Ikoranabuhanga mu Rwanda: Ingamba nshya zo kurinda abana ihohotera n’imikoreshereze mibi ya murandasi

Ikoranabuhanga mu Rwanda: Ingamba nshya zo kurinda abana ihohotera n’imikoreshereze mibi ya murandasi

Mu gihe u Rwanda ruri kwihuta mu rugendo rw’ikoranabuhanga, aho rw’ubakiweho inkingi za mwamba mu burezi, mu bukungu n’imibereho y’abaturage, haje imbogamizi nshya zishingiye ku mutekano w’abana bakoresha murandasi. Guverinoma y’u Rwanda binyuze mu nzego zitandukanye, yafashe icyemezo cyo gushyiraho amategeko n’amabwiriza akaze azatuma ikoranabuhanga riba umuyoboro w’iterambere, aho kuba uwo guhungabanya ubusugire bw’umwana.

Gukaza amategeko no guhana ibigo bitubahiriza amabwiriza

Kimwe mu nkingi z’iyi gahunda nshya ni ukugenzura mu buryo bukomeye ibigo bitanga serivisi za murandasi (Internet Service Providers – ISPs) n’abubaka imbuga nkoranyambaga. Guverinoma iteganya ko:

  • Guhagarika imbuga zigometse: Ibigo bitanga murandasi bizajya bihabwa amabwiriza yo gufunga burundu imbuga zagaragajweho amakuru ashobora gutera ihohotera ry’abana, igihe izo mbuga zanze gukuraho ayo makuru ku bushake.
  • Gukurikirana abanyabyaha: Hagiye gushyiraho uburyo bwo gutahura no gucunga abashobora gukora ibyaha byibasira abana kuri murandasi (Cyber-pedophiles), hagendewe ku bipimo mpuzamahanga n’imikorere igezweho yo mu rwego rwa tekiniki.
  • Indangagaciro nyarwanda mu ikoranabuhanga: Abahanga n’abanyamwuga bubaka ikoranabuhanga mu Rwanda barasabwa gushyiraho uburyo (filters) bukumira amashusho n’inyandiko bitatira indangagaciro nyarwanda n’umuco, cyane cyane ibishobora gushora abana mu bishuko no kureba filime z’urukozasoni

Sonia Ruton, Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Hope For Young, uharanira ubumenyi bw’abana n’ababyeyi mu ikoranabuhanga, asanga abana badakwiye kuvanwa kuri murandasi burundu, ahubwo bagomba kuyikoresha mu buryo bwubaka.

Nk’uko abisobanura, ikoranabuhanga rifasha mu kumvikanisha neza amasomo asanzwe agoye:“Hari ibintu kera batwigishaga mu makaye gusa tukabyiga mu mutwe, ariko ubuumwana ashobora kujya kuri YouTube akareba uburyo circuit y’amashanyarazi ikora mu bugenge (Physics), akabibona mu mashusho (Video) bikamuguma mu mutwe kurushaho.”

Gusa, Ruton aburira abana n’ababyeyi ko ikoranabuhanga ari nk’inkota y’amujyi abiri. Asaba abana kumenya ko nubwo baba bareba ibintu byiza, kurenza igihe kuri murandasi bitera kurangara no guta umwanya wagakoreshejwe mu zindi nshingano.

Inama ku babyeyi n’abashinzwe kurera

Mu gushyira mu bikorwa ubu buryo bwo gukumira ingaruka z’ikoranabuhanga, hashyizweho ibipimo ngenderwaho by’igihe umwana akwiye kumara imbere ya ecran (screen time), bitewe n’imyaka afite

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire, yagaragaje ko hari gushyirwa imbaraga mu mushinga w’Indangamuntu y’Ikoranabuhanga. Iri koranabuhanga rizaba rifite ubushobozi bwo:

  • Kumenya imyaka y’ukoresha internet: Ibi bizatuma urubuga runaka rubanza gusaba umwirondoro w’ukoresha internet, maze niba ari umwana rukamukumira ku makuru agenewe abantu bakuru gusa.
  • Kugenzura imikoreshereze: Bizafasha leta n’ababyeyi kumenya imbuga zisurwa n’abana, bityo habeho gukumira hakiri kare ibishobora gushyira abanana mu kaga.

Kurinda umwana kuri murandasi si inshingano ya Leta gusa, ahubwo ni uruhare rw’ubufatanye hagati y’inzego z’umutekano, ibigo by’ikoranabuhanga, ababyeyi, n’abana ubwabo. Binyuze mu burezi, gushyiraho amategeko n’ikoreshwa ry’indangamuntu y’ikoranabuhanga, u Rwanda ruri kubaka urukuta ruzatuma ejo hazaza h’abana ubwabo haba heza kandi hatekanye mu isi y’ikoranabuhanga.

Ikoranabuhanga mu Rwanda: Ingamba nshya zo kurinda abana ihohotera n’imikoreshereze mibi ya murandasi

Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *