Abagabo batatu barimo na nyiri ukwibwa bakurikiranyweho kwiba ihene

Abagabo batatu bafatiwe mu Karere ka Kamonyi bakekwaho kugira uruhare mu kwiba ihene enye, mu gihe Polisi yanataye muri yombi nyir’izo hene kugira ngo hakorwe iperereza ku ruhare rwe muri icyo gikorwa.

Aba bagabo bafatiwe mu Mudugudu wa Mataba, Akagari ka Kabugondo, Umurenge wa Mugina, mu Karere ka Kamonyi, ubwo bari bashoreye ihene enye bikekwa ko zari zimaze kwibwa mu rugo rumwe.

Nk’uko Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo ibitangaza, gufatwa kwabo byakozwe ku bufatanye n’izindi nzego ndetse n’abaturage, nyuma y’amakuru yagejejwe ku nzego z’umutekano ku bijyanye n’izo hene.

Polisi ivuga ko mu gihe abo bagabo bafatwaga bari kumwe na Munyanziza Faustin, nyir’izo hene, na we wahise atabwa muri yombi kugira ngo hakorwe iperereza ku ruhare rwe muri icyo gikorwa.

Nyir’ihene na we ari mu bakekwa

Amakuru y’ibanze yatanzwe na Polisi agaragaza ko Munyanziza yari asanzwe afitanye amakimbirane n’umugore we. Bivugwa ko ari we wiyibishije izo hene, akaba yarateganyaga kuzicuruza umugore we atabizi mu rwego rwo kwihimura ku bibazo bari bafitanye.

Polisi ikimara gufata abo bakekwa, izo hene zasubijwe mu rugo zari zibwemo. Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane niba koko abo bagabo batatu bari bafite uruhare mu kwiba izo hene ndetse n’uruhare rwa buri muntu muri icyo gikorwa.

Abo bafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mugina, mu gihe Ubugenzacyaha bukomeje kubakurikirana.

Polisi isaba imiryango gukemura amakimbirane mu biganiro

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko amakimbirane hagati y’abashakanye atagomba gutuma umwe mu bagize umuryango yangiza cyangwa akoresha nabi umutungo w’urugo.

Yagize ati: “Kugirana amakimbirane n’uwo mwashakanye cyangwa mubana ntibikwiye kuba impamvu yo gusesagura cyangwa gukoresha nabi umutungo w’urugo. Iyo hari ikibazo, abashakanye bakwiye kuganira no gushaka uburyo bwo kugikemura mu mahoro, aho kwihimura kuko umuti wo kwirinda amakimbirane ni ukwimakaza umuco w’ibiganiro mu muryango.”

Polisi kandi yasabye abaturage kwirinda gukemura amakimbirane bakoresheje ibikorwa bishobora kuvamo ibyaha, ahubwo bakitabaza inzego zibishinzwe kugira ngo zibafashe gukemura ibibazo mu buryo bwubaka.

Mu gihe iperereza rigikomeje, Polisi ivuga ko izakomeza gukurikirana ibyabaye kugira ngo hamenyekane ukuri ku ruhare rwa buri muntu ukekwaho kugira aho ahuriye n’iki gikorwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *