Umuhanzikazi w’icyamamare wo muri Nigeria, Ayra Starr, yagaragaje intimba aterwa n’itotezwa akomeje gukorerwa ku mbuga nkoranyambaga, asaba abamunenga ko bamureka agakomeza ubuzima bwe mu ituze.
Mu butumwa yashyize kuri konti ye ya X (Twitter) ku wa Mbere, uyu muhanzikazi uri mu bakunzwe cyane muri Afurika n’ahandi ku Isi, yavuze ko hari abantu bahisemo kumugirira nabi ku bushake, bakamunenga nta mpamvu zifatika, nk’abamugize icyo bahora.
Yagize ati: “Nta na kimwe mvuga cyangwa nkora ngo nshimishe abamaze gufata umwanzuro wo kunkurura no kunsebanya. Ese koko ni njye wenyine mubonye mukoresha nk’intama y’igitambo? Mujye mukurikira ibifite umumaro, mumbabarire mundeke mbeho!”
Nubwo atigeze asobanura neza ikimutegetse gutangaza ubwo butumwa, Ayra Starr amaze igihe kinini anengwa ku mbuga nkoranyambaga cyane kubera imyambarire ye n’imyitwarire igaragara mu mashusho y’indirimbo ze, aho bamwe bavuga ko binyuranye n’indangagaciro z’umuco, mu gihe abandi bamushyigikira nk’umuhanzikazi wihariye ugaragaza impano ye mu buryo bwe bwisanzuye.
Uyu muhanzikazi yashimangiye ko yifuza gutuza no kubaho mu mahoro, asaba abantu gushyira imbere ubumuntu n’imbabazi aho gutuka cyangwa kunenga ibidafite ishingiro.
Ayra Starr ni umwe mu bahanzi b’abagore bakomeye muri Afurika, uzwi cyane kubera indirimbo zamenyekanye ku rwego mpuzamahanga zirimo Rush, Commas, Bloody Samaritan, Sability n’izindi nyinshi.