Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’Icyiciro Rusange cy’amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2025/2026 azatangazwa ku wa Kabiri, tariki ya 18 Kanama 2026, saa cyenda z’amanywa.
Nk’uko imvahonshya yabitangaje, Ibi byatangajwe na Minisiteri y’Uburezi ku wa Gatanu tariki ya 14 Kanama 2026, mu gihe abanyeshuri bakoze ibi bizamini ndetse n’ababyeyi babo bari bategereje kumenya uko batsinze.
Minisiteri y’Uburezi yanibukije Abaturarwanda ko umwaka w’amashuri wa 2026/2027 uzatangira ku wa 7 Nzeri 2026.
Ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza byakozwe kuva ku wa 7 kugeza ku wa 9 Nyakanga 2026. Ku rwego rw’Igihugu, ibyo bizamini byatangirijwe mu Mujyi wa Kigali ku Ishuri Ribanza rya Remera Catholique, aho byatangijwe na Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph.
Muri rusange, ibizamini bisoza amashuri abanza byakozwe n’abanyeshuri 277,452, barimo abakobwa 154,351 n’abahungu 123,101. Ibi bigaragaza ko abakobwa ari bo bari benshi mu bakoze ibi bizamini.
Muri abo banyeshuri harimo abarenga 900 bafite ubumuga. Na bo bakoze ibizamini mu buryo bwateguwe hagendewe ku miterere y’ubumuga bafite, kugira ngo babashe gukora ibizamini mu buryo buboneye kandi bugaragaza ubushobozi bwabo.
Ibizamini bisoza amashuri abanza byakorewe kuri site 1,182 zari zateguwe hirya no hino mu gihugu.
Ku ruhande rw’Icyiciro Rusange cy’amashuri yisumbuye, NESA yatangaje ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/2026 abanyeshuri 149,533 ari bo bari biteganyijwe gukora ibizamini bya Leta.
Muri aba banyeshuri, abakobwa bari 85,587, mu gihe abahungu bari 63,946. Aba bigaga mu mashuri ya Leta n’ayigenga, bakaba bari basoje Icyiciro Rusange cy’amashuri yisumbuye.
Ubu abanyeshuri bakoze ibi bizamini basigaje igihe gito ngo bamenye umusaruro w’imyigire yabo. Ababyeyi na bo biteguye kumenya amanota y’abana babo, cyane cyane ko aya manota azagira uruhare mu gufata imyanzuro ijyanye n’intambwe ikurikira y’amasomo.
Ku wa Kabiri tariki ya 18 Kanama 2026 saa cyenda z’amanywa ni bwo amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’Icyiciro Rusange azatangazwa ku mugaragaro.











