RDC yareze u Rwanda mu Rukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yashyikirije Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera (ICJ) ikirego irega u Rwanda, irushinja kurenga ku masezerano mpuzamahanga atandukanye ajyanye no kurengera uburenganzira bwa muntu no gukumira ibyaha bikomeye.

Nk’uko TEDROS INFO yabitangaje kuwa 26 Kamena 2026, iki kirego cyashyikirijwe urwo rukiko na Minisitiri w’Ubutabera wa RDC, Guillaume Ngefa, uri mu ruzinduko i La Haye mu Buholandi, aho rukorera.

Amakuru yatangajwe na TEDROS INFO agaragaza ko Guverinoma ya RDC ishinja u Rwanda kurenga ku masezerano mpuzamahanga arimo ayo gukumira no guhana icyaha cya Jenoside yo mu 1948, ayo kurandura ivanguramoko yo mu 1965, ayo kurwanya ivangura rikorerwa abagore yo mu 1979, ndetse n’amasezerano yo kurwanya iyicarubozo n’ibindi bihano cyangwa ibikorwa bibabaza umuntu yo mu 1984.

RDC ivuga ko abaturage bo mu Burasirazuba bw’icyo gihugu bamaze imyaka isaga 30 bahura n’ibikorwa birimo ubwicanyi, iyicarubozo, gufatwa ku ngufu, kwimurwa ku gahato ndetse n’ivangura rishingiye ku bwoko n’igitsina.

Nk’uko TEDROS INFO ibivuga, Kinshasa ivuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ingabo z’u Rwanda hamwe n’imitwe yitwaje intwaro ivuga ko yashyigikiwe cyangwa igenzurwa n’u Rwanda zagabye ibitero ku butaka bwa RDC, byibasira inkambi z’impunzi, abaturage ndetse n’ibindi bice byo mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.

Guverinoma ya RDC ikomeza ivuga ko ibyo bikorwa byakomereje mu Ntambara ya Mbere n’iya Kabiri ya Congo ndetse no mu yandi makimbirane yakurikiyeho, ishinja u Rwanda gukorana n’imitwe yitwaje intwaro itandukanye.

Muri iyo mitwe, RDC ivuga ko harimo AFDL (Alliance des Forces Démocratiques pour la Libération du Congo), RCD (Rassemblement Congolais pour la Démocratie), CNDP (Congrès National pour la Défense du Peuple) ndetse na M23/AFC (Mouvement du 23 Mars / Alliance Fleuve Congo).

Amakuru yatangajwe na TEDROS INFO agaragaza ko RDC isaba Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera kwemeza ko u Rwanda rufite inshingano ku birego rushinjwa, rukarutegeka guhagarika ibikorwa Congo ivuga ko binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga, rugashyiraho ingamba zo kubikumira no gutegeka ko abahohotewe ndetse na Leta ya Congo bahabwa indishyi.

Iki kirego kije mu gihe umubano hagati y’u Rwanda na RDC umaze igihe urangwa n’amakimbirane ashingiye ku mutekano n’ibirego birebana n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa Congo.

U Rwanda rwagiye ruhakana kenshi ibirego rushinjwa na RDC, rugashinja na yo kudakemura ibibazo by’umutekano biri ku butaka bwayo, birimo ibikorwa by’umutwe wa FDLR, ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera ruzabanza gusuzuma niba iki kirego cyujuje ibisabwa mbere yo gutangira kukiburanisha, mu gihe impande zombi zizahabwa umwanya wo gutanga ibisobanuro n’ibimenyetso bishyigikira imyanzuro yazo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *