Mu Rwanda: Abangavu basaga 23,000 baterwa inda buri mwaka

Ikibazo cy’inda ziterwa abangavu gikomeje kuba imwe mu mbogamizi zikomeye ku buzima n’iterambere ry’urubyiruko mu Rwanda, aho imibare mishya igaragaza ko buri mwaka abarenga ibihumbi 23 baterwa inda, bingana n’abagera kuri 60 buri munsi.

Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin, ku wa Gatanu tariki ya 26 Kamena 2026, mu biganiro by’Ihuriro ry’Urubyiruko byateguwe na Imbuto Foundation ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Ibi biganiro byitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame, byibanze ku gushakira hamwe ibisubizo birambye byo gukumira no kurandura inda ziterwa abangavu.

Minisitiri yavuze ko nubwo imibare ya buri mwaka ishobora kutumvikanisha neza uburemere bw’iki kibazo, kuyihindura iy’umunsi bituma umuntu abona neza ubukana bwacyo.

Yagize ati: “Abana b’abakobwa baterwa inda buri mwaka ni abarenga ibihumbi 23. Ushobora kumva uwo mubare ari munini, ariko reka mbivuge mu buryo bworoshye: buri munsi ni abana bagera kuri 60.”

Ikibazo gikomeje kwiyongera

Minisitiri Dr. Nsanzimana yagaragaje ko mu myaka mike ishize ikibazo cyarushijeho gukaza umurego, aho igipimo cy’abangavu baterwa inda cyazamutse kiva kuri 5% mu 2020 kigera kuri 8% mu 2025.

Yasobanuye ko iyo abangavu batewe inda bahura n’ingaruka nyinshi zirimo guhagarika amashuri, ihungabana ryo mu mutwe, ubukene ndetse no kugabanuka kw’amahirwe yo gukomeza kubaka ejo hazaza habo.

Yagize ati: “Iyo umwana atewe inda, akenshi ava mu ishuri kandi akagira ibibazo byinshi. Iki si ikibazo gikwiye guharirwa uwo mwana wenyine, ahubwo ni inshingano z’umuryango, ababyeyi, abarimu n’inzego zose.”

Yasabye ababyeyi n’abarezi kutita ku bana batewe inda nk’abarangije ubuzima, ahubwo bakabafasha kongera kwiyubaka no gukomeza amasomo n’indi mibereho.

Kubyara imburagihe bishyira ubuzima mu kaga

Dr. Nsanzimana yanibukije ko abakobwa babyara batarageza ku myaka 19 baba bafite ibyago byinshi byo guhura n’ibibazo bikomeye mu gihe cyo kubyara.

Yasobanuye ko imibiri yabo iba itarakura bihagije ku buryo ishobora kwakira neza inda no kubyara, bikongera ibyago byo guhura n’impfu cyangwa ibindi bibazo bikomeye by’ubuzima.

Yagize ati: “Ubuzima bwa wa mwana w’umukobwa buba butarakura neza. Ni bo bagira ibyago byinshi byo gupfa babyara cyangwa guhura n’ibindi bibazo bikomeye.”

Yanongeyeho ko n’abana bavuka ku babyeyi babyaye bakiri abangavu baba bafite ibyago byinshi byo kuvuka igihe kitageze, kuvukana ibiro bike cyangwa guhura n’ibindi bibazo by’ubuzima.

Imibare ya RBC igaragaza ko ikibazo kigihangayikishijeAmakuru yatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) agaragaza ko umubare w’abangavu baterwa inda wakomeje kuba hejuru mu myaka yashize.

Mu mwaka wa 2020 habaruwe abangavu 19,701 batewe inda. Uwo mubare wazamutse ugera kuri 23,111 mu 2021, wongera kugera kuri 24,472 mu 2022.Mu mwaka wa 2023, habonetse igabanuka rito aho habaruwe abangavu 22,055, ariko inzego z’ubuzima zigaragaza ko ikibazo kigikomeye kandi gisaba ingamba zihuriweho.

Guverinoma isaba ubufatanye bw’inzego zose

Minisitiri w’Ubuzima yavuze ko inda ziterwa abangavu atari ikibazo cy’umwana cyangwa umuryango gusa, ahubwo ari ikibazo kigira ingaruka ku iterambere ry’Igihugu muri rusange.

Yasabye ko ababyeyi, amashuri, inzego z’ibanze, amadini, urubyiruko n’abafatanyabikorwa bose bafatanya mu gukumira iki kibazo binyuze mu burezi buboneye, ubujyanama no kurinda abana ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Nk’uko imibare ya RBC ibigaragaza, inda ziterwa abangavu zikomeje kugira ingaruka zikomeye ku burezi, ubuzima n’iterambere ry’abana b’abakobwa. Guverinoma y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo bavuga ko gukomeza ubufatanye mu gukumira iki kibazo ari imwe mu nzira zafasha kurengera ejo hazaza h’urubyiruko no kubaka Igihugu gifite abaturage bafite ubuzima bwiza.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin yavuze ko mu Rwanda buri munsi abana 60 baterwa inda
Madame Jeannette Kagame yari mu bitabiriye ibiganiro by’ihuriro ry’urubyiruko.

Src: Imvaho Nshya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *