Abahanga Batangaje Amasaha Nyayo Ukwiye Gusinzira Buri Joro Bitewe n’Imyaka Ufite

Gusinzira ni kimwe mu bintu by’ingenzi bigira uruhare rukomeye mu mibereho n’ubuzima bwiza bw’umuntu. Nubwo abantu benshi bafata ibitotsi nk’igihe cyo kuruhuka gusa, mu by’ukuri ni igihe umubiri n’ubwonko bikora imirimo ikomeye yo kwisana, kubika amakuru mashya no kongera imbaraga zikoreshwa umunsi ku wundi. Abahanga mu by’ubuzima bagaragaza ko kubura ibitotsi bihagije bishobora kugira ingaruka…

Soma inkuru yose

Uko Imyitozo y’Imbaraga Ifasha Umubiri Kubaho Igihe Kirekire

Imyitozo ngororamubiri ifatwa nk’imwe mu nkingi zikomeye z’ubuzima bwiza. Nubwo benshi bakunda kwibanda ku myitozo yo gutuma umutima ukora neza (cardio), abahanga mu buzima bagaragaza ko imyitozo yo kongerera umubiri imbaraga (strength training) ifite uruhare rukomeye mu gutuma umuntu abaho neza kandi igihe kirekire, cyane cyane uko asaza. Imyitozo itandukanye, inyungu zitandukanye Abantu benshi bakora…

Soma inkuru yose

Watermelon: Imbuto yoroshye ariko ifite akamaro gatangaje ku buzima bw’imibonano mpuzabitsina

Watermelon, cyangwa pastèque, ni imwe mu mbuto zikunzwe cyane kubera uburyohe bwayo n’ubushobozi ifite bwo kuruhura inyota cyane cyane mu bihe by’izuba. Ariko uretse kuba ari imbuto ikungahaye ku mazi, abashakashatsi bavuga ko ishobora no kugira uruhare mu guteza imbere ubuzima bw’imibonano mpuzabitsina ndetse n’imikorere y’imiyoboro y’amaraso. Ubushakashatsi bwakozwe n’abahanga bo muri Leta Zunze Ubumwe…

Soma inkuru yose

Umuneke: Urubuto rwifitemo intungamubiri zifasha umutima, ubwonko n’igogorwa

Abahanga mu by’imirire n’ubuzima bemeza ko umuneke ari kimwe mu biribwa bikungahaye ku ntungamubiri zifasha umubiri gukora neza. Uru rubuto rurimo potasiyumu (potassium), magnesium, vitamine B6, vitamine C ndetse na fibre, byose bifite uruhare mu kubungabunga ubuzima bw’umuntu. Nubwo umuneke ukunze kuribwa nk’imbuto isanzwe cyangwa nk’akajyo hagati y’amafunguro, ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko ushobora kugira uruhare…

Soma inkuru yose

Ibiryo Urya Buri Munsi Bishobora Kukurinda Indwara Cyangwa Kuzigutera

Mu gihe abantu benshi bakomeje kwibasirwa n’indwara zirimo diyabete, umutima n’umuvuduko w’amaraso, abaganga bavuga ko kimwe mu bintu bikomeye bishobora kubitera cyangwa kubyirinda ari ibiryo umuntu afata buri munsi. Hari abantu batekereza ko kurya indyo yuzuye bisaba amafaranga menshi, nyamara abahanga mu mirire bavuga ko no kurya ibiribwa bisanzwe biboneka hafi yacu bishobora gufasha umubiri…

Soma inkuru yose

Uko wagabanya n’uko wakirinda ikirungurira mu buryo bworoshye

Indwara y’ikirungurira ni ikibazo gikunze kubangamira abantu benshi, cyane cyane nyuma yo kurya cyangwa igihe baryamye. Akenshi umuntu yumva ibintu bishyushye cyangwa bisharira bizamuka mu muhogo, rimwe na rimwe bikamurya mu gatuza cyangwa bikamutera kutamererwa neza. Abaganga bavuga ko ikirungurira giterwa n’uko aside yo mu gifu izamuka ikagera mu muhogo, ibintu bizwi nka acid reflux….

Soma inkuru yose