Guverinoma y’u Rwanda, ibinyujije muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo (MINICT), yatangaje ku mugaragaro gahunda yo guhagarika buhoro buhoro ikoreshwa ry’imiyoboro ya telefone ya 2G na 3G, mu rwego rwo kongera umuvuduko, ubwizerwe n’ubushobozi bw’itumanaho rikoresha internet mu gihugu hose.
Iyi gahunda yatangajwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 27 Nyakanga 2026, rivuga ko iri hinduka ari imwe mu ntambwe zikomeye zigamije kubaka u Rwanda rufite ikoranabuhanga rigezweho, ritanga serivisi zihuse kandi zihendutse ku baturage bose.
Serivisi za 3G zizahagarikwa muri Kamena 2027
MINICT yatangaje ko ku wa 30 Kamena 2027 ari bwo serivisi zose za 3G zizahagarikwa ku rwego rw’igihugu. Nyuma yaho hazakurikiraho ihagarikwa rya 2G, ariko bikazashingira ku isuzuma rizakorwa harebwa niba igihugu cyose cyiteguye kwimukira ku muyoboro wa 4G.
Iryo suzuma rizibanda ku ngingo zitandukanye zirimo ubwishingizi bwa 4G mu gihugu hose, ubudahungabana bwa serivisi z’itumanaho, uko abaturage bamaze kubona telefone n’ibikoresho bihuye na 4G, ndetse n’uburyo serivisi zose zishingiye kuri 2G na 3G zizaba zimaze kwimurirwa ku ikoranabuhanga rishya.
Impamvu yo gusezera kuri 2G na 3G

Guverinoma ivuga ko imiyoboro ya 2G na 3G ari ikoranabuhanga rimaze imyaka myinshi kandi ritagihaza ibikenewe muri iki gihe, aho abaturage bakoresha internet ku gipimo kiri hejuru kurusha mbere.
Guhagarika iyo miyoboro bizafasha kurekura ubushobozi bw’imiyoboro isanzwe ikoreshwa na 2G na 3G, kugira ngo ibigo by’itumanaho bishobore gushora imari mu kwagura no kunoza serivisi za 4G, ndetse no gukomeza gutegura ikoreshwa rya 5G mu gihugu.
Biteganyijwe ko abaturage bazabona internet yihuta kurushaho, guhamagara bifite ijwi risobanutse, kugabanyuka kw’ibibazo byo gucika kw’itumanaho, no kunoza serivisi zishingiye ku ikoranabuhanga nka Mobile Money, serivisi za Leta zitangirwa kuri internet, uburezi n’ubuvuzi bikoresha ikoranabuhanga.
MINICT na RURA bazafatanya n’ibigo by’itumanaho
MINICT yavuze ko iri hinduka rizakorwa ku bufatanye na Rwanda Utilities Regulatory Authority (RURA), ibigo by’itumanaho bikorera mu Rwanda, ibigo bya Leta, abikorera ndetse n’abaturage.
Ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda rizashingira ku bipimo bizagenzurwa mbere y’uko 2G na 3G bihagarikwa burundu. Muri byo harimo:
- Kuba 4G ikwira igihugu hose kandi itanga serivisi nziza.
- Kuba guhamagara, kohereza ubutumwa bugufi (SMS), Mobile Money na serivisi z’ubutabazi bikomeza gukora nta nkomyi.
- Kwimurira kuri 4G serivisi zose zari zishingiye kuri USSD, 2G cyangwa 3G.
- Kuboneka kwa telefone na SIM Card bihendutse kandi bishyigikira 4G.
- Gukomeza gukangurira abaturage gusobanukirwa n’iri hinduka no kubafasha aho bikenewe.
- Hazabanza gukorwa igerageza
MINICT yatangaje ko mbere y’uko 3G ihagarikwa burundu, hazabanza gukorwa igerageza ryo kuzimya iyo miyoboro mu bice bimwe na bimwe by’igihugu mu mwaka wa 2026. Ibyo bizajyana no gukomeza kwagura 4G no gukurikirana niba gahunda igenda neza.
Icyo abaturage basabwa gukora
Abaturage bose basabwe kugenzura niba telefone na SIM Card zabo bishyigikira 4G kugira ngo batazazisanga zitagikora uko bikwiye nyuma y’ihagarikwa rya 3G na 2G.
Abakoresha MTN Rwanda bashobora guhamagara *456*1# bakamenya niba SIM Card yabo ishyigikira 4G.
Abakoresha Airtel Rwanda bashobora guhamagara *255*5*4# kugira ngo bagenzure niba SIM Card yabo ihuye na 4G.
Ibigo by’itumanaho na byo bizajya bimenyesha abakiriya bazaba bakeneye kuvugurura telefone cyangwa SIM Card zabo.
Ibigo bikoresha 2G na 3G byagiriwe inama yo gutangira kwitegura
Guverinoma yasabye ibigo bya Leta n’iby’abikorera bikoresha ibikoresho cyangwa serivisi zishingiye kuri 2G na 3G gutangira gutegura uburyo bwo kubivugurura.
Muri ibyo harimo serivisi za Mobile Money, uburyo bwo kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga, ibikoresho byo mu rwego rw’ubuzima, ubwikorezi, umutekano rusange, serivisi za Leta n’izindi gahunda zikoresha iyo miyoboro.
MINICT yatangaje ko izakomeza gutanga amabwiriza n’amakuru mashya uko gahunda yo kwimukira kuri 4G na 5G izagenda ishyirwa mu bikorwa.
Iyi gahunda ni imwe mu ngamba zitezweho gutuma u Rwanda rugira umuyoboro w’itumanaho ujyanye n’igihe, ushobora kwakira serivisi zigezweho zishingiye ku ikoranabuhanga no gufasha abaturage n’abashoramari kubona internet yihuta, ihamye kandi yizewe.






