FAA Yatangiye Iperereza Nyuma y’Ikibazo cy’Umutekano cyabaye kuri Kajugujugu ya Perezida Trump

Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe iby’indege (FAA) cyatangaje ko cyatangiye gukora iperereza ku kibazo cy’umutekano cyabaye mu kirere cy’Umujyi wa Washington, nyuma y’uko kajugujugu ya Perezida Donald Trump izwi nka Marine One ivuzweho kutubahiriza intera y’umutekano yagombaga kuyitandukanya n’indege y’ubucuruzi.

Nubwo iki kibazo cyateje impungenge, FAA yavuze ko nta kimenyetso cyerekana ko indege zombi zari hafi kugongana cyangwa ko zari ziri mu nzira imwe.

Iki kibazo cyabaye ku wa Kabiri tariki ya 4 Kanama 2026, ubwo Perezida Donald Trump yavaga hafi ya White House yerekeza ku Kigo cya Gisirikare cya Joint Base Andrews akoresheje kajugujugu ya Marine One, mbere yo gukomeza urugendo rwe yerekeza i Los Angeles.

Amakuru yatangajwe na Reuters agaragaza ko muri uwo mwanya, indege y’ubucuruzi ya Envoy Air Flight 3742 na yo yahagurukaga ku Kibuga cy’Indege cya Ronald Reagan Washington National Airport yerekeza i Pensacola muri Leta ya Florida.

Iperereza ryibanze ku kubahiriza amabwiriza y’umutekano

Nk’uko amakuru yatanzwe n’abantu babiri bazi iby’iki kibazo abivuga, abashinzwe kugenzura urujya n’uruza rw’indege ntibari bahagaritse by’agateganyo ingendo z’indege z’ubucuruzi nk’uko bisanzwe bikorwa igihe kajugujugu ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika igiye guhaguruka.

Amabwiriza y’umutekano ateganya ko indege zigomba gutandukanywa nibura na metero 900 mu butambike na metero 152 mu buhagarike kugira ngo hirindwe impanuka.

Aya mabwiriza yashyizweho nyuma y’impanuka yahitanye abantu 67

Gukaza aya mabwiriza byaturutse ku mpanuka ikomeye yabaye muri Mutarama 2025, ubwo indege ya American Airlines yagonganaga na kajugujugu ya gisirikare hafi y’Ikibuga cy’Indege cya Ronald Reagan Washington National Airport.

Iyo mpanuka yahitanye abantu 67, bituma inzego z’indege muri Amerika zifata ingamba zikomeye zo kongera umutekano mu kirere, cyane cyane igihe indege zitwaye abayobozi bakuru b’Igihugu zigenda.

Mu itangazo ryayo, FAA yavuze ko iri gukora iperereza kugira ngo hamenyekane neza icyabaye, ariko ishimangira ko nta kimenyetso kigaragaza ko indege zari zigiye kugongana.

Yagaragaje ko nubwo intera y’umutekano ishobora kuba itarakurikijwe uko bikwiye, nta kibazo cyateje impanuka cyangwa cyashyize ubuzima bw’abari muri izo ndege mu kaga.

Nubwo habaye iki kibazo cy’umutekano, kajugujugu ya Perezida Donald Trump n’indege ya Envoy Air zakomeje ingendo zazo uko zari zateganyijwe, zombi zigera aho zari zigiye nta kibazo cyangwa impanuka ibaye.

Iperereza rya FAA ritegerejweho gusobanura niba habayeho kutubahiriza amabwiriza y’umutekano ndetse n’icyakorwa kugira ngo ibintu nk’ibi bitazongera kubaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *