Imiryango 16 yo mu Karere ka Nyaruguru yorojwe inka zihaka mu gikorwa cyateguwe n’Akarere ka Nyaruguru ku bufatanye n’umuryango Compassion International, hagamijwe guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no kubafasha kwigira.
Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa 09 Kamena 2026 mu rwego rwo gutangiza Icyumweru cy’Umufatanyabikorwa n’Umujyanama, cyibanda ku gushimangira uruhare rw’abafatanyabikorwa mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage no gushyigikira gahunda z’iterambere ryabo.
Abaturage borojwe bavuga ko izi nka zije kubafasha gukemura ibibazo bitandukanye birimo imirire mibi ndetse no kongera umusaruro w’ubuhinzi binyuze mu ifumbire yazo.
Nteziryayo Jean Claude, umwe mu bahawe inka, yavuze ko yishimiye cyane iyo nkunga kuko igiye kugira uruhare rukomeye mu kuzamura imibereho y’umuryango we.
Yagize ati: “Iyi nka ni intambwe ikomeye ku muryango wanjye. Uretse amata izatanga, izadufasha kubona ifumbire bityo umusaruro w’ubuhinzi wiyongere. Numva ubuzima bugiye guhinduka.”
Undi muturage, Irorushongore Ananias, yavuze ko inka yorojwe izafasha umuryango we kubona amata ndetse ikabafasha mu rugendo rwo kwikura mu bukene.
Ati: “Twari tumaze igihe twifuza korora inka. Kuba tuyibonye ni amahirwe akomeye. Tuzabona amata kandi nitubyara tuzafasha n’indi miryango nk’uko twabikanguriwe.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Dr Emmanuel Murwanashyaka, yavuze ko gahunda yo koroza abaturage ari imwe mu ngamba zigamije guteza imbere imibereho yabo no kubaka umuco wo gusangira amahirwe.Yasabye aborojwe gufata neza ayo matungo no kuzaragiza abandi igihe azaba amaze kubyara, kugira ngo inyungu z’iyo gahunda zigere ku baturage benshi kurushaho.
Yagize ati: “Izi nka twaboroje abaturage zirahaka. Turabasaba kuzifata neza no kuziragiza abandi nibimara kubyara, kugira ngo gahunda ikomeze kugirira akamaro indi miryango ikeneye ubufasha.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru buvuga ko ubufatanye n’imiryango itandukanye bukomeje kugira uruhare mu guteza imbere imibereho y’abaturage, cyane cyane binyuze mu mishinga y’ubuhinzi, ubworozi, uburezi n’imibereho myiza.Kugeza ubu, Akarere ka Nyaruguru gafatanya n’abafatanyabikorwa basaga 80 bakorera mu nzego zitandukanye zifasha abaturage kuzamura ubukungu bwabo no kugera ku iterambere rirambye.
Iki gikorwa cyo koroza abaturage inka gihamya ko ubufatanye hagati y’inzego za Leta n’abafatanyabikorwa bukomeje gutanga umusaruro mu rugendo rwo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no kurwanya ubukene mu bice bitandukanye by’akarere.











Aha nari mpari