Amavuta ya Elayo (Olive Oil), cyane cyane azwi nka Extra Virgin Olive Oil, akomeje kugarukwaho n’abahanga mu by’imirire n’ubuzima kubera uruhare rwayo mu kurinda umubiri indwara zitandukanye no gufasha abantu kugira ubuzima bwiza burambye.
Ubushakashatsi butandukanye bwakozwe mu myaka yashize bwerekanye ko amavuta ya Elayo akungahaye ku binure byiza bizwi nka monounsaturated fats ndetse na antioxidants zifasha umubiri kurwanya iyangirika ry’uturemangingo.
Bumwe mu bushakashatsi bwakorewe ku bantu barenga ibihumbi 90, bwakurikiranye abagore n’abagabo mu gihe kirekire, bwagaragaje ko abantu bakoreshaga amavuta ya Elayo nibura ku kigero cya garama 7 ku munsi bagiraga ibyago bike byo guhitanwa n’indwara z’umutima, izifata imyanya y’ubuhumekero ndetse n’izindi ndwara zidakira ugereranyije n’abatayakoreshaga.
Abashakashatsi banagaragaje ko gusimbuza amavuta cyangwa ibinure bimwe na bimwe nk’amavuta asigwa ku mugati (marigarine) n’amavuta ya Elayo bishobora kugira uruhare mu kugabanya ibyago byo guhitanwa n’indwara zitandukanye.
Impamvu Amavuta ya Elayo Ashimirwa

Amavuta ya Elayo azwiho kuba arimo intungamubiri zifasha umutima gukora neza no kugabanya urugero rwa cholesterol mbi mu maraso. Nanone kandi arimo ibinyabutabire bifasha kugabanya uburibwe mu mubiri bushobora gutera cyangwa ibyago by’indwara zimwe na zimwe.
Abahanga bavuga ko imirire y’abatuye ibihugu byo ku Nyanja ya Mediterane, ikoresha cyane amavuta ya Elayo, iri mu zituma abaturage baho bagira ubuzima bwiza kandi bakaramba kurusha ahandi henshi ku isi.
Uko Wakoresha Amavuta ya Elayo

Amavuta ya Elayo ashobora gukoreshwa mu buryo butandukanye harimo kuyasuka kuri salade, kuyongeramo mu mafunguro yateguwe cyangwa kuyatekesha ku muriro udakabije.
Abahanga kandi bagira inama abantu guhitamo amavuta ya Extra Virgin Olive Oil, kuko aba ataratunganyijwe cyane n’imiti cyangwa n’ubushyuhe bwinshi, bityo akaba akibitsemo intungamubiri nyinshi.

Nubwo amavuta ya Elayo afitiye umubiri akamaro kanini, abahanga bashimangira ko atari umuti uvura indwara. Bavuga ko akwiye gukoreshwa nk’igice cy’indyo yuzuye irimo imboga, imbuto, ibinyampeke n’imyitozo ngororamubiri kugira ngo umuntu arusheho kugira ubuzima bwiza.
Mu gihe indwara zitandura zikomeje kwiyongera hirya no hino ku isi, gukoresha amavuta ya Elayo mu rugero rukwiye biri mu byemezwa n’abahanga nk’imwe mu nzira zafasha abantu kubungabunga ubuzima no kugabanya ibyago by’indwara zimwe na zimwe zidakira.










