Kurya amafunguro atujuje ubuziranenge ni kimwe mu bibazo bikomeye byugarije ubuzima bw’abatuye Isi, aho buri mwaka abantu barenga miliyoni 600 barwara indwara ziterwa n’ibiribwa byanduye, mu gihe abarenga ibihumbi 420 bahitanwa na zo.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, rigaragaza ko abana bari munsi y’imyaka itanu ari bo bibasirwa cyane n’iki kibazo kuko bangana na 30% by’abahitanwa n’ingaruka z’amafunguro yanduye buri mwaka.
Uretse impfu, OMS ivuga kandi ko buri mwaka hahomba imyaka miliyoni 33 hose hamwe y’abantu baba bari basanzwe ari bazima bakazahazwa n’indwara zituruka ku biribwa bitujuje ubuziranenge. Ibi bishyira ikibazo cy’isuku n’umutekano w’ibiribwa mu bibazo bikomeye by’ubuzima rusange ku rwego rw’Isi.
Ibiribwa byinshi bishobora gutera indwara
Abahanga mu buzima bavuga ko hari ibiribwa bishobora kubamo utunyabuzima dutera indwara tutagaragara n’amaso, tukanduza abantu binyuze mu buryo bwo gutegura cyangwa kubibika nabi amafunguro.
Mu biribwa bikunze guteza ibyago harimo inyama z’inkoko, iz’amatungo zisanzwe, amagi, imboga n’imbuto bitogeje neza, amashaza ndetse n’ibinyamisogwe bititaweho uko bikwiye.
Iyo ibyo biribwa bidatetswe neza cyangwa bikabikwa ahantu hadatekanye, bishobora gukwirakwiza bagiteri, virusi cyangwa utundi dukoko dutera indwara zikomeye zirimo impiswi, kuruka, kuribwa mu nda ndetse rimwe na rimwe n’indwara zifata ubwonko.
Isuku ni yo ntwaro ya mbere yo kwirinda
Mu buryo bwo gukumira izi ndwara, OMS isaba abantu gukaza ingamba z’isuku mu gutegura amafunguro no mu mibereho ya buri munsi.
Mu by’ingenzi umuntu asabwa harimo gukaraba intoki mbere yo gukora ku biribwa no nyuma yo gukora ku nyama mbisi, gusukura ibikoresho byo mu gikoni ndetse no gutandukanya ibiribwa bishobora kwanduza ibindi.
Abahanga kandi bavuga ko gutandukanya inyama mbisi n’ibindi biribwa ari ingenzi cyane kuko bishobora gukwirakwiza mikorobe ku mafunguro yari asanzwe afite umutekano.
Guteka neza amafunguro no kuyabika ahakonje nabyo biri mu ngamba z’ingenzi zifasha kwirinda ibibazo bikomoka ku biribwa byanduye.
Abana ni bo bibasirwa cyane
Abaganga bagaragaza ko abana bato bafite ibyago byinshi byo guhitanwa n’indwara zituruka ku mafunguro yanduye kubera ko imibiri yabo iba itarakomera bihagije.
Kuruka no guhitwa cyane bishobora gutuma umwana atakaza amazi menshi mu mubiri, ibintu bishobora kumuviramo kuzahara cyangwa no gupfa mu gihe atitaweho vuba.
Ibimenyetso bikomeye ku mwana harimo kugira inyota idasanzwe, gucika intege, kwihagarika gake, kugira umuriro mwinshi no kwituma amaraso.
Ku bantu bakuru ho, indwara ziterwa n’ibiribwa byanduye zishobora kugaragara binyuze mu kuribwa mu nda, umuriro mwinshi, kuruka kenshi, impiswi ndetse no kugira umunaniro udasanzwe.
Kujya kwa muganga hakiri kare ni ingenzi
Abaganga basaba abantu kutirengagiza ibimenyetso by’indwara zituruka ku biribwa, cyane cyane igihe umuntu atangiye kugira umuriro mwinshi, kuruka bidashira cyangwa impiswi zikabije.
Bavuga ko kwihutira kujya kwa muganga bishobora gukumira ingaruka zikomeye ndetse bikarinda ko indwara zifata abantu benshi cyane cyane mu miryango cyangwa ahahurira abantu benshi nko mu mashuri no muri resitora.
Mu gihe Isi ikomeje guhangana n’indwara zinyuranye, impuguke zemeza ko kugira isuku mu gutegura no gufata amafunguro bikiri imwe mu ntwaro zikomeye zo kurengera ubuzima bw’abantu no kugabanya impfu zikomoka ku biribwa byanduye.










