Kuryama itara ryaka bishobora gushyira Umutima mu Kaga, Sobanukirwa ibyo ubushakashatsi bwagaragaje

Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko kuryama ahantu hari urumuri rwinshi nijoro bishobora kugira ingaruka ku mikorere y’umutima ndetse bikongera ibyago byo kwibasirwa n’indwara z’umutima mu gihe kiri imbere. Abashakashatsi bagaragaje ko n’urumuri ruke umuntu ahura na rwo mu gihe asinziriye rushobora kugira uruhare mu guhindura imiterere n’imikorere y’imikaya y’umutima. Dr. Lu Qi, umwe mu bayoboye ubu…

Soma inkuru yose

Niba unywa itabi, ibi ni byo ugomba kumenya ku buzima bwawe

Kunywa itabi ni imwe mu ngeso zishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bw’umuntu. Nubwo hari abaryanywa bavuga ko ribafasha kugabanya umunaniro cyangwa guhangana na stress, umwotsi waryo uba urimo imiti myinshi ishobora kwangiza ingingo zitandukanye z’umubiri. Itabi ririmo nikotine, ikinyabutabire gitera umuntu kurimenyeraho no kurigira ingeso igoye kureka. Umwotsi w’itabi kandi urimo ibindi binyabutabire byinshi…

Soma inkuru yose

Amavuta ya Elayo mu Biribwa Byongera Amahirwe yo Kuramba no Kugabanya Ibyago by’Indwara Zitandukanye

Amavuta ya Elayo (Olive Oil), cyane cyane azwi nka Extra Virgin Olive Oil, akomeje kugarukwaho n’abahanga mu by’imirire n’ubuzima kubera uruhare rwayo mu kurinda umubiri indwara zitandukanye no gufasha abantu kugira ubuzima bwiza burambye. Ubushakashatsi butandukanye bwakozwe mu myaka yashize bwerekanye ko amavuta ya Elayo akungahaye ku binure byiza bizwi nka monounsaturated fats ndetse na…

Soma inkuru yose

Impamvu Ibishyimbo Bikwiye Kugaragara Kuri Buri Meza: Intwaro Ikomeye Mu Kurinda Indwara

Mu gihe abantu benshi bahangayikishijwe n’indwara zidakira zirimo diyabete, indwara z’umutima ndetse n’umubyibuho ukabije, abahanga mu buzima bakomeje kugaragaza ko kimwe mu biribwa byoroshye kuboneka kandi bihendutse gishobora kugira uruhare runini mu kubirinda. Icyo kiribwa ni ibishyimbo. Ibishyimbo abenshi barabitegura ku meza kenshi, ariko benshi ntibazi ko ari isoko ikomeye y’intungamubiri zifasha umubiri gukora neza…

Soma inkuru yose

Impamvu Umwembe Ufite Umwanya Wihariye Mu Mbuto Zirinda Indwara Zitandukanye

Abantu benshi bakunda umwembe kubera uburyohe bwawo n’impumuro yawo yihariye, ariko abahanga mu buzima bavuga ko aka rubuto karenze kuba imbuto isanzwe iribwa. Umwembe uri mu mbuto zikungahaye cyane ku ntungamubiri zifasha umubiri gukora neza no kwirinda indwara zitandukanye. Uru rubuto rurimo vitamini zirimo A, C, E na K, fibre ndetse na potassium, byose bifite…

Soma inkuru yose

Kunywa ibikombe 2–3 by’ikawa ku munsi bishobora kugabanya ibyago by’indwara zimwe z’umutima

Ubushakashatsi bushya bugaragaza ko abantu banywa ikawa irimo caféine ku rugero ruringaniye bashobora kuba bafite ibyago bike byo kurwara zimwe mu ndwara z’umutima, stroke ndetse na diyabete yo mu bwoko bwa kabiri. Abashakashatsi bagaragaje ko kunywa hagati ya miligarama 200 na 300 za caféine ku munsi, zingana n’ibikombe bibiri cyangwa bitatu by’ikawa bitewe n’ubwoko n’ingano…

Soma inkuru yose

Ese angine itera ubugumba ku bahungu? Sobanukirwa ibyo muganga yagaragaje ukuri ku ngaruka zayo

Kuva kera hakunze kumvikana imvugo ivuga ko umwana w’umuhungu urwaye ‘angine’ kandi ntavurwe neza ashobora kuzagira ubugumba cyangwa uburemba mu gihe azaba amaze gukura. Icyakora, inzobere mu ndwara zo mu muhogo, mu mazuru, mu matwi no mu ijosi, Dr. Kamaliza Marie Aimée ukora mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), yasobanuye ko iyi myumvire atari…

Soma inkuru yose

Dore ibanga utari uzi ryihishe mu kunywa “Kawa” ihagije ku buzima

Ubushakashatsi bushya bugaragaza ko kunywa ikawa mu rugero bishobora kugira uruhare mu kurinda ubuzima bw’umutima no kugabanya ibyago byo kurwara zimwe mu ndwara zidakira. Abahanga bakavuga ko kunywa ibikombe bitanu bya kawa ku munsi bishobora kugabanya ibyago byo kurwara indwara z’umutima zirimo; diyabete yo mu bwoko bwa kabiri ndetse n’indwara z’ubwonko, ariko banaburira ko kunywa…

Soma inkuru yose

Ibimenyetso 8 by’indwara z’umutima ku bana ababyeyi badakwiye kwirengagiza

Indwara z’umutima zikunze gufatwa nk’izibasira abantu bakuru, nyamara n’abana na bo zishobora kubibasira, ndetse hari abazivukana. Abaganga bagaragaza ko iyo zimenyekanye hakiri kare, abana benshi bashobora kuvurwa bagakira, bityo bagakura neza nk’abandi. Ibi byagarutsweho na Dr. Rusingiza Emmanuel, inzobere mu kuvura indwara z’umutima zifata abana mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), mu kiganiro cyatambutse…

Soma inkuru yose

Kwicara Igihe Kirekire Bishobora Guteza Diyabete, Indwara z’Umutima n’Ibibazo by’Umugongo

Mu gihe ikoranabuhanga n’imiterere y’imirimo bikomeje gutuma abantu benshi bamara amasaha menshi bicaye, inzobere mu buzima ziraburira ko iyi myitwarire ishobora kugira ingaruka zikomeye ku mubiri no ku buzima bwo mu mutwe. Abantu bakora mu biro, abatwara ibinyabiziga, abakoresha mudasobwa igihe kirekire n’abandi bamara igihe kinini bicaye bavuga ko bakunze guhura n’ibibazo bitandukanye birimo uburwayi…

Soma inkuru yose

Kubura umurego kw’igitsinagabo bishobora kuba ikimenyetso cy’indwara zikomeye

Kutabasha gushyukwa neza cyangwa kugumana ubushakwe n’ubushobozi bwo gukora imibonano mpuzabitsina (erectile dysfunction) si ikibazo kireba ubuzima bw’imyororokere gusa. Abashakashatsi bavuga ko gishobora kuba kimwe mu bimenyetso bya mbere by’indwara zikomeye zirimo iz’umutima, diyabete, stroke ndetse n’izifata ubwonko. Ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko iki kibazo gikunze kugaragara ku bagabo benshi bafite imyaka 40 kuzamura. Nubwo bimeze…

Soma inkuru yose

Watermelon: Imbuto yoroshye ariko ifite akamaro gatangaje ku buzima bw’imibonano mpuzabitsina

Watermelon, cyangwa pastèque, ni imwe mu mbuto zikunzwe cyane kubera uburyohe bwayo n’ubushobozi ifite bwo kuruhura inyota cyane cyane mu bihe by’izuba. Ariko uretse kuba ari imbuto ikungahaye ku mazi, abashakashatsi bavuga ko ishobora no kugira uruhare mu guteza imbere ubuzima bw’imibonano mpuzabitsina ndetse n’imikorere y’imiyoboro y’amaraso. Ubushakashatsi bwakozwe n’abahanga bo muri Leta Zunze Ubumwe…

Soma inkuru yose

Ibiryo Urya Buri Munsi Bishobora Kukurinda Indwara Cyangwa Kuzigutera

Mu gihe abantu benshi bakomeje kwibasirwa n’indwara zirimo diyabete, umutima n’umuvuduko w’amaraso, abaganga bavuga ko kimwe mu bintu bikomeye bishobora kubitera cyangwa kubyirinda ari ibiryo umuntu afata buri munsi. Hari abantu batekereza ko kurya indyo yuzuye bisaba amafaranga menshi, nyamara abahanga mu mirire bavuga ko no kurya ibiribwa bisanzwe biboneka hafi yacu bishobora gufasha umubiri…

Soma inkuru yose