Perezida Évariste Ndayishimiye w’u Burundi ategerejwe i Kinshasa mu gihe imirwano ikomeje gufata indi ntera mu gace ka Minembwe, muri RDC.

Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yageze i Kinshasa muri RDC mu ruzinduko rw’iminsi ibiri rugamije kuganira na Perezida Félix Tshisekedi ku bibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bw’iki gihugu, cyane cyane intambara ikomeje kubera muri Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru.

Ibiro bya Perezida wa RDC byatangaje ko aba bayobozi bombi baganira ku bibazo bihangayikishije ibihugu byombi, birimo umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo ndetse n’ingamba zo guhangana n’icyorezo cya Ebola.

Uru ruzinduko rubaye mu gihe ingabo za RDC n’iz’u Burundi zikomeje ibikorwa bya gisirikare muri Komini Minembwe no mu nkengero zayo, aho zirwana n’umutwe wa MRDP-Twirwaneho. Ni ibikorwa biri mu rwego rw’ubufatanye bwa gisirikare bwatangiye hashingiwe ku masezerano yasinywe hagati y’ibihugu byombi mu 2022, nyuma akavugururwa mu 2023.

Mu minsi ishize, Perezida Tshisekedi yatangaje ko ingabo za RDC ziri kwitwara neza ku rugamba rwa Minembwe ndetse agaragaza icyizere cyo kongera kugenzura ibice byafashwe n’imitwe yitwaje intwaro. Icyakora, ubuyobozi bwa MRDP-Twirwaneho bwahakanye ko Minembwe yafashwe, buvuga ko abarwanyi babo bagifite ibice byinshi kandi ko bakomeje gusubiza inyuma ingabo bahanganye.

MRDP-Twirwaneho ivuga ko ibitero byagabwe muri Minembwe byakozwe n’ingabo za RDC zifatanyije n’iz’u Burundi, FDLR na Wazalendo, mu gihe impande bahanganye zitanga amakuru atandukanye ku uko urugamba ruhagaze.

Abasesenguzi bemeza ko ibiganiro bya Ndayishimiye na Tshisekedi bishobora kwibanda ku buryo bwo gukomeza ubufatanye mu bya gisirikare no gushaka ibisubizo byafasha kugarura umutekano mu burasirazuba bwa RDC, aho intambara ikomeje guteza impungenge abaturage benshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *