Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko rwataye muri yombi Uworizagwira Florien uzwi mu muziki nka Yampano, ukurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo gukubita no gukomeretsa ku bushake, gukoresha ibikangisho ndetse no gukoresha ibiyobyabwenge.
Aya makuru yemejwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, wavuze ko uyu muhanzi yafashwe ku wa 16 Gicurasi 2026 nyuma y’igihe ashakishwa n’inzego z’ubugenzacyaha.
Dr. Murangira yavuze ko Yampano akurikiranyweho ibyaha byinshi byabereye mu bihe bitandukanye, birimo gukubita no gukomeretsa ku bushake, gukoresha ibikangisho no kunywa ibiyobyabwenge.
Ati: “Ku wa 16 Gicurasi 2026, RIB yafunze Uworizagwira Florien wamamaye nka Yampano. Arakekwaho ibyaha bitandukanye birimo gukubita no gukomeretsa ku bushake, gukoresha ibikangisho, kunywa ibiyobyabwenge n’ibindi.”
Yari amaze igihe ashakishwa
Amakuru ahari avuga ko nyuma yo kumenya ko hari ikirego cyatanzwe kuri we, Yampano yahise atoroka ndetse atangira kwihisha mu gihe inzego z’umutekano zari zatangiye kumushakisha.
Bivugwa ko nyuma yo kubona ko nta yandi mahitamo afite, yaje kuva aho yari yihishe maze yitaba Ubugenzacyaha, ari bwo yahise afungwa.
Kugeza ubu, afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza rikomeje, dosiye ye ikaba iri gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Vava yavuze ku ihohoterwa yakorewe
Ibi bibaye nyuma y’amakuru amaze iminsi acaracara ku mbuga nkoranyambaga avuga ko uyu muhanzi yaba yarakoreraga ihohoterwa umugore we uzwi nka Vava.
Mu kiganiro Vava aherutse kugirana n’umwe mu bakoresha TikTok uzwi nka ‘God Father’, yavuze ko Yampano yamukubitaga ndetse akanamukorera ibikorwa by’ihohoterwa byagiye bifata indi ntera uko iminsi yicuma.
Yavuze ko hari igihe uyu muhanzi yamurumye izuru, akamutera ubwoba ko azamuhitana mu gihe yaba atangaje ibyo amukorera.Inkuru yo kugongwa n’imodoka yateje impakaVava yavuze kandi ko ikibazo cyafashe indi ntera tariki ya 24 Werurwe 2026 ubwo yari kumwe na Yampano mu modoka bagiye muri Sauna.
Nk’uko yabivuze, yamusabye kureka gukoresha telefone igihe yari atwaye imodoka, ibintu byarakaje uyu muhanzi kugeza aho amutegetse kuva mu modoka hagati mu muhanda.
Ati: “Yarahagaze hagati mu muhanda, ahita ansohora mu modoka. Nagiye gufata moto, nkiri kwambara casque ndebye inyuma mbona adukurikiye. Nabanje gutekereza ko ashaka kumbwira ngo nsubire mu modoka, ariko mbona yongeye umuvuduko aratugonga.”
Aya magambo ya Vava yakwirakwiye cyane ku mbuga nkoranyambaga, benshi bagaragaza impungenge ku ihohoterwa rikorerwa abagore mu ngo ndetse basaba ko ubutabera bwakurikiza amategeko.
Haracyategerejwe umwanzuro w’iperereza
Kugeza ubu RIB ivuga ko iperereza rikomeje, ndetse hakiri gukusanywa ibimenyetso byose bizafasha mu gutunganya dosiye izashyikirizwa Ubushinjacyaha. Nta ruhande rwa Yampano cyangwa abamwunganira ruragira icyo rutangaza kuri ibi birego byose ari gukurikiranwaho.










