Ese Kwemerera Umwana Kureba TV Amasaha Abiri Nyuma y’Ishuri Bishobora Kuba Ari Uburere Bwiza? Sobanukirwa

Mu gihe hari inama nyinshi zigirwa ababyeyi zibasaba kugabanya igihe abana bamara imbere ya televiziyo cyangwa ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga, abahanga mu mitekerereze y’abana bavuga ko uburere bwiza butagomba gushingira ku mategeko amwe akurikizwa kuri buri muryango. Ahubwo bugomba kuzirikana imiterere yihariye y’umwana n’ibyo akeneye. Ibi ni byo byagarutsweho mu nyandiko yasohotse ku wa 15 Nyakanga…

Soma inkuru yose

Ese umutima ushobora gukunda abantu barenze umwe? Dore icyo ubushakashatsi bugaragaza

Hari imyemerere imaze igihe ivuga ko urukundo rumeze nk’umugati cyangwa keke ugabanywa: iyo umuntu umwe abonye igice kinini, undi asigaranwa gito. Iyi myumvire ni yo ituma abantu benshi bagira ishyari, bagatinya ko umukunzi wabo naramuka agaragarije undi rukundo, urwo babahaga ruzahita rugabanuka. Ariko ubushakashatsi n’isesengura ryatanzwe na Aaron Ben-Ze’ev, impuguke mu mitekerereze ya muntu, bugaragaza…

Soma inkuru yose

Icyo urumogi rukora mu bwonko iyo rukoreshejwe kenshi

Abantu benshi bakoresha urumogi buri munsi bavuga ko rutakibatera kumva basinze nk’uko byabagendekeraga mbere. Ahubwo bavuga ko barukoresha kugira ngo bumve “bameze nk’ibisanzwe.” Mu gihe benshi bafataga ibi nk’ikimenyetso cy’uko umubiri wamaze kurumenyera (tolerance), ubushakashatsi bushya bugaragaza ko hari ikindi kiba cyarabaye: ubwonko buba bwaramaze kwihindura kugira ngo bujyane n’ikoreshwa rya buri munsi ry’urumogi. Ibi…

Soma inkuru yose

Impamvu Gusubiramo Ikintu Ari Inzira Iganisha ku Ntsinzi

Ubusesenguzi bushingiye ku ngingo zasohowe na Psychology Today Mu buzima bwa buri munsi, abantu benshi bifuza gutsinda vuba. Hari ushaka kwiga ururimi rushya mu mezi make, undi akaba yifuza kuba umuhanga mu muziki, siporo cyangwa ubucuruzi adaciye mu rugendo rurerure rw’imyitozo. Nyamara ubushakashatsi mu mitekerereze ya muntu (psychology) bugaragaza ko hari ihame rimwe ridahinduka: gusubiramo…

Soma inkuru yose

Sobanukirwa impamvu ukwiye gutekereza kabiri mbere yo gufata amashusho y’undi muntu

Muri iki gihe telefoni zigezweho n’imbuga nkoranyambaga usanga gufata amashusho byarabaye nk’ibintu bisanzwe, gusa ubushakashatsi bushya bugaragaza ko icyo gikorwa gishobora kugira ingaruka ku muntu ufashwe amashusho, ku muntu uyafashe ndetse no ku mibanire y’abantu muri rusange. Akaba ariyo mpamvu abahanga basaba ko mbere yo gukanda kuri ‘Record’ cyangwa ‘Camera’, abantu bakwiye kubanza gutekereza ku…

Soma inkuru yose

Kurwara “Akadege” mu Rukundo ni iki? Dore ibimenyetso n’impamvu zishobora kubitera

Urukundo ni kimwe mu bintu by’ingenzi bigira uruhare mu mibereho y’umuntu. Iyo rufite ishingiro, rutanga ibyishimo, rugatuma abantu bafashanya kandi bagatera imbere. Gusa hari igihe amarangamutima ashobora kurenga urugero, urukundo rukaba isoko y’ubwoba, guhangayika no kubura amahoro yo mu mutima. Abahanga mu buzima bwo mu mutwe bagaragaza ko gukunda umuntu cyane atari ikibazo ubwabyo, ariko…

Soma inkuru yose

Uko Ubugumba Bushobora Gukomeretsa Umutima Kurusha Uko Benshi Babitekereza

Ku bantu benshi bahanganye n’ikibazo cy’ubugumba, kubura umwana si byo byonyine bibatera agahinda. Ikibabaza kurushaho ni uko buri gihe batangira urugendo rushya bafite icyizere ko bazasama, ariko nyuma bakongera guhura n’inkuru ibaca intege. Iyo ibi bisubiwemo inshuro nyinshi, umutima ugenda unanirwa, ku buryo bamwe bagera aho batinya kongera kugira icyizere. Ni urugendo rurerure rurimo gutegereza,…

Soma inkuru yose

Uko amashusho y’urukozasoni agira ingaruka ku bwonko bw’umuntu, cyane cyane ku rubyiruko

Muri iki gihe cy’umwaduko udasanzwe kandi uri ku muvuduko utarigeze kubaho mu bindi binyejana by’ikoranabuhanga rikomeje koroshya uburyo abantu babona amakuru n’imyidagaduro n’ibindi byinshi bakenera binyuze kuri murandasi, ibyo bituma impuguke mu buzima bwo mu mutwe zivuga ko hakenewe ubukangurambaga bwisumbuyeho ku ngaruka zishobora guterwa no kureba amashusho y’urukozasoni, cyane cyane ku bana n’urubyiruko dore…

Soma inkuru yose

Ese Kuba Ingaragu Bishobora Kugira Ingaruka ku Buzima Bwo mu Mutwe? Dore Icyo Abahanga Babivugaho

Mu gihe hari abantu bavuga ko kubaho badafite uwo bakundana bibaha amahoro n’ubwisanzure, ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko kwigunga cyangwa kubura umubano wa hafi bishobora kugira ingaruka ku buzima bwo mu mutwe. Icyakora, impuguke zishimangira ko kugira umukunzi cyangwa gushaka atari byo byonyine bituma umuntu agira ubuzima bwiza bwo mu mutwe. Ubushakashatsi bwakozwe mu bihugu bitandukanye…

Soma inkuru yose

Uko Wakwitandukanya n’Umukunzi Ugukoresha mu Nyungu Ze

Ubushakashatsi bushya bwagaragaje ko abantu bakoresha abo bakundana mu nyungu zabo bashobora gutuma umubano uba umutwaro, ugasiga uwo bakoresha yumva adafite ijambo, ananiwe ndetse atishimye. Impuguke zivuga ko kumenya ibimenyetso by’iyo myitwarire no gufata ingamba hakiri kare bishobora kurinda umubano gusenyuka cyangwa kurinda umuntu gukomeza kubaho mu buzima bumubangamiye. Mu buzima bwa buri munsi, hari…

Soma inkuru yose

Impamvu abageze mu zabukuru na bo bakenera ubufasha bwo kwita ku buzima bwo mu mutwe

Mu myaka myinshi ishize, abantu benshi bafataga serivisi zo kwita ku buzima bwo mu mutwe nk’igenewe cyane urubyiruko cyangwa abantu bari mu bihe byihariye by’ubuzima. Ariko uko ubushakashatsi bugenda bwiyongera, ni ko bigaragara ko n’abageze mu zabukuru bashobora kugirira akamaro gakomeye ubu bufasha, cyane cyane mu guhangana n’impinduka n’ibibazo bizanwa no gusaza. Ku bafite imyaka…

Soma inkuru yose

Dore Impamvu Umukunzi Wawe Atuma Uba Umuntu Mwiza Kurushaho

Gukunda umuntu ukwiriye bishobora gufasha ubuzima bwawe kujya mu cyerekezo cyiza no kugera ku ntego wihaye. Mu buzima bwa buri munsi, abantu benshi bahora bashaka uburyo bwo kwiteza imbere. Hari abashaka kongera ubumenyi, abandi bagashaka kugira imyitwarire myiza, gukomera ku nshingano cyangwa kubaka icyizere cyo kwihesha agaciro. Akenshi, abantu bashakira ibisubizo muri gahunda z’amahugurwa, ibitabo…

Soma inkuru yose

Menya impamvu zituma umuntu yavugira hejuru undi akavugira hasi?

Uburyo abantu bavuga ntibuba bumwe. Hari abavuga ijwi riranguruye ku buryo bumvikanira kure, mu gihe abandi bavuga buhoro bigasaba ko ubegera cyangwa ukabatega amatwi cyane kugira ngo wumve ibyo bavuga. Abahanga bavuga ko ibi biterwa n’impamvu zitandukanye zirimo imiterere y’umuntu, ubuzima bwe ndetse n’aho yakuriye. Imiterere n’imico by’umuntu Hari abantu bavukana cyangwa bakakura bafite imiterere…

Soma inkuru yose

Ibimenyetso by’ingaruka mbi zo gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga biragenda byiyongera

Muri iyi myaka ya vuba, imbuga nkoranyambaga zabaye kimwe mu bintu abantu benshi badashobora kubaho badafite. Kuva umuntu abyutse kugeza agiye kuryama, telefoni iba iri mu biganza bye, akareba ubutumwa, amashusho, amafoto cyangwa amakuru mashya kuri TikTok, Instagram, Facebook, Snapchat na X. Ku rubyiruko rwo muri iki gihe, gukoresha imbuga nkoranyambaga byabaye nk’igice cy’ubuzima bwa…

Soma inkuru yose

Kuki kugabanya amabere biri kurushaho kwamamara muri iki gihe?

Mu myaka ya vuba, kubagwa hagamijwe kugabanya amabere biri kugenda byamamara cyane mu bihugu bitandukanye ku isi, aho abagore benshi bavuga ko babiterwa n’impamvu z’ubuzima bw’umubiri n’ubwo mu mutwe. Nubwo bamwe bakibifata nk’igikorwa cyo kwihindura ubwiza, abaganga n’ababikoze bavuga ko akenshi bikorwa kugira ngo bigabanye ububabare bw’umugongo, amajosi n’ibitugu, ndetse bifashe umuntu kwisanzura no kwiyakira…

Soma inkuru yose

Ibintu by’ingenzi wakora igihe wumva ufite umunaniro ukabije

Umunaniro ni ibintu bisanzwe ku muntu wakoze cyane, yaba mu kazi k’umubiri cyangwa mu bitekerezo. Gusa hari igihe umunaniro urenga urugero, ukagira ingaruka ku buzima bwa buri munsi ndetse umuntu akabura uko awutandukanya n’indwara. Nubwo kuruhuka ari cyo gisubizo cya mbere, hari n’izindi ngamba zafasha umubiri kongera imbaraga no guhangana n’iki kibazo. Kuruhuka bihagije ni…

Soma inkuru yose

Impamvu zituma umuntu ahorana stress atazi impamvu yazo

Hari abantu benshi bavuga ko bahorana guhangayika cyangwa stress, nyamara iyo ubabajije ikibazo kibibatera bakabura icyo bavuga. Abahanga mu mitekerereze ya muntu bavuga ko stress itava gusa ku bibazo bikomeye umuntu aba ahanganye na byo, ahubwo ishobora guterwa n’imibereho ya buri munsi, uburyo umuntu atekereza, ndetse n’imihindagurikire y’ubuzima. Guhora utekereza cyane Imwe mu mpamvu zikunze…

Soma inkuru yose

Ikihishe Inyuma y’Ubwiyongere bw’Abiyahura

Kwamamaza kw’ikoranabuhanga, ubuzima buhenze, kwigunga, ibibazo by’ubukungu n’ihungabana ryo mu mutwe biri mu bikomeje gushyira benshi mu mwijima wo kwiheba. Mu gihe abantu benshi bakomeza guceceka ku bibazo bibaremereye, imibare mishya yerekana ko ikibazo cyo kwiyahura gikomeje gufata indi ntera ku Isi yose, cyane cyane mu rubyiruko. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, World Health…

Soma inkuru yose

Abashakanye baba bafite ibyago byinshi byo kurwara ‘Dementia’ kurusha ingaragu

Mu gihe abantu benshi bafata gushaka nk’intambwe ifasha umuntu kugira ubuzima bwiza no kubaho igihe kirekire, ubushakashatsi bushya bwagaragaje ko hari aho gushyingiranwa bishobora no kugira ingaruka ku buzima bwo mu mutwe, cyane cyane ku ndwara yo kwibagirwa izwi nka Dementia. Ubwo bushakashatsi bwakozwe na Florida State University College of Medicine, bwagaragaje ko abantu bashakanye…

Soma inkuru yose

Uburyo telefoni igutera umuhangayiko n’uko wawugabanya

Mu buzima bwa buri munsi, telefoni zigendanwa zimaze kuba igikoresho cy’ingenzi ku bantu benshi. Kuko zibafasha mu itumanaho, mu kazi, mu myigire, my myidagaduro n’ahandi hatandukanye henshi hatuma ikomeza kubabera iy’ingenzi cyane. Icyakora, uko ikoreshwa ryazo rikomeza kwiyongera, ninako hagenda hagaragara ingaruka ku buzima bwo mu mutwe, zirimo umuhangayiko uterwa n’ubutumwa buhora bwinjira muri telefoni…

Soma inkuru yose

U Bugereki bwafashe icyemezo cyo gukumira abana bari munsi y’imyaka 15 ku mbuga nkoranyambaga

Guverinoma y’u Bugereki yatangaje gahunda nshya igamije kurinda abana bato ingaruka ziterwa no gukoresha imbuga nkoranyambaga, aho guhera tariki ya 1 Mutarama 2027 abana bose bari munsi y’imyaka 15 bazaba babujijwe kuzikoresha. Iyi gahunda iri mu mushinga w’itegeko riteganyijwe gutorwa n’Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu, rikaba rifite intego nyamukuru yo kurwanya ibibazo bigenda byiyongera byibasira…

Soma inkuru yose