Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Nyamagabe ushinzwe Imibereho Myiza, Uwamariya Agnes, akekwaho icyaha cyo kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome nyuma y’uko bivuzwe ko yamenyeshejwe ihohoterwa rishingiye ku gitsina ariko ntagirire uwahohotezwaga ubutabazi.
Ifungwa rye ryabaye ku gicamunsi cyo ku wa 29 Nyakanga 2026, rikaba rifitanye isano n’iperereza ryatangiye rikurikiranye dosiye y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musebeya, Nkurikiyimana Pierre, watawe muri yombi ku wa 24 Nyakanga 2026.
Amakuru yatangajwe na IGIHE agaragaza ko Nkurikiyimana akekwaho gusaba umwe mu bayobozi b’utugari ruswa ishingiye ku gitsina inshuro nyinshi. Nyuma yo kubyanga, ngo yafashe icyemezo cyo kumwimurira mu wundi murenge, kure y’umuryango we, ibintu byafashwe nk’igihano cyari gishingiye ku kwihorera.
Uyu muyobozi w’Akagari ngo yagejeje ikibazo cye kuri Visi Meya Uwamariya Agnes, amusobanurira ko akomeje guhohoterwa n’Umuyobozi w’Umurenge wa Musebeya. Gusa amakuru avuga ko atigeze agira icyo akora ngo ikibazo gikurikiranwe cyangwa ngo arengere uwo muyobozi.
Kubera ko nta gisubizo yabonye, uwo muyobozi yahisemo kwitabaza RIB i Kigali, ari na ho hatangiriye iperereza ryatumye abagenzacyaha boherezwa mu Karere ka Nyamagabe gufata Nkurikiyimana Pierre.
Nyuma y’iryo perereza, RIB yongeye gufata Uwamariya Agnes, imukekaho kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome nk’uko amategeko abiteganya.Kuri ubu, Uwamariya Agnes na Nkurikiyimana Pierre bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Gasaka mu Karere ka Nyamagabe, mu gihe dosiye zabo ziri gutunganywa mbere yo kugezwa mu Bushinjacyaha.
Ibyaha bakekwaho n’ibihano biteganywa n’amategeko
Uwamariya Agnes akurikiranweho icyaha cyo kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome, icyaha giteganywa n’ingingo ya 243 y’Itegeko No 68/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Ugihamijwe n’urukiko ashobora guhanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku mwaka umwe, ndetse agacibwa ihazabu iri hagati y’ibihumbi 100 na 300 Frw.
Ku ruhande rwa Nkurikiyimana Pierre, nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, akekwaho ibyaha birimo guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gufata icyemezo gishingiye ku rwango, no gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.
Ibi byaha bimwe muri byo bihanishwa igifungo gishobora kugera ku myaka 15 ndetse n’ihazabu ya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda, bitewe n’icyaha urukiko rwaba rwamuhamije.
RIB yasabye abayobozi kudahishira ihohoterwa
RIB yibukije abayobozi bose bo mu nzego za Leta n’abikorera ko bafite inshingano zo kurinda abo bayobora no gutanga amakuru igihe bamenye ibyaha, aho kubihishira.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko nta muyobozi uzihanganirwa naramuka akoresheje ububasha bwe mu guhohotera abo ayobora cyangwa agahishira ibyaha.
Yanashishikarije abantu bose bahura n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina kutaryumaho, ahubwo bakihutira kubimenyesha RIB kugira ngo hakorwe iperereza no gutanga ubutabera hakiri kare.











