Ubuzima bwa benshi buri guhinduka bitewe nakazi dukora umunsi ku munsi.
Muri iki gihe isi iragenda ihinduka cyane, aho abantu benshi bamara amasaha menshi bicaye ku kazi, imbere ya mudasobwa cyangwa telefone, ibintu abahanga bavuga ko biri mu bituma indwara zitandura ziyongera umunsi ku wundi.
Abaganga n’inzobere mu buzima bagaragaza ko gukora imyitozo ngororamubiri ari imwe mu ntwaro zikomeye zifasha umuntu kugira ubuzima bwiza no kwirinda indwara zitandukanye zirimo iz’umutima, diyabete ndetse n’umubyibuho ukabije.Nubwo bamwe batekereza ko imyitozo ari iy’abajya muri gym gusa, inzobere zisobanura ko no kugenda n’amaguru, kwiruka, gusimbuka umugozi cyangwa gukina siporo bituma umubiri ukora neza.
Ibyiza byo Gukora Imyitozo Ngororamubiri.
Kimwe mu byo abaganga baheraho bashishikariza abantu gukora imyitozo ni uko ifasha umutima gukora neza. Iyo umuntu akora imyitozo buri gihe, amaraso atembera neza mu mubiri kandi umutima ugakomera.
Ubushakashatsi bwakozwe n’inzobere zitandukanye bugaragaza ko abakora imyitozo bafite ibyago bike byo kurwara indwara z’umutima ugereranyije n’abayibura.Imyitozo kandi ifasha kugabanya umuvuduko ukabije w’amaraso ndetse ikanagabanya ibinure bibi bishobora gufunga imiyoboro y’amaraso.
Imyitozo ngororamubiri Ifasha umutima gukora neza.

Iyo umuntu akora imyitozo, umubiri utwika ibinure byinshi kandi ugakoresha ingufu ziba zarabitswe mu mubiri. Ibi bifasha umuntu kugumana ibiro bikwiye ndetse bikarinda izindi ndwara ziterwa n’umubyibuho ukabije.Abaganga bavuga ko umuntu ushaka kugabanya ibiro aba agomba guhuza imyitozo n’imirire myiza kugira ngo bigire umusaruro urambye.
Imyitozo Ngororamubiri Igabanya umubyibuho ukabije.

Mu myaka yashize, ikibazo cy’umubyibuho ukabije cyazamutse cyane hirya no hino ku isi. Abahanga bavuga ko kudakora imyitozo biri mu bituma abantu benshi babyibuha.
Imyitozo Ifasha ubwonko n’ubuzima bwo mu mutwe.

Si umubiri gusa ugira akamaro k’imyitozo. Inzobere mu mitekerereze zigaragaza ko imyitozo ifasha ubwonko gukora neza kandi ikagabanya stress ndetse n’agahinda gakabije.Iyo umuntu akora imyitozo, umubiri usohora imisemburo ituma yumva anezerewe kandi atuje. Ni yo mpamvu abantu benshi bavuga ko nyuma yo gukora imyitozo bumva bafite imbaraga n’ibyishimo byinshi.Hari kandi ubushakashatsi bwerekana ko imyitozo ifasha umuntu gusinzira neza no kongera ubushobozi bwo gutekereza.
Imyitozo Ngororamubiri Yongera imbaraga z’umubiri.

Abantu bakora imyitozo buri gihe bakunda kugira imbaraga nyinshi kuko imikaya n’amagufa byabo bikomera.
Abaganga bavuga ko gukora imyitozo bituma umuntu atananirwa vuba kandi bikamufasha gukora ibikorwa bya buri munsi ataruhuka kenshi.Ibi ni ingenzi cyane cyane ku bantu bamara igihe kinini bicaye cyangwa bakora akazi kadakoresha umubiri.
Imuitozo Ngororamubiri Ifasha kwirinda diyabete.

Diyabete iri mu ndwara zikomeje kwiyongera cyane ku isi. Inzobere zigaragaza ko gukora imyitozo bifasha umubiri gukoresha neza isukari iba iri mu maraso.Iyo umuntu adakora imyitozo, isukari ishobora kwiyongera mu mubiri bigatuma ibyago byo kurwara diyabete byiyongera.
Inama Abaganga Batanga.

Abaganga bashishikariza abantu gukora nibura iminota 30 y’imyitozo ku munsi. Bavuga ko umuntu atagomba gutegereza kujya muri gym gusa kuko no kugenda n’amaguru, gukora siporo cyangwa indi mirimo ikoresha umubiri bifite akamaro ;Banagirwa inama yo kunywa amazi ahagije, kurya indyo yuzuye no gukora imyitozo buhoro buhoro kugira ngo umubiri ubimenyere.
Mu gihe indwara zitandura zikomeje kwiyongera hirya no hino ku isi, abaganga bagaragaza ko gukora imyitozo ngororamubiri ari imwe mu nzira zoroshye kandi zihendutse zo kwirinda byinshi mu bibazo by’ubuzima.Nubwo abantu benshi bavuga ko babura umwanya, inzobere zisobanura ko iminota mike y’imyitozo buri munsi ishobora kugira uruhare runini mu gutuma umuntu agira ubuzima bwiza kandi akaramba.










