Hantavirus: Indwara yandurira ku mbeba ikomeje guteza impungenge ku Isi

Indwara ya Hantavirus ikomeje kuvugisha benshi nyuma y’aho igaragariye mu bwato bwari buri mu rugendo mu Nyanja ya Atlantic, abantu bamwe bakayandura ndetse bamwe muri bo bakahasiga ubuzima. Nubwo kugeza ubu mu Rwanda nta muntu urayigaragaraho, inzego z’ubuzima zatangiye gukaza ingamba zo kuyikumira no gukurikirana uko ihagaze ku rwego mpuzamahanga.

Hantavirus ni iki?

Hantavirus ni indwara iterwa na virusi ikunze kuba mu ngugunnyi cyangwa inkegesi, cyane cyane imbeba. Iyo virusi ishobora kwanduza abantu iyo bahuye n’inkari, amacandwe cyangwa ibisigazwa by’izo nyamaswa.

Abahanga bavuga ko iyi ndwara itandura byoroshye hagati y’abantu nk’izindi ndwara zandura mu myanya y’ubuhumekero, ariko hari ubwoko bumwe bwitwa Andes virus bushobora kwandura hagati y’abantu igihe babanye begeranye igihe kirekire.

Uko iki cyorezo cyamenyekanye

Iki cyorezo cyatangiye kuvugwa cyane hagati y’ukwezi kwa Kane n’ukwa Gatanu 2026 nyuma yo kugaragara mu bwato bwa MV Hondius bwakoraga ingendo mu Nyanja ya Atlantic.

Tariki 8 Gicurasi 2026, imibare yagaragazaga ko nibura abantu umunani bari bamaze kwandura iyo ndwara, muri bo batatu bakaba barapfuye.

Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS/WHO, Tedros Adhanom Ghebreyesus, yatangaje ko ubwato bwari bwaragaragayemo icyo cyorezo bwageze ku nkombe mu mujyi wa Tenerife, aho abakozi b’ubuzima bakomeje gukurikirana abantu bose bari muri urwo rugendo kugira ngo hirindwe ubundi bwandu bushya.

Icyatumye abantu benshi bagira impungenge ni uko ibihugu byinshi byatinye kwakira ubwo bwato kubera ubwoba bw’ikwirakwira ry’iyo ndwara.

Uko umuntu yandura Hantavirus

Umuntu ashobora kwandura Hantavirus mu buryo butandukanye, harimo:

  • Guhumeka umwuka wandujwe n’inkari cyangwa ibisigazwa by’imbeba;
  • Gukora ku bintu byanduye hanyuma umuntu akikoza ku maso, ku zuru cyangwa ku munwa;
  • Kurya cyangwa kunywa ibintu byandujwe;
  • Gukora ku mbeba cyangwa ku byasizwe na zo.

Abahanga bagaragaza ko ahantu hadafite isuku, harimo ububiko bw’ibiribwa cyangwa inzu zirimo imbeba nyinshi, hashobora kongera ibyago byo kwandura iyi ndwara.

Ibimenyetso by’iyi ndwara

Ibimenyetso bishobora kugaragara hagati y’icyumweru kimwe n’ibyumweru umunani nyuma yo kwandura. Bimwe mu bimenyetso bikunze kubanza kugaragara harimo:

  • Umuriro mwinshi;
  • Kubabara umutwe;Kubabara imikaya n’ingingo;
  • Umunaniro ukabije;
  • Kuribwa mu nda;
  • Isesemi,
  • kuruka cyangwa guhitw

Iyo indwara ikomeje gukomera, umuntu ashobora kugira:

  • Inkorora;
  • Guhumeka nabi;
  • Kubabara mu gatuza;
  • Ibibazo bikomeye by’ubuhumekero.

Abaganga bavuga ko ibi bimenyetso bishobora gusa n’ibya malaria, ibicurane cyangwa COVID-19, ari yo mpamvu umuntu wese ubigaragaje asabwa kwihutira kujya kwa muganga.

Ingamba u Rwanda rwafashe

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, cyatangaje ko kugeza ubu nta muntu uragaragaraho Hantavirus mu Rwanda, ariko ko cyatangiye gukaza ingamba zo gukurikirana no gukumira iyo ndwara.

  • Gukaza igenzura ry’indwara zidasanzwe;
  • Kugenzura abantu ku mipaka no ku bibuga by’indege;
  • Kongera ubushobozi bwa laboratwari;
  • Guhugura abakozi b’ubuzima;
  • Gukorana n’izindi nzego mu gukurikirana imbeba n’izindi nyamaswa zo mu gasozi.

Kwirinda ni bwo buryo bwiza

Kugeza ubu nta rukingo cyangwa umuti wihariye wa Hantavirus uraboneka. Inzego z’ubuzima zisaba abaturage gushyira imbere uburyo bwo kwirinda.

Abaturage basabwa:

  • Kugira isuku mu ngo;
  • Kubika ibiribwa neza;
  • Gufunga imyenge imbeba zinyuramo;
  • Gukaraba intoki kenshi;
  • Kwirinda gukora ku mbeba cyangwa ibisigazwa byazo;
  • Kwambara udupfukamunwa igihe cyo gusukura ahantu harimo imbeba.

Umuntu wese ugaragaje ibimenyetso nk’umuriro mwinshi, kubabara umubiri cyangwa guhumeka nabi asabwa kujya kwa muganga byihuse, cyane cyane niba yarahuye n’imbeba cyangwa yavuye mu rugendo rw’ahari icyorezo.

Uruhare rw’abaturage

RBC isaba abaturage gutanga amakuru ku gihe igihe babonye abantu benshi bafite uburwayi budasanzwe cyangwa impfu zitunguranye z’imbeba.

Abaturage bashobora guhamagara umurongo wa 114 bagatanga amakuru yafasha inzego z’ubuzima gukumira icyorezo hakiri kare.

Nubwo Hantavirus itaragera mu Rwanda, inzego z’ubuzima zisaba abantu kudaterera agati mu ryinyo, kuko kwirinda no kugira amakuru ahagije ari bwo buryo bwiza bwo guhangana n’indwara z’ibyorezo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *