MINALOC yasabye abazategura ibirori kujya babanza kubimenyesha ubuyobozi

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yasabye abaturage bose bifuza gutegura ibirori mu ngo zabo kujya babanza kubimenyesha ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kugira ngo bubafashe kugenzura ko amafunguro n’ibinyobwa bizatangwa byujuje ubuziranenge, bityo hirindwe ibibazo bishobora gushyira ubuzima bw’ababyitabira mu kaga.

Yabitangaje ku wa 25 Nyakanga 2026 ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu Karere ka Kamonyi mu Muganda rusange wabereye mu Murenge wa Ngamba.

Nk’uko tubikesha IGIHE, Minisitiri Habimana yavuze ko umuntu wese uteganya kwakira abantu mu birori, gutegura amafunguro cyangwa gutunganya ibinyobwa mu rugo, akwiriye kubanza kwegera ubuyobozi bw’ibanze bukagenzura niba ibisabwa byose byubahirijwe mbere y’uko ibirori biba.

Yagize ati: “Umuntu wese ushaka gutegura ibirori cyangwa kwakira abantu, akwiriye kubanza kubimenyesha ubuyobozi kugira ngo burebe niba azi ibisabwa kandi abikore neza, bityo ntihagire ikibazo cyagira ingaruka ku baturage.”

Yasobanuye ko aya mabwiriza atagamije kubuza abaturage gutegura ibirori, ahubwo agamije kubafasha kubitegura mu buryo butekanye kandi bwubahiriza amategeko.

Yongeyeho ko umuntu uzategura ibirori atabimenyesheje ubuyobozi, hanyuma hakagira ikibazo cyaturuka ku mafunguro cyangwa ibinyobwa byatanzwe, azaryozwa ingaruka zabyo.

Ku bijyanye n’abakora imitobe n’inzoga bagamije kuzicuruza, Minisitiri Habimana yabasabye gukorera mu buryo bwemewe n’amategeko no kugira ibyangombwa bigaragaza ko ibyo bakora byujuje ubuziranenge.

Yagize ati: “Umuntu ukora cyangwa ucuruza ibyo kurya n’ibinyobwa agomba kuba afite ibyangombwa byemeza ko ibyo acuruza byujuje ubuziranenge.”

Yanaburiye urubyiruko kwirinda kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge n’ibiyobyabwenge, avuga ko bishobora kwangiza ubuzima, ubushobozi bwo gutekereza no guteza ibibazo bikomeye birimo n’urupfu.

Aya mabwiriza aje mu gihe u Rwanda rukomeje gukaza ingamba zo kurwanya inzoga z’inkorano n’ibindi binyobwa bitemewe, nyuma y’uko Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, atangaje ko hagati ya Mutarama na Kamena 2026 abantu 44 bapfuye bazize kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge, nyinshi muri zo zikaba zarakorewe mu ngo.

Guverinoma ivuga ko ubufatanye hagati y’abaturage n’inzego z’ibanze buzafasha gukumira impanuka ziterwa n’ibiribwa cyangwa ibinyobwa bitujuje ubuziranenge no kurinda ubuzima bw’abitabira ibirori

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *