Kuki kunywa amazi bihabwa agaciro gake kandi ari yo nkingi y’ubuzima?

Amazi ni cyo kinyobwa cya mbere gifasha ubuzima bw’umuntu gukomeza gukora neza, ariko abantu benshi bayafata nk’ikintu gisanzwe. Hari abamara amasaha menshi cyangwa umunsi wose batanywa amazi ahagije, bamwe bakavuga basetsa ko bazayanywa “barohamye gusa”, nyamara umubiri w’umuntu ubaho kubera amazi.

Abahanga mu buzima bavuga ko hagati ya 55% na 60% by’umubiri w’umuntu mukuru bigizwe n’amazi, mu gihe ku mwana ukivuka bishobora kugera kuri 75%. Ibi bisobanura ko amazi atari ikinyobwa gusa, ahubwo ari kimwe mu bigize ubuzima bwacu bwa buri munsi.

Ndetse n’ingingo z’ingenzi z’umubiri zirimo amazi ku rugero ruhanitse. Ubwonko bugizwe n’amazi ari hejuru ya 70%, ibihaha bikagira asaga 80%, umutima nawo ukaba ugizwe n’amazi ku rugero runini. N’amagufwa abantu bakunze gufata nk’ibintu bikomeye kandi byumye, na yo arimo amazi menshi.

Kuki umubiri ukenera amazi buri munsi?

Nubwo umubiri ugizwe n’amazi menshi, uba unayatakaza buri gihe. Iyo umuntu abira ibyuya, cyangwa ahumeka, hari amazi aba asohotse mu mubiri. Ni yo mpamvu umuntu agomba guhora ayasimbuza anywa amazi cyangwa afata ibindi biribwa birimo amazi.

Amazi ntabwo ava gusa mu mazi yera umuntu anywa. Anaboneka mu mbuto, imboga ndetse n’ibindi binyobwa. Nk’urugero, concombre, watermelon, amaronji n’izindi mbuto zigizwe n’amazi ku rugero rwa hafi 90%.

Ariko kandi, amazi yonyine ni yo afatwa nk’ingenzi kurusha ibindi binyobwa kuko nta sukari cyangwa ibindi binyabutabire byinshi aba arimo.

Bigenda bite iyo umuntu adafata amazi ahagije?

Iyo umuntu amaze amasaha make atanywa amazi, umubiri utangira gutanga ibimenyetso. Umunwa urakama, inkari zigahindura ibara zikaba umuhondo wijimye kandi zikanuka cyane.

Nyuma y’umunsi umwe gusa, ubwonko butangira gukora nabi. Umuntu ashobora kugira umutwe, gucika intege, kugorwa no gutekereza cyangwa gukora ibintu byoroheje.

Ku munsi wa kabiri, umubiri utangira kugabanya ibikorwa bisaba amazi menshi nko kubira ibyuya cyangwa kwihagarika. Ingingo z’umubiri zitangira kumagara, umuntu akumva ananiwe cyane.

Iyo ikibazo gikomeje, ku munsi wa gatatu cyangwa uwa kane ingingo zikomeye nk’impyiko, umutima n’umwijima zitangira kugira ikibazo gikomeye. Iyo amazi amaze kubura cyane, ubuzima bw’umuntu bushobora kujya mu kaga.

Abaganga bavuga ko umuntu ashobora kumara hagati y’iminsi itanu n’itandatu adafashe amazi mbere y’uko ubwonko buhagarara gukora, ariko ahantu hashyushye cyane bishobora no kuba mbere y’iyo minsi.

Ku munsi wa kabiri, umubiri utangira kugabanya ibikorwa bisaba amazi menshi nko kubira ibyuya cyangwa kwihagarika. Ingingo z’umubiri zitangira kumagara, umuntu akumva ananiwe cyane.

Hari abantu bahorana ibibazo byo kubabara umutwe, gucika intege, kutibuka neza cyangwa kutabasha gushyira ubwenge hamwe, nyamara ikibazo nyamukuru ari ukunywa amazi make.

Akenshi abantu bihutira gufata ibinini cyangwa kujya kwa muganga, ariko rimwe na rimwe ikibazo kiba gituruka ku mwuma muke mu mubiri.

Ni amazi angana iki umuntu akwiye kunywa?

Abahanga bavuga ko nta mubare umwe w’amazi ukwiye buri muntu wese kuko biterwa n’uburemere, imyaka, igitsina ndetse n’akazi umuntu akora.

Muri rusange: bakenera hagati ya litiro 2.5 na 3.5 ku munsi.Abagore bakenera hagati ya litiro 2 na 2.5 ku munsi.

Iyo umuntu akorera ahantu hashyushye cyangwa akora imyitozo ngororamubiri ituma abira ibyuya byinshi, aba akeneye amazi arenze ayo.

Inzoga n’ibinyobwa byo mu nganda si igisimbura cy’amaziNubwo ibindi binyobwa bishobora gutanga amazi make mu mubiri, ntabwo bisimbura amazi yera. Ibinyobwa byinshi byo mu nganda biba birimo isukari n’ibinyabutabire bishobora kugira ingaruka ku buzima iyo bifashwe cyane.

Ku banywa inzoga na byo, abaganga bavuga ko inzoga zituma umubiri utakaza amazi menshi kuko zongera inkari. Ni yo mpamvu umuntu unywa inzoga aba akwiye no kunywa amazi ahagije.

Ubushakashatsi bwerekana ko gutakaza hagati ya 1% na 2% by’amazi y’umubiri bishobora gutuma umuntu agira umunabi, kutabasha gutekereza neza no kwibagirwa bya hato na hato.

Kunywa amazi neza ni ugusoma gake gake, abaganga kandi bagira inama yo kutanywa amazi menshi icyarimwe kuko bishobora kuremerera impyiko. Ahubwo umuntu aba akwiye kujya ayanywa buhoro buhoro umunsi wose.Kugendana icupa ry’amazi cyangwa kuyashyira hafi aho umuntu ari, ni bumwe mu buryo bworoshye bwo kwibuka kuyanywa buri gihe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *