Wari uzi ko abantu bose bashobora kuba bavuka igihe kitageze? Dore impamvu itangaje

Wari uzi ko, ugereranyije n’izindi nyamabere, umwana w’umuntu avuka asa n’aho akiri mu ntangiriro z’urugendo rwo gukura? Umwana w’ihene ashobora gutangira kugenda mu minota mike nyuma yo kuvuka, umutavu w’inka na we akihutira guhaguruka no gukurikira nyina. Umwana w’umuntu we ashobora kumara amezi menshi atarashobora kwicara neza, hafi umwaka ataragenda, ndetse imyaka myinshi mbere yo…

Soma inkuru yose

Ese wari uzi ibyiza byo kunywa amazi ukibyuka?

Kunywa amazi ni ingenzi ku mikorere myiza y’umubiri, kuko amazi afasha uturemangingo, ingingo n’imikorere itandukanye y’umubiri gukomeza gukora neza. Iyo umuntu amaze amasaha menshi asinziriye, aba amaze igihe adafata amazi, bityo ashobora kubyuka yumva inyota cyangwa umunwa wumye. Amazi ni ingenzi mu gufasha umubiri kuringaniza amazi amubiri ukenera, kandi kubura amazi bishobora gutera umunaniro, kubura…

Soma inkuru yose

Impamvu ubwonko bwibuka cyane abantu baguteye ibibazo kurusha abagukoreye ibyiza

Ese wigeze wibaza impamvu ushobora kwibagirwa vuba umuntu wakugiriye neza, ariko nyamara imyaka myinshi igashira ugitekereza umuntu wigeze kugukorera ikintu kibi cyangwa mukagirana amakimbirane? Ubushakashatsi buheruka bwagaragaje ko atari nk’impanuka gutyo gusa, ahubwo ko ari uburyo busanzwe ubwonko bw’umuntu bukoramo. Nk’uko Psychology Today ibitangaza, ubwonko bw’umuntu bwubaka “ikarita y’imibanire” ihora ivugururwa, igafasha gutandukanya inshuti, abo…

Soma inkuru yose

Ubushakashatsi: Kurota Inzozi Mbi Buri Cyumweru Bishobora Kongera Ibyago byo Gupfa Imburagihe

Kurota inzozi ziteye ubwoba ni ibintu bisanzwe bibaho ku bantu benshi, ariko ubushakashatsi bushya bugaragaza ko iyo bibaye kenshi bishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima. Abashakashatsi bavuga ko abantu bakuru bakunda kurota inzozi mbi nibura buri cyumweru bashobora kugira ibyago byinshi byo gupfa imburagihe ugereranyije n’abazirota gake. Ibi byagaragajwe n’ubushakashatsi bune bwakorewe muri Leta Zunze…

Soma inkuru yose

WHO Yaburiye Abanywa Inzoga: Ethanol Ishobora Guteza Indwara Zirenga 200

Ubushakashatsi bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) bugaragaza ko ethanol, ikinyabutabire gisindisha kiboneka mu nzoga, ari kimwe mu bitera indwara nyinshi zidakira ndetse kigira uruhare mu rupfu rw’abantu barenga miliyoni 2.6 buri mwaka. Ibi bituma inzoga zikomeza kuba ikibazo gikomeye ku buzima rusange ku Isi. Nubwo inzoga zinyobwa n’abantu benshi mu rwego rw’imyidagaduro cyangwa…

Soma inkuru yose

Abahanga Batangaje Amasaha Nyayo Ukwiye Gusinzira Buri Joro Bitewe n’Imyaka Ufite

Gusinzira ni kimwe mu bintu by’ingenzi bigira uruhare rukomeye mu mibereho n’ubuzima bwiza bw’umuntu. Nubwo abantu benshi bafata ibitotsi nk’igihe cyo kuruhuka gusa, mu by’ukuri ni igihe umubiri n’ubwonko bikora imirimo ikomeye yo kwisana, kubika amakuru mashya no kongera imbaraga zikoreshwa umunsi ku wundi. Abahanga mu by’ubuzima bagaragaza ko kubura ibitotsi bihagije bishobora kugira ingaruka…

Soma inkuru yose

Icyo urumogi rukora mu bwonko iyo rukoreshejwe kenshi

Abantu benshi bakoresha urumogi buri munsi bavuga ko rutakibatera kumva basinze nk’uko byabagendekeraga mbere. Ahubwo bavuga ko barukoresha kugira ngo bumve “bameze nk’ibisanzwe.” Mu gihe benshi bafataga ibi nk’ikimenyetso cy’uko umubiri wamaze kurumenyera (tolerance), ubushakashatsi bushya bugaragaza ko hari ikindi kiba cyarabaye: ubwonko buba bwaramaze kwihindura kugira ngo bujyane n’ikoreshwa rya buri munsi ry’urumogi. Ibi…

Soma inkuru yose

Abagore n’abagabo ntibasaza kimwe mu bwonko, dore icyo abahanga babonye

Abahanga mu by’imikorere y’ubwonko bagaragaje ko uko ubwonko busaza bitandukana hagati y’abagore n’abagabo. Ubushakashatsi bushya bwerekana ko hari igice cy’ingenzi cy’ubwonko gifasha kwibuka no kwiga gitangira guhinduka hakiri kare ku bagore kurusha abagabo, ibintu bishobora gusobanura impamvu indwara zimwe na zimwe zifata ubwonko, zirimo na Alzheimer, zikunda kugaragara cyane ku bagore. Ubu bushakashatsi bwakozwe n’itsinda…

Soma inkuru yose

Impamvu Gusubiramo Ikintu Ari Inzira Iganisha ku Ntsinzi

Ubusesenguzi bushingiye ku ngingo zasohowe na Psychology Today Mu buzima bwa buri munsi, abantu benshi bifuza gutsinda vuba. Hari ushaka kwiga ururimi rushya mu mezi make, undi akaba yifuza kuba umuhanga mu muziki, siporo cyangwa ubucuruzi adaciye mu rugendo rurerure rw’imyitozo. Nyamara ubushakashatsi mu mitekerereze ya muntu (psychology) bugaragaza ko hari ihame rimwe ridahinduka: gusubiramo…

Soma inkuru yose

Ikoranabuhanga Rikoreshwa Birenze Urugero Rishobora Kugira Ingaruka Ku Magufa, Amaso N’Ubwonko

Nubwo ikoranabuhanga ryoroshya ubuzima bwa buri munsi, inzobere mu buzima ziburira abantu ko kurikoresha igihe kirekire kandi mu buryo budakwiye bishobora kubagiraho ingaruka zitandukenye ku mubiri, zirimo uburwayi bw’ijosi, kwangirika kw’amaso, kugabanuka kw’imbaraga z’amaboko ndetse no guhungabanya imikoranire y’ubwonko n’umubiri. Mu myaka ishize, telefoni zigezweho, mudasobwa na tablets byabaye ibikoresho bikoreshwa cyane haba mu kazi,…

Soma inkuru yose

Umuneke: Urubuto rwifitemo intungamubiri zifasha umutima, ubwonko n’igogorwa

Abahanga mu by’imirire n’ubuzima bemeza ko umuneke ari kimwe mu biribwa bikungahaye ku ntungamubiri zifasha umubiri gukora neza. Uru rubuto rurimo potasiyumu (potassium), magnesium, vitamine B6, vitamine C ndetse na fibre, byose bifite uruhare mu kubungabunga ubuzima bw’umuntu. Nubwo umuneke ukunze kuribwa nk’imbuto isanzwe cyangwa nk’akajyo hagati y’amafunguro, ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko ushobora kugira uruhare…

Soma inkuru yose

Akamaro ko Kunywa Amazi Mu Buzima bwa Buri Munsi.

Amazi: Inkingi y’Ubuzima bwa Muntu. Amazi ni kimwe mu bintu by’ingenzi umubiri w’umuntu ukenera kugira ngo ukore neza buri munsi. Abahanga mu buzima bagaragaza ko umubiri w’umuntu ugizwe n’amazi ku kigero kiri hagati ya 50% na 70%, bitewe n’imyaka, igitsina ndetse n’imiterere y’umubiri. Ibi bivuze ko amazi afite uruhare runini mu mikorere y’ingingo zose z’umubiri…

Soma inkuru yose

Dore ingaruka ushobora guhura na zo mu gihe wirengagije gusinzira bihagije

Gusinzira ni kimwe mu bintu abantu benshi badaha agaciro cyane, nyamara ni ingenzi nk’uko kurya no kunywa amazi ari ingenzi ku mubiri. Hari abantu bakunda kuvuga bati “kuryama si akazi”, abandi bakajya bamara amajoro bareba filimi, bakora akazi cyangwa bari ku mbuga nkoranyambaga, bibwira ko gusinzira atari ikibazo gikomeye. Ariko se byagenda bite uramutse uretse…

Soma inkuru yose