Muhanga: Umugabo yafatanwe udupfunyika 2,213 tw’urumogi

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Muhanga, ku bufatanye n’abaturage, yafashe umugabo w’imyaka 40 ukekwaho gukwirakwiza urumogi, asanganwa udupfunyika 2,213 tw’urumogi. Ibi byabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 29 Kanama 2026, mu Murenge wa Nyamabuye, Akagari ka Gitarama, Umudugudu wa Nyabisindu, aho uyu mugabo yafatiwe iwe mu rugo. Amakuru y’ibanze agaragaza ko urwo…

Soma inkuru yose

Huye: Polisi yahuguye abakozi n’abarwaza ku gukumira no kurwanya inkongi y’umuriro

Polisi y’u Rwanda ikorera mu ntara y’Amajyepfo yahuguye abayobozi, abakozi ndetse n’abarwaza bo mu bitaro bya Kabutare mu karere ka Huye , uburyo bwo gukumira no kurwanya inkongi y’umuriro, ndetse n’uko bakwitwara mu gihe inkongi ibaye. Aya mahugurwa yatanzwe mu rwego rw’ubukangurambaga Polisi y’u Rwanda ikomeje gukora ku bufatanye n’abaturage ndetse n’izindi nzego, hagamijwe kwirinda…

Soma inkuru yose

Gisagara: Polisi Yasabye Abaturiye Umupaka w’u Burundi Kwirinda Ibyaha Byambukiranya Imipaka

Polisi y’u Rwanda, ku bufatanye n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara n’izindi nzego, yakoreye ubukangurambaga abaturage bo mu Murenge wa Mugombwa, ubahuza n’u Burundi, ibasaba kurushaho kwirinda ibyaha byambukiranya imipaka no gukomeza kugira uruhare mu kubungabunga umutekano. Ubu bukangurambaga bwari bugamije kwibutsa abaturage ko umutekano w’igihugu utangirira ku ruhare rwa buri wese, cyane cyane abaturiye imipaka, aho…

Soma inkuru yose

Nyamagabe: Inzego z’Ubuyobozi n’Umutekano Zasabye Abaturage Gufatanya Mu Kurwanya Ibyaha

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo bufatanyije n’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego, bwakanguriye abaturage bo mu Karere ka Nyamagabe kurushaho kugira uruhare mu gukumira ibyaha, kubungabunga ibidukikije no gukomeza gufatanya n’inzego z’umutekano mu rwego rwo kubungabunga amahoro n’iterambere. Ubu bukangurambaga bwari buyobowe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, wari kumwe n’abayobozi b’Ingabo na Polisi,…

Soma inkuru yose

Ruhango: Abasore bafashwe bamaze kwica ihene y’umuturage no kuyibaga

Abaturage bo mu Kagari ka Mbuye, Umurenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango, bavuga ko bahangayikishijwe n’ubujura bw’amatungo bumaze gufata indi ntera, nyuma y’uko abasore babiri bafashwe bakekwaho kwiba ihene y’umuturage bakayibaga bagamije kugurisha inyama zayo. Amakuru abaturage bahaye TV na RADIO 01agaragaza ko aba basore bafatiwe mu bikorwa byo kwiba iyo hene nyuma yo…

Soma inkuru yose

Nyaruguru na Huye: Abagabo bane bafatiwe mu bujura bw’inka zirindwi

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo, ku bufatanye n’inzego z’ibanze ndetse n’abaturage, ikomeje ibikorwa byo gukumira no kurwanya ibyaha, aho amakuru atangwa n’abaturage akomeje kugira uruhare rukomeye mu gufata abakekwaho ibikorwa by’ubujura. Muri urwo rwego, abantu bane bakekwaho ubujura bw’amatungo bafatiwe mu bikorwa byo kwiba inka zirindwi mu Turere twa Nyaruguru na Huye. Amakuru…

Soma inkuru yose