Taiwo Oguntoye na Kehinde Oguntoye, impanga z’abasore zikomoka muri Nigeria, zashyingiranywe n’impanga z’abakobwa zitwa Taiwo Adediran na Kehinde Adediran, mu bukwe budasanzwe bwabereye icyarimwe mu Mujyi wa Ibadan, mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Nigeria.
Nubwo mu bwoko bw’Aba-Yoruba kubyara impanga ari ibintu bisanzwe kandi bifatwa nk’umugisha, ni gake cyane usanga impanga zishyingiranwa n’izindi mpanga. Ibi ni byo byatumye ubu bukwe bukurura amatsiko ya benshi.

Taiwo Oguntoye yavuze ko we n’umuvandimwe we bahoranye inzozi zo kuzashakana n’impanga, ndetse bakaba babona ko guhura kwabo n’aba bakobwa byari nk’umugambi wihariye wateguwe n’Imana. Yongeyeho ko icyifuzo bafite ari uko na bo bazagira amahirwe yo kubyara impanga.
Inkuru y’urukundo rw’aba bageni yatangiye mu myaka icumi ishize ubwo bose bari abanyeshuri muri Kaminuza ya Ibadan. Bahujwe n’umwarimu wabamenyesheje ko hari abandi banyeshuri b’impanga biga muri icyo kigo. Nubwo icyo gihe batahise bakundana, babanje kuba inshuti.
Nyuma yo kurangiza amasomo, abakobwa bakomereje amasomo yabo mu mahanga, mu gihe abasore bo bagiye gukora mu bihugu bitandukanye birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Afurika y’Epfo. Hashize imyaka myinshi nta kuvugana, baza kongera guhura, urukundo rwabo rurakomera kugeza bafashe icyemezo cyo kubana nk’umugabo n’umugore.
Mu rwego rwo kwishimira umubano wabo wihariye nk’impanga zombi, bahisemo guhuriza hamwe ibirori by’ubukwe bwabo, bikabera umunsi umwe kandi mu muhango umwe, ibintu byatumye ubu bukwe buba kimwe mu byavuzwe cyane muri Nigeria.










