Hatangijwe ikoranabuhanga rizafasha kubika no kwibuka amazina y’abazize Jenoside

Mu rwego rwo gukomeza kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no guha agaciro abazize ayo mahano, Aegis Trust yatangaje umushinga mushya w’ikoranabuhanga uzajya ugaragaza amazina y’abazize Jenoside mu buryo bwa 3D.

Uyu mushinga wiswe: “Inkingi z’Amazina y’Abacu” wamuritswe ku wa 14 Gicurasi 2026, ukaba ugamije gufasha Abanyarwanda ndetse n’Isi yose gukomeza kwibuka abazize Jenoside, binyuze mu buryo bugezweho bw’ikoranabuhanga.

Iri koranabuhanga rigizwe n’inkingi zigaragaraho amazina agenda yihinduranya mu buryo bwa 3D, zikaba zifite ishusho isa n’inzibutso zimwe zo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Igitekerezo cyatangiriye muri ‘Autriche’

Igitekerezo cyo gukora uyu mushinga cyaturutse kuri Ancialla Umubyeyi, umwe mu Banyarwanda baba mu gihugu cya Vienna.

Uyu mugore yashakaga kubaka urukuta rwanditseho amazina y’Abatutsi bazize Jenoside bafite imiryango ituye muri Autriche, kugira ngo amateka yabo atazasibangana. Gusa icyo gitekerezo cyo kubaka urwo rukuta nticyaje kwemerwa n’inzego birebwa muri icyo gihugu.

Nyuma yaho, Ancialla Umubyeyi yaganiriye n’abahanzi basanzwe bakora ibikorwa byo kwibuka Jenoside n’ubugeni, barimo Bele Marx na Gilles Mussard, bamugira inama yo gukoresha ikoranabuhanga aho kubaka urukuta rusanzwe. Ni bwo hatangiye gutekerezwa uburyo bwo gukora urwibutso rwa dijitali rwafasha abantu benshi hirya no hino ku Isi kubona ayo mazina no gukomeza kwibuka abazize Jenoside.

Batangiriye ku mazina ‘250’ gusa

Ancialla Umubyeyi yavuze ko ibikorwa byo kubaka iri koranabuhanga byatangiriye ku mazina 250 gusa y’abantu bahawe n’Abanyarwanda baba muri Autriche. Nyuma yaje kubona ko umushinga ukwiye kwagurwa kugira ngo ube uw’Abanyarwanda bose, atari uw’imiryango mike iba hanze y’igihugu.

Ati: “Twabonye ko kwibuka bidakwiye kuba iby’abantu bake gusa. Twifuje gukora ikintu cyafasha buri Munyarwanda aho ari hose kubona amazina y’abacu no gukomeza kubazirikana.”

Yavuze ko nyuma batangiye gukorana n’inzibutso zo mu Rwanda kugira ngo babone amazina yizewe kandi afite inkomoko izwi.

Jenoside yashakaga no gusibanganya amazina y’abayizize

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA Ahishakiye Naphtal

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka, Naphtal Ahishakiye, yavuze ko uyu mushinga ufite igisobanuro gikomeye mu kubungabunga amateka. Yasobanuye ko Jenoside yakorewe Abatutsi itari igamije kwica abantu gusa, ahubwo yanashakaga gusibanganya amazina yabo, amateka yabo ndetse n’ubuzima bwabo.

Ati: “Iyo umuntu yambuwe izina rye, aba asa n’utakibaho mu mateka. Ariko uyu mushinga uragarura ayo mazina, ukongera kuyaha icyubahiro ndetse ukibutsa abantu ko abo bazize Jenoside bari abantu bafite ubuzima, imiryango n’inzozi.”

Yakomeje avuga ko guha agaciro amazina y’abazize Jenoside ari imwe mu nzira zo kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside.

Iri koranabuhanga rizafasha urubyiruko kwiga amateka

Abateguye uyu mushinga bavuga ko uzafasha cyane urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside kumenya amateka no gusobanukirwa uburemere bw’ibyabaye. Bemeza ko gukoresha ikoranabuhanga bishobora gutuma urubyiruko rwigira amateka mu buryo buboroheye kandi bubegereye.

Uyu mushinga kandi uzafasha Abanyarwanda baba mu mahanga kubona uburyo bwo kwibuka no guhuza amateka yabo n’ay’igihugu cyabo.

‘Aegis Trust’ yavuze ko uyu mushinga uzafasha kurwanya ihakana

Umuyobozi wa Aegis Trust Rwanda, Alphonse Munyantwali, yavuze ko uyu mushinga uhuza ubuhanzi, ikoranabuhanga n’urwibutso mu buryo bushya kandi bufite igisobanuro gikomeye.

Ati: “Turashaka ko buri zina ry’umuntu wazize Jenoside rikomeza kubaho. Iri koranabuhanga rizafasha kubika ayo mazina no kuyageza ku bantu benshi, bityo amateka y’abacu ntazigere asibangana.”

Yongeyeho ko uyu mushinga uzafasha kandi mu kurwanya abagerageza guhakana cyangwa gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umushinga uzarangira mu myaka itanu

Abategura uyu mushinga batangaje ko uzashyirwa mu bikorwa mu gihe cy’imyaka itanu. Muri icyo gihe, bazaba bakusanyije amazina yose ashobora kuboneka mu nzibutso zitandukanye zo mu Rwanda.

Nyuma yaho, hateganywa kongerwaho andi makuru ajyanye na ba nyir’amazina arimo aho bari batuye, abo mu miryango yabo ndetse n’andi mateka abafasha kutazibagirana. Abategura uyu mushinga bavuga ko intego ari uko buri muntu wazize Jenoside yakorewe Abatutsi yazagira umwanya mu mateka y’u Rwanda no mu kwibuka kw’Isi yose.

Impamvu aya mazina yanditse mu buryo bw’uruziga, aho kuba urukuta ni uko urukuta rurangira ariko uruziga rutarangira
‘Inkingi z’Amazina y’Abacu’ ni ikoranabuhanga ryanditseho amazina y’Abatutsi bazize Jenoside agaragara mu buryo bwa 3D

Src: IGIHE

Umwanditsi: CYIZA Theogene

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *