Ubusabe bw’Umunyamerika uhangayikishijwe n’igitsina gito ku Isi bukomeje kuvugisha benshi

Umugabo wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasabye ubufasha bw’amafaranga kugira ngo akorerwe ubuvuzi bwo kongera ingano y’igitsina cye, nyuma yo kuvuga ko ikibazo amaranye imyaka myinshi cyamugizeho ingaruka zikomeye mu buzima bwa buri munsi, mu buzima bwo mu mutwe ndetse no mu mibanire n’abandi.

Uyu mugabo witwa Michael Philips, ufite imyaka 38, yashyize ubusabe bwe ku rubuga rwo gukusanyirizaho inkunga rwa GoFundMe, aho yasabye abantu kumufasha kubona ibihumbi 22 by’Amadolari ya Amerika (asaga miliyoni 31 Frw) kugira ngo yishyurire ubuvuzi yasabwe n’abaganga.

Philips yavuze ko kuva akiri muto yabanye n’iki kibazo cyatumye ahora yumva afite ipfunwe ndetse kigatuma atabasha kwigirira icyizere nk’abandi. Yavuze ko n’ibikorwa bisanzwe birimo kwiyitaho no gukomeza isuku ye bwite bimusaba imbaraga nyinshi kubera imiterere y’igitsina cye.

Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru bitandukanye agaragaza ko igitsina cye gipima munsi ya santimetero imwe, ibintu abaganga bashyira mu cyiciro cy’indwara izwi nka micropenis, aho igitsina kiba gito cyane ugereranyije n’ibisanzwe.

Uyu mugabo yavuze ko iki kibazo kitamugizeho ingaruka mu mibereho gusa, ahubwo cyanamubangamiye mu buzima bw’urukundo. Yasobanuye ko byamugoye kugirana umubano wimbitse n’abandi kubera ipfunwe n’ubwoba bwo gusobanura ikibazo afite.

Yavuze kandi ko rimwe na rimwe agorwa no kunyara mu buryo busanzwe, ku buryo hari ibihe bimusaba gukoresha ibikoresho cyangwa imyambaro yihariye bifasha abafite ibibazo byo kutabasha kugenzura inkari.

Nk’uko amakuru yashyizwe ku rubuga rwa GoFundMe abigaragaza, abaganga bamugiriye inama yo kwibagisha kugira ngo bongere ingano y’igitsina cye, nubwo bemera ko ubwo buvuzi butazakuraho burundu ikibazo afite. Bavuga ko bushobora kugabanya zimwe mu mbogamizi ahura na zo buri munsi no kumufasha kubaho mu buryo bumworohereza.

Philips yavuze ko amaze igihe azigama amafaranga yo kwishyurira ubu buvuzi, ariko ubushobozi bwe bukaba butarahagije. Ni yo mpamvu yahisemo gusaba ubufasha bw’abantu kugira ngo agere ku mafaranga yose akenewe.

Abaganga b’inzobere bagaragaza ko micropenis ari ikibazo cy’ubuvuzi gikunze guterwa n’ihungabana ry’imisemburo cyangwa ibibazo bibaho mu mikurire y’umwana akiri mu nda. Bashimangira ko umuntu ufite iki kibazo ashobora gufashwa hakoreshejwe imiti cyangwa kubagwa, bitewe n’icyateye ikibazo n’uburemere bwacyo.

Inkuru ya Michael Philips yongeye gutuma benshi baganira ku kamaro ko gufata ibibazo by’ubuzima bw’imyororokere nk’ibindi bibazo byose by’ubuzima, aho inzobere zisaba ko ababifite bakwiye kugana abaganga aho kubana na byo mu ibanga cyangwa mu ipfunwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *