Abaturage bo mu Karere ka Kirehe bakomeje kuvugwaho inkuru itunguranye nyuma y’uko abantu 15 bo mu Murenge wa Kigarama bajyanywe kwa muganga mu bihe bitandukanye nyuma yo kunywa umutobe bari basangiye mu rugo rw’umuturage mugenzi wabo.
Ibi byabaye mu Mudugudu wa Nyamikoni, Akagari ka Cyanya, aho umwe mu baturage yari yateguye umutobe awusangira n’abo mu muryango we ndetse n’abaturanyi bari bahari. Nk’uko bisanzwe mu bice byinshi by’icyaro, abantu basangiye icyo kinyobwa nta kibazo bagaragaje muri uwo mugoroba, buri wese asubira iwe.
Gusa ibintu byahindutse mu masaha yakurikiyeho ubwo bamwe mu bari banyoye uwo mutobe batangiraga kugaragaza ibimenyetso by’uburwayi. Mu gitondo cyo ku munsi wakurikiyeho, bamwe muri bo bari bamaze kuremba ku buryo byasabye ko bihutishwa kujyanwa kwa muganga kugira ngo bahabwe ubuvuzi bwihuse.
Abaturage bahise batangira kugira impungenge ku cyaba cyateye icyo kibazo, cyane cyane ko abantu benshi bari banyoye ku mutobe umwe. Uko amasaha yagendaga ashira, umubare w’abajyanwa kwa muganga nawo wakomeje kwiyongera kugeza ugeze kuri 15.
Muri abo, bane bahise boherezwa ku Bitaro bya Kirehe kugira ngo bakurikiranwe by’umwihariko, mu gihe abandi 11 bakomeje kwitabwaho ku Kigo Nderabuzima cya Kigarama. Inzego z’ubuzima zakomeje kubakurikirana no kubaha ubuvuzi bukenewe kugira ngo harebwe niba ubuzima bwabo bwongera kumera neza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigarama, Nsengimana Janvier, yabwiye igihe ko abantu 15 bajyanywe kwa muganga nyuma yo kunywa uwo mutobe bakekwaho kuba warahumanyijwe.
Yagize ati: “Hari umuturage usanzwe ari umurokore yenze umutobe awushyira mu rugo abo mu muryago we banywaho, haza n’abaturanyi bawunywaho. Bigeze mu gitondo abantu 11 batangiye kuremba bajyanwa kwa muganga, nyuma n’abandi bagenda bajyanwayo kugeza umubare ugeze kuri 15.”
Nsengimana yavuze kandi ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane icyateye icyo kibazo.
Yagize ati: “Turacyakora iperereza kugira ngo tumenye icyateye guhumana k’uwo mutobe kuko uwawenze yavuze ko yakoresheje ibitoki byo mu rutoki rwe. Turasaba abaturage kwirinda kunywa ibintu batazi inkomoko yabyo.”
Iperereza rirakomeje mu gihe abaganga bakurikiranira hafi ubuzima bw’abajyanywe kwa muganga, hagamijwe kumenya neza icyateye uburwayi bwabo no kubafasha gukira vuba.











