Abakinnyi b’Abanyarwanda bitwaye neza mu mikino y’iteramakofe ya Universe Boxing Championship (UBC), batsinda Abanya-Uganda mu mikino y’ababigize umwuga.
Ni imikino yakinwe mu ijoro ryo ku wa Kane rishyira ku wa Gatanu, tariki ya 29 Gicurasi 2026, ibera muri Kigali Universe yitabirwa n’abakinnyi bo mu makipe yo mu Rwanda ndetse n’abo muri Uganda.

Imikino y’abatarabigize umwuga ni yo yabanje gukinwa, mu bafite ibilo 52 Iyanone Jean Claude atsinda Hagenimana Aman, Buzuli Kennedy atsinda Nshimiyimana David mu bafite ibilo 57, Rubamba Iguru atsinda Hirwa Fillie, mu bafite ibilo 60, naho Mazimpaka Vedaste atsinda Niyomugabo Valence mu b’ibilo 60.
Nyuma y’iyi mikino hakurikiyeho iy’abakinnyi babigize umwuga, aho abakinnyi bo mu Rwanda bigaragaje kurenza abo muri Uganda bari bitabiriye Universe Boxing Championship.
Niyonagize Isaac yatsinze Ssenyongo Hamza mu b’ibilo 58, ariko umukino wakurikiyeho Nsabimana David atsindwa na Nasasira Moses wo muri Uganda mu batarengeje ibilo 60.

Mu bagore Nsengiyumva Angel wari uhagarariye u Rwanda mu bafite ibilo 64, yatsinze Najjemba Nadia wo muri Uganda, mbere y’uko Mugisha Emmanuel atsinda Mathias Marciano mu bafite ibilo 67.
Mu bafite ibilo 59, Hagenimana Aimmable yatsinze Tumukunde Moses wo muri Uganda, mbere y’uko Ndayishimiye Patrick atsinda Ainembabazi Pascal mu bakinnyi bafite ibilo 75.
Amakipe yatanze abakinnyi muri iyi mikino itegurwa na SGI Sports Academy, ni Amahoro Boxing Club, Inkuba Boxing Club, Kyengera Boxing Club Kampala na Iyaga Boxing Club.










