Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

ingabire victoire
Yisangize abandi

Umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza uregwa ibyaha birimo guteza imvururu muri rubanda, yafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30.

Ni icyemezo cyatangajwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Nyakanga 2025, nyuma yuko ruburanishije urubanza ku ifungwa ry’agateganyo ruregwamo uyu munyapolitiki.

Ingabire Victoire washinze ishyaha DALFA-Umurinzi ritemewe mu Rwanda, akurikuranyweho ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icyo guteza imvururu, icyo kugiririra nabi ubutegetsi buriho, icy’icengezamatwara cyangwa se kwangisha Leta y’u Rwanda amahanga, icyo gutangaza amakuru y’ibihuha, n’icyaha cyo gucura umugambi wo kugirira nabi ubutegetsi buriho n’icyaha cyo kwigaragambya.

Mu iburanisha ryabaye ku wa Kabiri w’iki cyumweru tariki 15 Nyakanga 2025, Ubushunjacyaha bwasabiye uregwa gukurikiranwa afunzwe by’agateganyo kubera uburemere bw’ibyaha ashinjwa.

Mu iburanisha ku ifungwa ry’agateganyo, Ubushinjacyaha bwasobanuriye Urukiko ko uyu munyapolitiki wahoze mu rindi shyaka yashinze ryari rizwi nka FDU-Inkingi, ryari ryinjiye mu mikoranire n’imitwe ihungabanya umutekano irimo P5, RNC ndetse na RUD-Urunana.

Bwavuze ko ubwo iyo migambi yatahurwaga, ari bwo yashinze ririya shyaka DALFA-Umurinzi na ryo ryakomeje imigambi mibi, buvuga ko uyu munyapolitiki we ubwe yakoranaga n’abandi bantu barimo abaregwa mu rubanza rw’abantu icyenda bakekwaho ibyaha birimo gushaka guhirika ubutegetsi badakoresheje intwaro, ndetse ko yateraga inkunga ibikorwa byabo birimo amahugurwa bahabwaga.

Ubushinjacyaha bwavuze ko uregwa yategetse uwitwa Mimi gukora ikiganiro kuri YouTube Channel yitwa Umubavu TV y’umunyamakuru Nsengimana Theoneste uregwa muri ruriya rubanza, aho yatangiyemo amakuru y’ibihuha ko hari abantu bicwa ngo abandi bagafungwa kandi ntacyo bakoze.

Mu bindi bimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha busabira Ingabire gufungwa by’agateganyo, bwavuze ko hari ubuhamya bwatanzwe n’uwitwa Munyabugingo Gaston wavuze ko uyu munyapolitiki yashishikarizaga abantu gukora imyigaragambyo.

Ingabire Victoire wahakanye ibyaha ashinjwa, yavuze ko amahugurwa yahawe bariya bantu bakekwaho gushaka guhirika ubutegetsi, nta ruhare yayagizemo, ndetse ko atari anayazi.

Ku byari byatangajwe n’Ubushinjacyaha ko uregwa aramutse adafunzwe by’agateganyo ashobora gutoroka ubutabera, yavuze ko adashobora kubikora, aho yari yagize ati “Aho kuba hanze nahitamo kwibera muri gereza.”

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwahise rupfundikira urubanza ku ifungwa ry’agateganyo, kuri uyu wa Gatanu rwasomye icyemezo cyarwo, rwanzura ko uregwa akurikiranwa afunzwe, kuko ibyagaragajwe ko byagezweho mu iperereza bigize impamvu zikomeye zituma akekwaho gukora ibyo aregwa.

Urukiko rwavuze ko uregwa aramutse arekuwe yabangamira iperereza rikiri gukorwa, cyangwa agatoroka ubutabera, bityo ko agomba gukurikiranwa afungiye mu Igororero rya Nyarugenge.

Ingabire Victoire yatawe muri yombi tariki 19 Kamena 2025,  nyuma y’imyaka irindwi afunguwe ku bw’imbabazi za Perezida wa Repubulika, aho yarekuwe muri Nzeri 2018.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *