Icyorezo cya Ebola gikomeje kwibasira abakozi b’ubuzima muri RDC, aho abaganga barenga 70 bamaze kwandura.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryatangaje ko icyorezo cya Ebola gikomeje kugira ingaruka zikomeye ku rwego rw’ubuzima muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho abaganga n’abakozi b’ubuzima 75 bamaze kwandura, mu gihe 17 muri bo bamaze kwitaba Imana.

Ibi byatangajwe ku wa Gatanu na Marie Roseline Belizaire, umuyobozi ushinzwe ubutabazi bw’ibanze muri OMS, mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga avuye mu burasirazuba bwa RDC.

Belizaire yasobanuye ko iki cyorezo cyagize ingaruka zikomeye ku bakozi bo mu rwego rw’ubuzima, cyane cyane abaganga, kuko benshi banduye mbere y’uko Ebola itangazwa ku mugaragaro kuwa 15 Gicurasi. Ibi byatumye abakozi benshi bo mu mavuriro bahura n’abarwayi banduye batabizi, mu gihe icyorezo cyari kimaze igihe gikwirakwira kitaramenyekana.

Yagaragaje kandi ko hakiri ikibazo cy’ibikoresho byifashishwa mu kwirinda ubwandu, birimo udupfukamunwa, uturindantoki n’ibindi bikoresho by’ibanze, bikomeje gushyira abakozi b’ubuzima mu kaga.

Yagize ati: “Ni igihombo gikomeye cyane ku rwego rw’ubuvuzi kuko dufite umubare muto w’abaganga ugereranyije n’abaturage.”

Nk’uko imibare ya OMS ibigaragaza, RDC iri mu bihugu bifite umubare muto w’abaganga, aho ku baturage 10.000 haboneka abaganga 11 gusa.

Belizaire yanatangaje ko ibihugu birimo u Bushinwa na Uganda byamaze kohereza amatsinda y’abaganga n’inzobere mu buzima kugira ngo bifashe RDC guhangana n’iki cyorezo no kugabanya ingaruka zacyo.

Mu gihe Ebola ikomeje kugaragara mu burasirazuba bwa RDC, inzego z’ubuzima zikomeje gushimangira ingamba zo gukumira ikwirakwira ryayo no kurinda abaturage. Gusa kugeza ubu, nta murwayi wa Ebola urabarizwa mu bice bya RDC bihana imbibi n’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *