Amakimbirane hagati ya rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, Kylian Mbappé, na senateri wa Paraguay Celeste Amarilla bwafashe indi ntera. Ni nyuma y’uko uwo munyapolitiki atangaje amagambo yafashwe nk’irondaruhu akurikiye isezererwa rya Paraguay n’u Bufaransa mu Gikombe cy’Isi cya 2026.
Nyuma y’umukino warangiye u Bufaransa butsinze Paraguay igitego 1-0, kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Nyakanga 2026, Amarilla yanditse ku mbuga nkoranyambaga amagambo asesereza Mbappé, amwita “Umunya-Cameroon wakoronijwe” kandi amushinja gushaka kwiyitirira ishema ry’u Bufaransa.
Aya magambo yakomeje kwamaganwa n’abatari bake kubera ko afatwa nk’ivangura rishingiye ku nkomoko n’uruhu.
Mbappé ntiyacecetse. Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, yamaganye ibyo yavuze ko ari ivangura n’urwango, ashimangira ko Amarilla “adakwiriye umwanya arimo” kandi ko amagambo ye yasebeje Paraguay aho kuyihesha ishema.
Yanongeyeho ati :” Abaturage ba Paraguay ntibakwiye guhagararirwa n’imvugo nk’iyo”. Nyamara ibi bije nyuma y’uko ikipe ya Paraguay yari yitwaye neza mu gikombe cy’Isi .
Nubwo bimeze bityo, Amarilla ntiyasubiye inyuma. Yakomeje gushinja Mbappé ubwibone no gusuzugura abakinnyi n’abafana ba Paraguay mbere no mu gihe cy’umukino, ibintu byakomeje kongera ubushyamirane hagati y’impande zombi.

Iki kibazo cyakuruye impaka ku rwego mpuzamahanga, aho ubuyobozi bw’u Bufaransa, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ry’u Bufaransa (FFF), ndetse n’abayobozi ba Paraguay bamaganye ayo magambo, bavuga ko ivangura ridafite umwanya muri siporo no mu buyobozi. FFF yanatangaje ko ishobora kwitabaza amategeko kuri ayo magambo.
Iyi nkubiri yongeye kwerekana ko, n’ubwo umupira w’amaguru uhuza abantu bo hirya no hino ku isi, amagambo y’ivangura akomeje kuwuhungabanya. Abasesenguzi nabo bavuga ko abayobozi n’abakinnyi bafite inshingano zo kwimakaza icyubahiro, ubworoherane no kurwanya urwango kugira ngo siporo ikomeze kuba urubuga ruhuza abantu aho kubatanya.










