Ubwenge Buhangano (Artificial Intelligence – AI) bukomeje kwinjira mu buzima bwa buri munsi bw’abantu ku buryo bukomeye, aho ubu abantu benshi bayikoresha mu gukora inyandiko, amabaruwa ya email, ubushakashatsi ndetse no gufata ibyemezo bitandukanye mu kazi.
Nubwo AI yihutisha imirimo kandi ikongera umusaruro, abahanga bagaragaza ko ishobora gutanga amakuru atari yo cyangwa guhimba ibisubizo bisa n’iby’ukuri, ikibazo kizwi nka AI hallucination.
Ibi bisaba ko abayikoresha bayigirira icyizere gishingiye ku bugenzuzi, aho kwemera buri gisubizo itanze nta kindi gikorwa.
AI yavuye ku bantu bayigerageza igera ku kuba igikoresho cya buri munsi
Mu myaka mike ishize, gukoresha AI byari bikigaragara nk’ikintu gishya abantu benshi bageragezaga. Ariko ubu yahindutse igikoresho gikoreshwa mu mirimo ya buri munsi.
Urugero, ChatGPT yakoreshejwe n’abantu bagera kuri miliyoni 100 buri cyumweru mu Ugushyingo 2023, ariko imibare yatangajwe igaragaza ko kugeza mu 2026 yari imaze kugera ku bakoresha bagera kuri miliyoni 900.
Uku kwiyongera kwayo kugaragaza ko abantu barushaho kuyishingiraho mu kazi, mu myigire no mu bikorwa bitandukanye.
Ariko uko ikoreshwa ryiyongera ni na ko hakenerwa gusobanukirwa neza imipaka yayo.
AI si ububiko bw’amakuru ahubwo ni uburyo buteganya ibisubizo
Abantu benshi batekereza ko AI imeze nk’ububiko bw’amakuru aho ibika amakuru yose maze ikayasubiza uko ari.
Nyamara abahanga bavuga ko AI nka ChatGPT ikora mu buryo butandukanye. Ni uburyo bukoresha imiyoboro minini y’amakuru y’ururimi (Large Language Models – LLMs), aho iteganya ijambo cyangwa interuro ishobora gukurikiraho hashingiwe ku byo yize.
Ibi bivuze ko AI idashaka ukuri nk’uko umuntu yabigenza, ahubwo ikora igendeye ku kuba igisubizo runaka gisa n’icyumvikana kandi gikwiriye ikibazo yabajijwe.
Ni ho ikibazo gishingiye: ishobora gutanga igisubizo gisa n’icyizewe ariko kirimo amakuru atari ukuri.
AI hallucination: Iyo ikoranabuhanga rihimba amakuru
AI hallucination ni igihe sisitemu ya AI itanga amakuru y’ibihimbano, amasoko atabaho, imibare itari yo cyangwa ibisobanuro bidafite ishingiro ariko bigatangwa mu buryo busa n’ubwizewe.Ibi byagiye bigaragara mu nzego zitandukanye.
Hari abanyamategeko bagiye bakoresha mu manza ibisubizo bya AI birimo amategeko cyangwa ibyemezo by’inkiko bitigeze bibaho.
Hari n’igihe inzego za Leta zakuyemo inyandiko z’imiyoborere ya AI nyuma yo kugaragara ko yari irimo amakuru cyangwa amasoko yahimbwe n’ikoranabuhanga.
Kuki AI itanga amakuru atari yo?
Nk’uko ubushakashatsi bwakozwe na D & N Restrepo muri Werurwe 2026 bubigaragaza, amakosa ya AI ntabwo ari impanuka gusa, ahubwo ashobora guterwa n’uburyo ikoranabuhanga ryayo ryubatswe.
AI ishobora gukora neza iyo ifite amakuru ahagije kandi ikibazo kibajijwe gisobanutse.
Ariko iyo ihuye n’ikibazo: kigoye cyane,gishya,cyangwa kidafite amakuru ahagije,ishobora gutanga igisubizo cyahimbwe kugira ngo isohoze icyo yasabwe.
Ibi bituma rimwe na rimwe umuntu abona igisubizo cyanditswe neza kandi gisa n’icy’umunyamwuga, ariko mu by’ukuri kitari cyo.
Hari umugani wo muri Turukiya ugira uti:“Iyo ishoka yinjiye mu ishyamba, ibiti byabajije biti: Dore ikiganza cyayo ni kimwe muri twe.”
Uyu mugani usobanura uburyo abantu bashobora kwizera ikintu kubera ko gifite ikintu kibihuza na bo cyangwa kigaragara nk’icyizewe.
Ni na ko bishobora kugenda kuri AI. Kubera ko itanga ibisubizo byanditse neza kandi bifite imvugo y’umwuga, abantu bashobora kuyizera cyane batabanje gusuzuma niba ibyo ivuga ari ukuri.
Ubwoko bubiri bw’ingenzi bwa AI
Abahanga bagaragaza ko hari ubwoko bubiri bukomeye bwa AI:
1. AI ishingiye ku mategeko n’imikorere isobanutse (Logic-based AI)
Iyi ikora hashingiwe ku mategeko yateguwe mbere kandi uburyo ikora burushaho kumvikana.
2. AI ikoresha imiyoboro minini y’amakuru y’ururimi (Large Language Models – LLMs)
Ni yo ikoreshwa n’ibikoresho nka ChatGPT. Yiga uburyo ururimi rukorwa, igatanga ibisubizo hashingiwe ku miterere y’amagambo n’interuro yize.
Inshingano ya nyuma ikomeza kuba iy’umuntu
Nubwo AI ikomeje gutera imbere, abahanga bavuga ko inshingano yo kugenzura ukuri igomba kuguma ku muntu.
Umukoresha wa AI agomba:
- Gusobanukirwa uko ikora n’imipaka yayo,
- Kugenzura ibisubizo itanze
- Kwemeza amakuru mbere yo kuyakoresha
- Kutayishingiraho mu byemezo bikomeye nta bugenzuzi.
Ubumenyi bwo gukoresha AI ntabwo ari ukumenya kuyibaza gusa, ahubwo ni no kumenya igihe ishobora gukora amakosa.
Abanyamwuga basabwa kugira ubushishozi mu gukoresha AI
Mu gihe AI ikomeje kwinjira mu kazi k’umwuga, inzego zitandukanye zisabwa gushyiraho uburyo bwo kugenzura imikoreshereze yayo.
Abanyamakuru, abanyamategeko, abashakashatsi, abakozi ba Leta n’abandi bakoresha amakuru akomeye bagomba kwirinda gufata ibisubizo bya AI nk’ukuri kudashidikanywaho.
AI ishobora kuba igikoresho gikomeye cyo kongera umusaruro, ariko ubushishozi bw’umuntu ni bwo bugomba gukomeza kuba umuyobozi w’ingenzi mu kumenya ukuri.











