Se wa Kitoko yitabye Imana

Se w’umuhanzi Kitoko Bibarwa Patrick yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa 26 Nyakanga 2026, nyuma y’igihe yari amaze avurirwa mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal i Kigali.

Mu minsi yashize, uyu mubyeyi yari arembeye muri ibi bitaro, aho Kitoko yakundaga kumuba hafi amwitaho. Kuba yari amaze igihe agarutse gutura mu Rwanda, byatumye abona umwanya uhagije wo kwita ku mubyeyi we mu bihe bya nyuma by’ubuzima bwe.

Nubwo yari ahangayikishijwe n’uburwayi bwa se, Kitoko yakomeje kwitabira ibikorwa bitandukanye birimo ibitaramo nka Summer Country Tour na Rayon Day. Abamuzi bavuga ko yajyaga asohoza inshingano ze ku rubyiniro, nyuma agasubira ku bitaro gukomeza kurwaza umubyeyi we.

Urupfu rwa se wa Kitoko rwashenguye umuryango we, inshuti ndetse n’abakunzi b’umuziki nyarwanda, benshi bakomeje kumwihanganisha muri ibi bihe by’akababaro.

Kitoko Bibarwa Patrick ni umwe mu bahanzi bamaze igihe bubatse izina mu muziki nyarwanda, aho yamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo zirimo “Ifaranga”, “Manyobwa”, “Igendere”, “Sakwesakwe”, “Indyarya” n’izindi nyinshi zakunzwe.

Kugeza ubu, umuryango wa nyakwigendera nturatangaza igihe n’aho umuhango wo gusezera bwa nyuma no kumushyingura uzabera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *