Muri iyi myaka ya vuba, imbuga nkoranyambaga zabaye kimwe mu bintu abantu benshi badashobora kubaho badafite. Kuva umuntu abyutse kugeza agiye kuryama, telefoni iba iri mu biganza bye, akareba ubutumwa, amashusho, amafoto cyangwa amakuru mashya kuri TikTok, Instagram, Facebook, Snapchat na X.
Ku rubyiruko rwo muri iki gihe, gukoresha imbuga nkoranyambaga byabaye nk’igice cy’ubuzima bwa buri munsi. Hari abamara amasaha menshi bareba amashusho adafite intego runaka, abandi bagakomeza guhanahana ubutumwa n’inshuti zabo igihe kirekire.
Nubwo izi mbuga zafashije abantu kuvugana no kubona amakuru byoroshye, ubushakashatsi butandukanye bukomeje kugaragaza ko kuzikoresha cyane bishobora kugira ingaruka zikomeye ku mibereho myiza y’abantu no ku buzima bwo mu mutwe.
Ubushakashatsi bwa Oxford bwagaragaje impungenge ku mibereho y’urubyiruko
Raporo yiswe World Happiness Report, yakozwe n’Ikigo cy’Ubushakashatsi ku mibereho myiza cyo muri University of Oxford, yagaragaje ko gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga bifitanye isano no kugabanuka kw’ibyishimo ndetse n’imibereho myiza y’abakiri bato.
Iyo raporo yibanze cyane ku rubyiruko ruri munsi y’imyaka 25, igaragaza ko mu bihugu byinshi byateye imbere urwego rw’ibyishimo rwagabanutse cyane mu myaka icumi ishize.
Mu bihugu nka United States, Canada, Australia ndetse n’United Kingdom, urubyiruko rwinshi rwatangiye kugaragaza ibimenyetso byo kwiheba, kugira irungu no kubura ibyishimo mu buzima bwa buri munsi.
Abashakashatsi bavuga ko ibi byatangiye gukaza umurego mu gihe imbuga nkoranyambaga zari zirimo gukura cyane no kwamamara ku isi hose.Michael Plant, umwe mu bashakashatsi bakoze iyo raporo, yavuze ko mbere atemeraga neza ko imbuga nkoranyambaga zaba zigira uruhare rukomeye mu kwangiza imibereho y’abantu, ariko ko ibimenyetso bikomeje kwiyongera uko ubushakashatsi bugenda bukorwa.
Ati: “Mu ntangiriro nashidikanyaga ku ngaruka mbi z’imbuga nkoranyambaga, ariko uko ubushakashatsi bugenda bwiyongera ni na ko ibimenyetso birushaho kugaragara.”
Gukoresha imbuga nkoranyambaga igihe gito bishobora kugira akamaro
Abashakashatsi bavuga ko gukoresha imbuga nkoranyambaga atari ikibazo ubwabyo, ahubwo ikibazo ari ukuzikoresha igihe kirenze urugero.
Michael Plant yavuze ko umuntu ushobora kuzikoresha igihe gito ku munsi aba afite amahirwe yo gukomeza umubano n’abandi no kubona amakuru amufitiye akamaro.
Ati: “Niba ukoresha imbuga nkoranyambaga nibura isaha imwe ku munsi, bishobora kuba byiza kuko uba uganira n’abandi bantu.”
Hari abantu benshi bavuga ko izi mbuga zibafasha kubona amakuru mashya, kwiga ibintu bishya no gukomeza kuvugana n’inshuti cyangwa imiryango yabo baba bari kure.Urubyiruko rukoresha internet mu kwiga indimi nshya, gukurikirana amasomo cyangwa kwamamaza ibikorwa by’ubucuruzi bwabo.
Hari n’ababashije kubona akazi cyangwa kwamamara kubera ibikorwa basangiza abantu ku mbuga nkoranyambaga.
Kumara amasaha menshi kuri telefoni bishobora guteza kwiheba

Nubwo hari akamaro k’imbuga nkoranyambaga, abahanga bavuga ko ikibazo gikomeye kiri mu kumara igihe kinini umuntu yicaye kuri telefoni nta kindi akora.
Bavuga ko abantu benshi bajya ku mbuga nkoranyambaga bafite gahunda yo kumaraho iminota mike, ariko bagasanga hashize amasaha menshi bareba amashusho cyangwa amafoto y’abandi bantu.
Iyo umuntu akomeje kureba ibintu byinshi kuri internet nta kiruhuko, ubwonko burananirwa kandi umuntu akumva atuje nabi cyangwa afite umunaniro.
Hari urubyiruko ruvuga ko nyuma yo kumara igihe kinini kuri TikTok cyangwa Instagram bumva bafite agahinda cyangwa kutanyurwa n’ubuzima bwabo.
Abahanga bavuga ko ibi akenshi biterwa no kugereranya ubuzima bwabo n’ubw’abandi bantu babona kuri internet.
Kugereranya ubuzima bwabo n’ubw’abandi biri mu bibazo bikomeye
Ku mbuga nkoranyambaga abantu benshi bashyiraho amafoto meza, imodoka nziza, imyambaro mishya cyangwa ibihe bishimishije gusa.
Ababireba bashobora gutekereza ko abo bantu bahora bishimye cyangwa bafite ubuzima bwiza kurusha ubwabo.
Ibi bishobora gutuma umuntu yumva adafite agaciro cyangwa atabayeho neza nk’abandi.
Hari abakobwa benshi bavuga ko amafoto n’amashusho babona kuri internet atuma bumva batanyuzwe n’imiterere yabo cyangwa uko basa.
Abahanga bavuga ko ibi bishobora guteza ikibazo cyo kwiheba, kugira ipfunwe cyangwa gutakaza icyizere cyo kwiyakira uko umuntu ari.
Kubura ibitotsi biri mu ngaruka zikomeje kwiyongera
Ubushakashatsi butandukanye bwerekana ko urubyiruko rwinshi rukoresha telefoni kugeza igihe kinini nijoro.
Hari abaryama nyuma ya saa sita z’ijoro kubera gukomeza kureba amashusho cyangwa ubutumwa kuri internet.
Kubura ibitotsi bihagije bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’umuntu, ku mitekerereze no ku mikorere ye ya buri munsi.
Abanyeshuri bamwe bavuga ko bibagora kwibanda ku masomo kubera umunaniro uterwa no kutaryama neza.
Hari kandi n’abakomeza kugira umujinya cyangwa guhangayika bitewe no kumara igihe kinini kuri telefoni.
Urubyiruko rw’ubu rufite ibibazo bitandukanye n’ibyo hambere
Michael Plant yavuze ko urubyiruko rwo muri iki gihe rutakigaragara cyane mu bikorwa bibi byakundaga kuvugwa mu myaka yashize nko kunywa itabi cyangwa gukoresha ibiyobyabwenge
.Ati: “Urubyiruko rw’ubu ntirunywa itabi cyane cyangwa ngo rukoreshe ibiyobyabwenge nk’uko byahoze, ariko bafite imbuga nkoranyambaga.”
Abahanga bavuga ko nubwo imbuga nkoranyambaga zitari ibiyobyabwenge bisanzwe, hari abantu bamwe bazis addiction ku buryo badashobora kumara umwanya muto badafite telefoni mu ntoki.
Hari urubyiruko rwumva rufite ubwoba cyangwa guhangayika igihe telefoni yabo iri kure cyangwa internet yabuze.
Imbuga nkoranyambaga zifite n’uruhande rwiza
Nubwo ubushakashatsi bugaragaza ingaruka mbi zitandukanye, hari abantu benshi bavuga ko imbuga nkoranyambaga nazo zifite akamaro gakomeye.
Zifasha abantu kubona amakuru yihuse, kumenya iby’ahandi ku isi no gusangira ibitekerezo.
Hari urubyiruko rwinshi rukoresha internet mu guteza imbere impano zarwo zirimo umuziki, gusetsa, gushushanya no gukora amashusho yigisha abantu ibintu bitandukanye.
Abacuruzi benshi nabo bakoresha izi mbuga mu kwamamaza ibikorwa byabo no kubona abakiliya bashya.
Abahanga basaba abantu gukoresha internet mu rugero
Abashakashatsi n’abahanga mu buzima bwo mu mutwe bavuga ko icy’ingenzi atari ukureka gukoresha imbuga nkoranyambaga burundu, ahubwo ari ukuzikoresha mu rugero no kugira gahunda y’igihe umuntu azimara ho.
Basaba abantu kugabanya amasaha bamara kuri telefoni no gukora ibindi bikorwa bifasha ubuzima bwiza nko gukora siporo, gusoma ibitabo no kuganira n’abandi imbonankubone.
Banagira inama ababyeyi gukurikirana uburyo abana babo bakoresha internet no kubigisha uburyo bwo kuyikoresha neza.
Abahanga bavuga ko iyo imbuga nkoranyambaga zikoreshejwe neza zishobora gufasha abantu benshi, ariko ko kuzikoresha birenze urugero bishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bwo mu mutwe no ku mibereho myiza y’urubyiruko.











