Mu gihe ubwenge buhangano (Artificial Intelligence-AI) bukomeje guhindura uburyo abantu bakora, biga ndetse banakemura ibibazo bya buri munsi, ubushakashatsi bushya bwagaragaje ko kubwishingikirizaho cyane bushobora kugira ingaruka ku bushobozi bwo gutekereza, kwibuka no gushaka ibisubizo umuntu yishingikirijeho.
Nubwo AI yatumye akazi koroha kandi kakihuta mu nzego zitandukanye, abahanga bavuga ko hakenewe kuyikoresha mu buryo buringaniye kugira ngo idasimbura ubushobozi bw’umuntu bwo gutekereza no gusesengura.
AI yorohereje ubuzima bwa buri munsi
Muri iki gihe, AI ikoreshwa n’abantu benshi mu kwandika ubutumwa bwa email, gusemura indimi, gukora porogaramu za mudasobwa, gutegura inyandiko, gushaka ibitekerezo ndetse no gusubiza ibibazo bitandukanye.
Ibi byatumye abantu babasha gukora byinshi mu gihe gito, bituma ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano rirushaho kwinjira mu buzima bwa buri munsi.
Ariko uko ikoreshwa yiyongera, ni na ko impuguke zikomeje kwibaza niba kutayikoresha neza bitazatuma abantu bagenda batakaza ubushobozi bwo gutekereza byimbitse no gukemura ibibazo batifashishije ikoranabuhanga.
Ubushakashatsi bwagaragaje impinduka ku bakoresha AI
Ubushakashatsi bwakozwe n’abashakashatsi bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bwongereza ku bantu 1.222, bwagaragaje ko gukoresha AI mu gukemura ibibazo by’imibare cyangwa gusobanukirwa inyandiko byongera umusaruro kandi bikihutisha kubona ibisubizo.
Icyakora, igihe abafashwaga na AI babaga batakiyifite, benshi bagaragazaga intege nke mu gukomeza gushaka ibisubizo. Hari n’abahitaga bacika intege nyuma yo guhura n’ikibazo cyabasabaga gutekereza bonyine.
Abashakashatsi bavuga ko ibi bishobora kugira ingaruka ku buryo abantu biga, kuko gukomeza gushaka igisubizo nubwo bigoye ari kimwe mu bituma umuntu yunguka ubumenyi burambye.
Abahanga bavuga ko inzira yo kwiga idakwiye gusimburwa
Grace Liu, umushakashatsi muri Carnegie Mellon University, yavuze ko kubona ibisubizo byihuse binyuze muri AI bishobora kwambura abantu amahirwe yo kunyura mu nzira yo gutekereza no kwivumburira ibisubizo ubwabo.Yasobanuye ko ari muri iyo nzira umuntu akura ubushobozi bwo gusesengura, gufata ibyemezo no gukemura ibibazo bikomeye.
AI itandukanye na calculatrice
Abashakashatsi bavuga ko AI itandukanye cyane na calculatricCal
culatrice ifasha umuntu gukora imibare, ariko uburyo bwo kuyikoresha n’imitekerereze bikomeza kuba ibye.
yo ishobora gukora hafi imirimo yose isaba gutekereza, harimo kwandika inyandiko, gukora isesengura, gutanga ibitekerezo ndetse no gusubiza ibibazo bigoye. Ibi bishobora gutuma bamwe bayishingikirizaho aho gukoresha ubushobozi bwabo.
Ubushakashatsi bwa MIT bwari bwarabigaragaje
Ubushakashatsi bwakozwe na Massachusetts Institute of Technology (MIT) mu mwaka wa 2025 na bwo bwagaragaje ko abanyeshuri bakoresha AI mu kwandika inyandiko bashobora kugenda bagabanya ubushobozi bwo gutekereza no gusesengura amakuru.
Icyakora, abashakashatsi bashimangira ko hakenewe ubundi bushakashatsi bunini kandi bukorwa mu gihe kirekire kugira ngo hamenyekane neza ingaruka AI ishobora kugira ku mitekerereze y’abantu.
Ibigo bikora AI byatangiye guhindura uburyo ikora
Mu rwego rwo gufasha abakoresha AI kutayishingikirizaho cyane, ibigo byayikoze birimo ChatGPT na Gemini byatangiye gushyiraho uburyo bwo kwiga butanga ibimenyetso n’ibibazo bifasha umukoresha gutekereza mbere yo kubona igisubizo.
Microsoft na yo yatangaje ko Copilot ikomeje gushishikariza abayikoresha kugenzura ibisubizo ibaha no kubigereranya n’andi makuru yizewe aho kubifata nk’ukuri kudashidikanywaho.
Abahanga batanga inama ku ikoreshwa rya AI
Nubwo ubushakashatsi bugaragaza zimwe mu ngaruka zishobora guterwa no kwishingikiriza cyane kuri AI, abahanga ntibavuga ko izatuma abantu baba abaswa cyangwa batakaza ubwenge.
Ahubwo basaba amashuri, ibigo n’abakoresha AI kuyifata nk’igikoresho gifasha umuntu, aho kumusimbura.
Basaba abantu kubanza kugerageza gukemura ibibazo ubwabo, bagakoresha AI nk’inyunganizi, bakanagenzura ibisubizo ibaha babigereranya n’andi makuru yizewe. Bavuga ko gukoresha AI muri ubwo buryo ari bwo bwafasha abantu gukomeza kunguka ubumenyi no guteza imbere ubushobozi bwabo bwo gutekereza.











