Amasezerano y’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Pakistan mu rwego rw’ingufu za nikeleyeri yashyizweho umukono n’Urwego Ngenzuramikorere mu Rwanda (RURA), rwari ruhagarariwe n’Umuyobozi Mukuru Wungirije, Claude Nkusi, hamwe na Zia Hussain Shah, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cya Pakistan gishinzwe kugenzura ingufu za nikeleyeri (PNRA).

Uyu muhango wabereye muri Pakistan witabirwa na Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu, Fatou Harerimana, wari uhagarariye u Rwanda mu isinywa ry’aya masezerano agamije gushimangira no guteza imbere ubufatanye hagati y’ibihugu byombi mu rwego rw’ingufu za nikeleyeri.
Nyuma y’isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye, intumwa z’u Rwanda zanasuye laboratwari n’ibindi bigo bikorera munsi y’Ikigo gishinzwe kugenzura ingufu za nikleyeri muri Pakistan (PNRA) ndetse n’Ikigo gishinzwe ingufu za nikleyeri muri Pakistan (PAEC), hagamijwe kunguka ubumenyi no kureba uburyo ibikorwa by’izo ngufu bicungwa mu buryo bw’umutekano kandi bujyanye n’amahame mpuzamahanga.
Abayobozi b’impande zombi bagaragaje ko aya masezerano azafasha gushimangira ubufatanye mu gusangira ubumenyi, kubaka ubushobozi bw’abakozi no guteza imbere ikoreshwa ry’ingufu za nikeleyeri mu bikorwa by’amahoro.
Bashimangiye kandi ko ubu bufatanye buzagira uruhare mu guteza imbere ikoreshwa ry’ingufu za nikeleyeri mu buryo butekanye, burinzwe kandi bwubahiriza amahame mpuzamahanga, mu rwego rwo gushyigikira iterambere rirambye ry’ibihugu byombi, cyane cyane u Rwanda rukomeje kwagura ubushobozi mu rwego rw’ikoranabuhanga n’ingufu.
U Rwanda rukomeje urugendo rugamije gutangira gukoresha ingufu za nikeleyeri bitarenze mu mwaka wa 2030, mu rwego rwo kongera ubushobozi bwo gutanga amashanyarazi no gushyigikira gahunda z’iterambere ry’ubukungu.

Muri iyi gahunda, igihugu kiri gukora inyigo zitandukanye zijyanye no kubaka inganda nto zitunganya ingufu za nikleyeri zizwi nka Small Modular Reactors (SMRs). Izi nganda zifite ikoranabuhanga rigezweho kandi ryitezweho umutekano mwinshi, zikaba zishobora gutanga amashanyarazi ku buryo buhoraho kandi bwizewe.
Ni muri urwo rwego u Rwanda rukomeje gushimangira ubufatanye n’ibihugu bifite ubunararibonye muri uru rwego, hagamijwe kunguka ubumenyi, kubaka ubushobozi bw’abakozi no gushyiraho amategeko n’inzego zigenzura ikoreshwa ry’izi ngufu.
Abasesenguzi bagaragaza ko amasezerano y’ubufatanye nk’ayasinywe hagati y’u Rwanda na Pakistan ari intambwe ikomeye mu rugendo rwo kwitegura gukoresha ingufu za nikleyeri mu buryo butekanye, bugamije amahoro no guteza imbere iterambere rirambye ry’igihugu.










