RBC: Ubwandu bwa Virusi itera Sida mu bagabo baryamana bahuje ibitsina buri kuri 5.8%

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatangaje ko abagabo baryamana n’abo bahuje ibitsina bakomeje kuba mu byiciro byugarijwe cyane na Virusi itera Sida mu Rwanda, aho ubushakashatsi bwacyo bugaragaza ko ubwandu muri iki cyiciro buri ku gipimo cya 5.8%. Amakuru ya RBC agaragaza kandi ko umubare w’abagabo baryamana n’abo bahuje ibitsina wiyongereye uva ku bihumbi 18…

Soma inkuru yose

RBC Yaburiye Abanyarwanda ko Igituntu Gishobora Kwangiza N’Imyanya Myibarukiro Iyo Kitavuwe Hakiri Kare

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyaburiye Abanyarwanda ko igituntu kitagomba gufatwa nk’indwara yibasira ibihaha gusa, kuko gishobora gukwira mu bindi bice by’umubiri birimo amagufa, inturugunyu, ubwonko ndetse n’imyanya myibarukiro y’abagore n’abagabo. Imibare igaragaza ko mu myaka irindwi ishize abantu 42.103 banduye igituntu mu Rwanda. RBC ivuga ko buri mwaka abarwayi 62 ku bantu 100.000 basanganwa igituntu,…

Soma inkuru yose

Mu Rwanda: Abangavu basaga 23,000 baterwa inda buri mwaka

Ikibazo cy’inda ziterwa abangavu gikomeje kuba imwe mu mbogamizi zikomeye ku buzima n’iterambere ry’urubyiruko mu Rwanda, aho imibare mishya igaragaza ko buri mwaka abarenga ibihumbi 23 baterwa inda, bingana n’abagera kuri 60 buri munsi. Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin, ku wa Gatanu tariki ya 26 Kamena 2026, mu biganiro by’Ihuriro ry’Urubyiruko byateguwe…

Soma inkuru yose

Ese ujya ugira ikibazo cy’amenyo? Menya ibiribwa bikunze kuyangiza n’uko wabirinda

Mu gihe abantu benshi bita ku mirire hagamijwe kugira ubuzima bwiza, inzobere mu by’imirire n’ubuvuzi bw’amenyo ziragaragaza ko hari ibiribwa n’ibinyobwa bishobora kugira ingaruka zikomeye ku menyo iyo bifashwe kenshi kandi isuku yo mu kanwa ikirengagizwa. Abahanga bavuga ko ibiribwa birimo isukari nyinshi ndetse n’ibinyobwa bifite aside nyinshi biri mu bituma amenyo yangirika, agacukuka cyangwa…

Soma inkuru yose

Rubavu yashyizeho ingamba zikomeye nyuma y’icyorezo cya ‘Ebola’ kiri muri Goma

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwatangaje ko bwashyizeho ingamba zikomeye zigamije gukumira icyorezo cya Ebola nyuma y’uko hagaragaye abarwayi muri Goma no mubindi bice bimwe bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni imyanzuro yafatiwe mu nama yabaye kuri uyu wa 17 Gicurasi 2026, yahuje abayobozi bo ku rwego rw’Intara, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (Rwanda Biomedical Centre), ubuyobozi…

Soma inkuru yose

Covid-19 yongeye kugaragara mu Rwanda

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, cyatangaje ko icyorezo cya Covid-19 cyongeye kugaragara mu Rwanda, nyuma y’uko mu bihugu bitandukanye by’Isi hashize iminsi kiri kwiyongera. Umuyobozi Mukuru wa RBC, Prof. Claude Mambo Muvunyi, yabwiye IGIHE ko nyuma yo kubona ko icyorezo cyongeye kugaragara mu bihugu bitandukanye, hakozwe isuzuma rigamije kureba uko byifashe mu gihugu. Yavuze ko mu…

Soma inkuru yose