Abantu barenga 2.000 bamaze gukoresha urubuga rwa Tega Bus, ikoranabuhanga ryashyizweho mu gufasha abagenzi bakora ingendo zo mu ntara gukata amatike batiriwe batonda imirongo miremire aho bategera imodoka.
Urubuga rwa Tega Bus rwashyizweho hagamijwe gukemura imwe mu mbogamizi abagenzi bakunze guhura na zo, cyane cyane igihe cyo gushaka imodoka zijya mu bice bitandukanye by’igihugu.
Bruno Twagirumukiza, watangije Tega Bus, yabwiye IGIHE ko igitekerezo cyo gushyiraho uru rubuga cyaturutse ku kwitegereza ibibazo abagenzi bahura na byo mu gihe cyo gutegereza imodoka.
Yagize ati: “Nabonaga abantu batonze imirongo batazi niba n’imodoka zihari, nifuza gutangiza ikintu gishya, cyakemura ibi bibazo, ni igitekerezo nari maranye igihe. Niho havuye Tega Bus.”
Uko Tega Bus ikora
Umugenzi ushaka gukoresha uru rubuga abanza gusura Tega Bus, akuzuza amakuru asabwa. Nyuma yo kuyatanga, agaragarizwa imodoka zihari, aho zerekeza ndetse n’amafaranga agomba kwishyura.
Iyo umugenzi amaze guhitamo urugendo no kwishyura, abakozi ba Tega Bus baramuhamagara mbere y’uko urugendo rutangira.
Umugenzi ahabwa itike ye ndetse akerekanwa imodoka agomba kugendamo, ku buryo ataba agomba kumara igihe kinini atonze umurongo ashaka imodoka cyangwa itike.
Ubu buryo bushobora korohereza cyane abagenzi bafite gahunda zihutirwa, kuko bashobora guteganya urugendo mbere yo kugera aho bategera imodoka.
Igitekerezo cyatangiriye mu 2024
Tega Bus yatangiye nk’igitekerezo mu 2024, nyuma y’uko uwatangije uru rubuga abonye ko hari ikibazo cy’abagenzi bamara igihe bategereje imodoka ndetse rimwe na rimwe bakaba batizeye neza niba imodoka bajya kugendamo zihari.
Nyuma yo gutekereza ku buryo ikoranabuhanga ryakoreshwa mu gukemura icyo kibazo, uru rubuga rwashyizwe ku isoko muri Mata 2026.
Mu gihe rumaze rukora, rumaze gukoreshwa n’abasaga 2.000, ari na ko rwatanze akazi gahoraho ku bantu 11.
Ibi bigaragaza ko igitekerezo cyatangiriye ku kibazo abagenzi bahura na cyo cyahindutse serivisi ikoreshwa n’umubare w’abantu ugenda wiyongera.
Guhangana n’imirongo miremire
Mu ngendo zo mu ntara, gutonda umurongo ahategerewa imodoka ni kimwe mu bintu bishobora gutwara umugenzi igihe kinini, cyane cyane mu bihe by’iminsi mikuru cyangwa mu gihe abantu benshi baba bagiye gutembera.
Tega Bus yaje nk’uburyo bwo gutuma umugenzi abanza kumenya imodoka zihari n’aho zijya, agakora gahunda y’urugendo mbere yo kugera aho imodoka zifatira.
Uwatangije uru rubuga avuga ko intego ari ugukomeza guhanga ibisubizo by’ikoranabuhanga bishobora korohereza abantu mu buzima bwa buri munsi.
Kugeza ubu, abantu barenga 2.000 bamaze gukoresha Tega Bus, mu gihe abakozi 11 bafite akazi gahoraho kubera iki gikorwa.
Bruno Twagirumukiza yakomeje asobanura aho igitekerezo cyatangiriye, uko uru rubuga rukora n’ibibazo abantu bakunze kubaza ku bijyanye na Tega Bus mu kiganiro yagiranye na IGIHE.
Tega Bus ni urugero rw’uko ibibazo abantu bahura na byo buri munsi bishobora guhinduka amahirwe yo gukoresha ikoranabuhanga mu gutanga serivisi zorohereza abaturage, cyane cyane mu bijyanye no gutegura ingendo no gukata amatike.










