muri rusange.
Urumuri rw’Izuba rugira uruhare rukomeye mu buzima bwo mu mutwe
Iyo umuntu abonye urumuri rw’izuba, ubwonko bwe burekura imisemburo ya serotonin ifasha mu kongera akanyamuneza no kugabanya stress. Ibi bituma umuntu yumva afite ituze, imbaraga n’imyumvire myiza, bikamufasha no mu kazi no mu buzima bwa buri munsi.
Urumuri rw’izuba rufasha gusinzira neza
Iyo umuntu abonye izuba mu gitondo, umubiri we ubasha kumenya igihe cyo kuba maso n’igihe cyo kuruhuka. Ibi bifasha gusinzira neza nijoro no kubyuka neza mu gitondo, bikagabanya ikibazo cyo kubura ibitotsi cyangwa gusinzira nabi.
Ku ruhu kandi, urumuri rw’izuba rufasha mu gukora melanin, ikaba ifasha kurinda uruhu kwangizwa n’imirasire ikabije. Ibi bituma uruhu rugira ibara riringaniye kandi rukagira ubwirinzi ku zuba mu rugero ruto. Gusa abahanga bagaragaza ko izuba ryinshi rishobora kuba ikibazo ku ruhu iyo umuntu ataryitondeye.
Ububi bw’imirasire ikabije ku muntu
Nubwo urumuri rw’izuba rufite akamaro kanini, imirasire ikabije cyane cyane hagati ya saa yine na saa kumi z’amanywa ishobora kugira ingaruka mbi. Ishobora gutera kwangirika k’uruhu, gusaza imburagihe, kwangiza amaso ndetse no kongera ibyago bya kanseri y’uruhu. Ni yo mpamvu abahanga basaba kwirinda izuba ryinshi muri ayo masaha no kurwibonera mu gihe gikwiye.
Mu gusoza, urumuri rw’izuba ni ingenzi ku buzima bw’umuntu iyo rukoreshejwe neza. Rurinda umubiri, ruteza imbere ubuzima bwo mu mutwe, kandi rugafasha imikorere y’ibanze y’umubiri. Ariko nanone, kurubonera mu rugero rukwiye ni byo bituma umuntu abona inyungu zarwo rutamugizeho ingaruka mbi.











