Umugabo w’imyaka 35 y’amavuko wo mu Murenge wa Mbuye, Akarere ka Ruhango, muri yombi nyuma yo gukekwaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 15 y’amavuko.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Kabuga, Akagari ka Kabuga, mu Murenge wa Mbuye, ku mugoroba wo ku wa 18 Kamena 2026.
Amakuru yatangajwe n’abaturage bavuga ko uwo mwana yabonetse afite ikibazo cy’uburwayi ndetse agaragaza ibimenyetso by’ihohoterwa, ahita ajyanwa kwa muganga kugira ngo ahabwe ubuvuzi bwihuse.
Umwe mu baturage wari hafi y’aho byabereye yavuze ko umwana yavuze ko yahohotewe n’umugabo wari wamujyanye mu gace kari kitaruye abaturage.
Yagize ati: “Umwana yavuze ko yasambambanijwe, agejejwe kwa muganga bahita bamuha ubufasha bwihuse ndetse bamwohereza ku bitaro kugira ngo yitabweho neza.”
Ababyeyi b’uyu mwana bavuga ko bifuza ko ubutabera bukora akazi kabwo kugira ngo uwaba yarakoze icyaha abihanirwe hakurikijwe amategeko.
Se w’umwana yavuze ko bizeye inzego zibishinzwe kugira ngo ukuri kugaragare.
Ati: “Turifuza ko inzego zibishinzwe zikurikirana iki kibazo mu buryo bwuzuye kandi amategeko agakurikizwa.”
Nyina w’umwana na we yasabye ko hakomeza gushyirwa imbaraga mu kurinda abana ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Ati: “Ntabwo ari ubwa mbere ni nk’inshuro ya Gatatu, uwo mugabo afata abana ku ngufu. urubyiruko arimo arwangiza. Ubwo rero aho kugira ngo akomeze kutwangiriza abana Leta nimukurikirane”.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mbuye bwatangaje ko bwamenye iki kibazo kandi buri gukorana n’inzego zibishinzwe kugira ngo hakorwe iperereza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbuye, Muhire Floribert, yavuze ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane ukuri kw’ibyabaye.
Nyuma yo gufatwa n’abaturage, ukekwaho iki cyaha yashyikirijwe Polisi y’u Rwanda ikorera mu Murenge wa Mbuye, mu gihe iperereza rikomeje.
Inzego z’umutekano zikomeje kwibutsa abaturage ko ihohoterwa rikorerwa abana ari icyaha gikomeye, zisaba buri wese gutanga amakuru ku gihe kugira ngo rikumirwe no guhanwa.






