RAB yatangiye gukurikirana abaveterineri bakingira ikibaba abarya amatungo yipfushije

Rwanda Agriculture and Animal Resources Development Board (RAB) yatangaje ko igiye gufatira ibihano bikomeye abaveterineri bagira uruhare mu gushuka abaturage cyangwa kubakingira ikibaba bakarya amatungo yipfushije, ibintu bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ibi byagarutsweho ku wa 8 Gicurasi 2026, ubwo i Kigali hasozwaga amahugurwa y’iminsi itatu yahuje abaveterineri 98 baturutse mu turere twose tw’u Rwanda. Aya mahugurwa yari agamije kubongerera ubumenyi ku buryo bwo kubara ibihombo ku matungo yishingiwe muri gahunda ya Tekana Urishingiwe Muhinzi Mworozi, ndetse no kubibutsa amahame y’umwuga wabo.

RAB yavuze ko hari abaveterineri bagira uruhare muri ibi bikorwa

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubworozi muri RAB, Dr. Ndayishimiye Fabrice

Mu kiganiro cyatangiwe muri ayo mahugurwa, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubworozi muri RAB, Dr. Ndayishimiye Fabrice, yavuze ko hari bamwe mu baveterineri bagaragayeho uruhare mu gutuma abaturage barya inyama z’amatungo yapfuye cyangwa yataburuwe. Yasobanuye ko iyo amatungo yapfuye cyangwa afite indwara zikomeye, aba agomba kujugunywa cyangwa gutwikwa hakurikijwe amabwiriza y’ubuzima bw’amatungo n’abaturage, aho kuribwa.

Dr. Ndayishimiye yavuze ko bidakwiye kubona umuganga w’amatungo aceceka cyangwa ashuka abaturage ku itungo ryapfuye kandi azi neza ko rishobora guteza ibibazo bikomeye ku buzima bw’abantu.

Inyama z’inka yari ifite ibisazi zateye ikibazo i Nyagatare

RAB yatanze urugero rw’ibyabereye mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, aho abaturage bariye inyama z’inka yari yataburuwe nyuma yo kugaragaza ibimenyetso by’indwara y’ibisazi. Iyo nka bivugwa ko yagurishijwe inyama zayo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bamwe mu baziriye baza kugira ibibazo by’uburwayi ndetse bajyanwa kwa muganga.

Iki kibazo cyongeye gukangurira inzego zifite ubuzima mu nshingano gukaza ubugenzuzi no gukurikirana abantu bose bagira uruhare mu kubaga cyangwa kugurisha inyama z’amatungo yipfushije.

Abaveterineri bazajya bahanwa ndetse bakurikiranwe n’amategeko

RAB yavuze ko mbere yibanze ku kwigisha no kwihanangiriza abaveterineri, ariko ubu igihe kigeze cyo gutangira kubahana byeruye. Dr. Ndayishimiye yavuze ko ibihano bitazagarukira gusa ku mahame y’umwuga, ahubwo ko bamwe bashobora no gukurikiranwa n’ubutabera igihe ibikorwa byabo byateje ikibazo ku buzima bw’abaturage cyangwa igihombo ku bigo by’ubwishingizi.

Yagaragaje ko igihe ibikorwa by’umuveterineri byateye ibibazo bikomeye, ashobora gusabwa no kwishyura ibyangiritse cyangwa agahanishwa ibindi bihano biteganywa n’amategeko.

Abaturage basabwe kwirinda kurya amatungo yipfushije

RAB yongeye kwibutsa abaturage ko itungo ryapfuye ritagomba kuribwa uko byagenda kose, kabone n’iyo ryaba ritishwe n’indwara yanduza abantu. Abaturage basabwe kandi kwirinda kubaga amatungo mu buryo butemewe cyangwa kugura inyama zitapimwe n’ababifitiye uburenganzira, kuko bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

RAB yavuze ko gukoresha inyama zitapimwe bishobora gukwirakwiza indwara zikomeye hagati y’amatungo n’abantu, bityo buri wese akwiye kugira uruhare mu kubungabunga ubuzima rusange.

Mwakoze gufata umwanya mugasoma iyi nyandiko!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *