Impyiko ni imwe mu ngingo z’ingenzi zigize umubiri w’umuntu. Zifite inshingano zo kuyungurura amaraso, gukuramo imyanda n’uburozi mu mubiri binyuze mu nkari, kugenzura amazi n’imyunyu ngugu, ndetse no gufasha mu kugenzura umuvuduko w’amaraso. Iyo zangiritse, ubuzima bw’umuntu bushobora kujya mu kaga, kuko bishobora kuvamo indwara zikomeye zishobora no gusaba ko umuntu akorerwa dialyse cyangwa agaterwa impyiko.
Nubwo indwara z’impyiko zikomeje kwiyongera hirya no hino ku isi, abaganga bavuga ko igice kinini cyazo gishobora kwirindwa binyuze mu kubaho ubuzima buzira umuze no kwirinda ingeso zishobora kuzangiza.
Inzobere mu buvuzi zigaragaza ko umuntu utangiye kwita ku buzima bwe hakiri kare aba afite amahirwe menshi yo kugabanya ibyago byo kurwara indwara zidakira zirimo diyabete n’umuvuduko ukabije w’amaraso, cyane cyane iyo ageze mu myaka 50 kuzamura.
Kurya indyo yuzuye bifasha umubiri n’impyiko gukora neza

Kimwe mu bintu abaganga bashyira imbere ni ukurya indyo yuzuye kandi itanga intungamubiri zose umubiri ukeneye. Basaba abantu kurya imbuto zitandukanye, imboga, ibinyampeke n’ibiribwa bikungahaye ku ntungamubiri, kuko bifasha umubiri gukora neza no kugabanya ibyago byo kurwara indwara zitandukanye.
Ku rundi ruhande, abantu basabwa kugabanya ibiryo bikaranze, ibirimo amavuta menshi, umunyu mwinshi n’isukari nyinshi. Bene ibyo biribwa bishobora kongera umubyibuho ukabije, bikongera ibyago byo kurwara diyabete n’umuvuduko ukabije w’amaraso, ari na byo biri mu bitera kwangirika kw’impyiko.
Abahanga bavuga ko guhitamo indyo iboneye atari ukurwanya gusa indwara z’impyiko, ahubwo binafasha umutima, imitsi n’izindi ngingo z’umubiri gukomeza gukora neza.
Kunywa amazi ahagije ni ingenzi

Amazi ni ingenzi cyane mu buzima bwa buri munsi. Afasha impyiko kuyungurura amaraso no gusohora imyanda n’uburozi mu mubiri. Iyo umuntu atanywa amazi ahagije, impyiko zishobora gukora nabi, bikaba byatuma habaho ibibazo bitandukanye birimo amabuye mu mpyiko cyangwa izindi ndwara.
Abaganga bavuga ko kunywa amazi ahagije, cyane cyane ku bantu badafite ubundi burwayi bubabuza kuyanywa menshi, bifasha impyiko gukomeza gukora neza no kugabanya ibyago byo kwangirika.
Siporo igabanya ibyago by’indwara zidakira

Gukora siporo ni imwe mu nkingi z’ubuzima bwiza. Ntabwo ifasha gusa kugabanya ibiro cyangwa gukomeza imikaya, ahubwo inafasha kugenzura isukari yo mu maraso, kugabanya umuvuduko ukabije w’amaraso no kunoza imikorere y’umutima.
Abantu bakora siporo nibura iminota 30 ku munsi inshuro nyinshi mu cyumweru bagira amahirwe menshi yo kugira ubuzima bwiza no kugabanya ibyago byo kurwara indwara zishobora kwangiza impyiko.
Irinde kunywa itabi n’izindi ngeso mbi
Nubwo abantu benshi badahuza itabi n’indwara z’impyiko, abaganga bavuga ko kunywa itabi byangiza imiyoboro y’amaraso, bikagabanya amaraso agera ku mpyiko. Ibi bishobora gutuma imikorere yazo igenda yangirika buhoro buhoro.
Kugabanya cyangwa kureka kunywa inzoga nyinshi na byo biri mu byafasha umubiri gukomeza gukora neza.
Ntugafate imiti utabanje kugisha inama muganga
Kimwe mu bibazo bikomeje kugaragara ni uko abantu benshi biyivuriza batabanje kugisha inama abaganga. Bamwe bagura imiti muri farumasi bakayikoresha uko bishakiye, bibwira ko nta ngaruka ishobora kubagiraho.Dr. Garima Aggarwal agaragaza ko iyi myitwarire ishobora guteza ibibazo bikomeye ku mpyiko.
Yagize ati: “Dukunze kubona abantu bagura imiti muri farumasi bakayikoresha batabanje kugisha inama muganga.”
Asobanura ko abantu benshi bakoresha cyane cyane imiti igabanya ububabare, nyamara imwe muri iyo miti ishobora kwangiza impyiko iyo ikoreshwa nabi cyangwa igihe kirekire.
Yagize ati: “Abageze mu zabukuru bakunze gufata imiti igabanya ububabare ku mubiri no mu magufwa. Hari imiti ishobora kwangiza impyiko.“
Ibi bivuze ko mbere yo gufata umuti uwo ari wo wose, cyane cyane uw’ububabare, ari ngombwa kubanza kugisha inama muganga cyangwa undi mukozi w’ubuzima ubifitiye ububasha.
Kwisuzumisha hakiri kare birinda ingaruka zikomeye
Ikindi abaganga bashimangira ni ugukora isuzuma ry’ubuzima buri gihe, cyane cyane ku bantu bafite imyaka myinshi cyangwa abafite amateka ya diyabete, umuvuduko ukabije w’amaraso cyangwa indwara z’impyiko mu muryango.
Gupimisha umuvuduko w’amaraso, isukari no gusuzuma imikorere y’impyiko bishobora gufasha gutahura ikibazo hakiri kare, bityo kikavurwa mbere y’uko gikomera.
Ubuzima bw’impyiko bushingira cyane ku mibereho ya buri munsi. Kurya indyo yuzuye, kunywa amazi ahagije, gukora siporo, kugenzura ibiro, kwirinda kunywa itabi no gukoresha imiti gusa uyandikiwe cyangwa ugiriwe inama na muganga ni zimwe mu ntambwe z’ingenzi zo kuzirinda.
Nubwo indwara z’impyiko zishobora kutagaragaza ibimenyetso mu ntangiriro, kuzitaho hakiri kare bishobora kugabanya cyane ibyago byo kuzandura no kurinda umuntu izindi ndwara zikomeye zirimo diyabete n’umuvuduko ukabije w’amaraso. Guhindura ingeso nke za buri munsi bishobora kugira uruhare runini mu kurinda ubuzima bw’umuntu mu gihe kirekire.











