Gufata inkari igihe kirekire bishobora kwangiza uruhago n’impyiko: Dore ibyo ugomba kumenya

Abahanga mu buzima baraburira abantu bafite akamenyero ko gufata inkari igihe kirekire, kuko bishobora kongera ibyago byo kwandura indwara zo mu nzira y’inkari ndetse bikagira n’ingaruka ku mikorere y’uruhago n’impyiko. Gufata inkari rimwe na rimwe ntibisanzwe bifatwa nk’ikibazo gikomeye, ariko kubigira akamenyero bishobora gutuma umuntu ahura n’ibibazo bitandukanye by’ubuzima. Gufata inkari bishobora kongera ibyago bya…

Soma inkuru yose

Ibara ry’inkari rishobora kukwereka uko ubuzima bwawe buhagaze

Inkari ni kimwe mu bintu umubiri ukoresha mu gusohora imyanda, kandi uko zigaragara bishobora gutanga amakuru ku buryo umubiri umeze. Nubwo guhinduka kw’ibara ry’inkari atari ko buri gihe bivuze ko umuntu arwaye, hari amabara cyangwa impinduka zikwiye kwitabwaho kuko zishobora kuba ikimenyetso cy’umwuma, indwara z’urwungano rw’inkari cyangwa ibindi bibazo by’ubuzima. Ku muntu ufite ubuzima bwiza,…

Soma inkuru yose

Ese wari uzi ibyiza byo kunywa amazi ukibyuka?

Kunywa amazi ni ingenzi ku mikorere myiza y’umubiri, kuko amazi afasha uturemangingo, ingingo n’imikorere itandukanye y’umubiri gukomeza gukora neza. Iyo umuntu amaze amasaha menshi asinziriye, aba amaze igihe adafata amazi, bityo ashobora kubyuka yumva inyota cyangwa umunwa wumye. Amazi ni ingenzi mu gufasha umubiri kuringaniza amazi amubiri ukenera, kandi kubura amazi bishobora gutera umunaniro, kubura…

Soma inkuru yose

Ese angine itera ubugumba ku bahungu? Sobanukirwa ibyo muganga yagaragaje ukuri ku ngaruka zayo

Kuva kera hakunze kumvikana imvugo ivuga ko umwana w’umuhungu urwaye ‘angine’ kandi ntavurwe neza ashobora kuzagira ubugumba cyangwa uburemba mu gihe azaba amaze gukura. Icyakora, inzobere mu ndwara zo mu muhogo, mu mazuru, mu matwi no mu ijosi, Dr. Kamaliza Marie Aimée ukora mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), yasobanuye ko iyi myumvire atari…

Soma inkuru yose

Minisitiri w’ubuzima yasobanuye impamvu yihishe inyuma y’inkubiri yo gufunga inzoga zitujuje ubuziranenge.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yatangaje ko isuzuma ryakozwe ku nzoga zimwe zitujuje ubuziranenge ryagaragaje ibintu biteye inkeke, birimo kuba hari izari zifite 90% bya alcool ndetse zikarimo n’ibinyabutabire by’uburozi nka methanol, bidakwiye kunyobwa na gato. Yabitangaje kuru uyu wa 3 Kanama 2026 mu kiganiro cyatambutse kuri Televiziyo y’Igihugu cyagarukaga ku ngamba zafashwe zo kurwanya…

Soma inkuru yose

Dore uburyo bworoshye bwo kurinda impyiko no kwirinda diyabete n’umuvuduko ukabije w’amaraso

Impyiko ni imwe mu ngingo z’ingenzi zigize umubiri w’umuntu. Zifite inshingano zo kuyungurura amaraso, gukuramo imyanda n’uburozi mu mubiri binyuze mu nkari, kugenzura amazi n’imyunyu ngugu, ndetse no gufasha mu kugenzura umuvuduko w’amaraso. Iyo zangiritse, ubuzima bw’umuntu bushobora kujya mu kaga, kuko bishobora kuvamo indwara zikomeye zishobora no gusaba ko umuntu akorerwa dialyse cyangwa agaterwa…

Soma inkuru yose

Mu Rwanda: Abaganga bahuguwe mu buvuzi bwo kubaga no gusimbuza impyiko

U Rwanda rukomeje kwandika amateka mu rwego rw’ubuvuzi, nyuma yo kurenga ibikorwa 100 byo gusimbuza impyiko (Kidney Transplant) bikorewe imbere mu gihugu kuva gahunda yo gusimbuza impyiko ziturutse ku baterankunga bazima itangiye muri Gicurasi 2023. Iyi ntambwe yagezweho mu cyumweru gishize mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, bikomeje kwiyubaka nk’ikigo cy’ubuvuzi gitanga serivisi zifite ubuziranenge ku…

Soma inkuru yose

Akamaro ko Kunywa Amazi Mu Buzima bwa Buri Munsi.

Amazi: Inkingi y’Ubuzima bwa Muntu. Amazi ni kimwe mu bintu by’ingenzi umubiri w’umuntu ukenera kugira ngo ukore neza buri munsi. Abahanga mu buzima bagaragaza ko umubiri w’umuntu ugizwe n’amazi ku kigero kiri hagati ya 50% na 70%, bitewe n’imyaka, igitsina ndetse n’imiterere y’umubiri. Ibi bivuze ko amazi afite uruhare runini mu mikorere y’ingingo zose z’umubiri…

Soma inkuru yose