Iyo umwana muto afite umuriro, ababyeyi benshi bahita bahangayika, cyane cyane ko umwana aba adashobora gusobanura neza aho ababara cyangwa aho afite kibazo.
Umuriro ushobora kujyana no kurira cyane, kubura ubushake bwo kurya no kunywa ndetse n’umwuma.
Nubwo umuriro ari ikimenyetso gikunze gutera impungenge, abaganga b’abana bagaragaza ko ubwawo wonyine atari indwara, ahubwo ushobora kuba ikimenyetso cy’ikindi kibazo, cyane cyane ubwandu bw’indi ndwara runaka.
Ushobora kandi kuba igice cy’imikorere y’umubiri mu kurwanya ubwandu bw’indwara.
Paracetamol ntigomba guhabwa umwana uko bishakiye
Paracetamol ni umuti ukoreshwa mu kugabanya umuriro no kubabara, ariko ababyeyi bakwiye kwitondera uburyo bawuha abana bato.
Igipimo cy’umuti umwana ahabwa gishingira ku biro bye n’ingano ya paracetamol iri mu muti. Ni yo mpamvu atari byiza gufata igipimo cyahawe undi mwana ngo ugikoreshe ku wawe.
By’umwihariko, niba umwana afite ibiro biri munsi ya 5 kg, ababyeyi basabwa kubanza kugisha inama umuganga aho kumuha paracetamol ubwabo.
Umwana uri munsi y’amezi atatu aba asabwa kwitabwaho cyane
Ku mwana utarageza ku mezi atatu, ntibyemewe ko umubyeyi yihitiramo kumuha umuti igihe afite umuriro cyangwa atameze neza.
Ahubwo ni ngombwa kumujyana kwa muganga kugira ngo asuzumwe kandi hafatwe icyemezo cy’ubuvuzi gikwiye.
Ntukongere igipimo ushingiye ku muriro
Hari igihe umuriro uterwa n’ubwandu bwa virusi bushobora kumara iminsi itari mike. Kuba umuriro wagarutse nyuma yo kugabanuka ntibivuze ko umwana agomba guhita ahabwa igipimo kinini cya paracetamol.
Kongera umuti cyangwa guha umwana umuti urengeje igipimo giteganyijwe bishobora kumugiraho ingaruka zikomeye. Ababyeyi bakwiye gukurikiza amabwiriza y’umuganga cyangwa ayanditse ku muti.
Reba n’indi miti umwana ari gufata
Mbere yo guha umwana paracetamol, ni ngombwa kureba niba nta wundi muti ari gufata urimo na wo paracetamol. Ibi bifasha kwirinda ko umwana ahabwa uyu muti inshuro nyinshi cyangwa mu rugero rurenze urukenewe.
Nanone, ubushyuhe bw’umwana bukwiye kubanza gupimwa aho gushingira gusa ku kumva ko umubiri we ushyushye.
Nyuma yo gukingirwa na ho hakenewe kwitonderwa
Ku mwana ukimara gukingirwa, ababyeyi bakwiye kubanza kubaza umuganga niba paracetamol ikenewe. Hari ubushakashatsi bwagaragaje ko kuyitanga mu buryo bwo kwirinda ibimenyetso ako kanya nyuma yo gukingirwa bishobora kugira ingaruka ku gisubizo cy’ubudahangarwa bw’umubiri ku rukingo.
Ni ryari umwana akwiye kujyanwa kwa muganga?
Ababyeyi ntibakwiye kwishingikiriza kuri paracetamol gusa igihe umwana afite umuriro. Niba umwana akomeje kutamera neza, arira cyane kurusha ibisanzwe, adatuje, adashaka kunywa cyangwa kurya, cyangwa agaragaza ibindi bimenyetso bibahangayikishije, ni ngombwa kugana inzobere mu buvuzi.
Icy’ingenzi: Paracetamol igomba guhabwa umwana hakurikijwe imyaka, ibiro, imiterere y’ubuzima n’igipimo cy’umuti. Ku bana bato cyane, cyane cyane abatagejeje ku mezi atatu, inama ya muganga ni ingenzi mbere yo gutanga umuti.











