Kuki abagore bari guhindura uburyo bakunda bitewe n’impinduka ziri mu rukundo rwo kuri internet? Sobanukirwa

Mu myaka ishize, uburyo abantu bahura bakubaka urukundo bwahindutse cyane bitewe n’iterambere ry’ikoranabuhanga. Imbuga nkoranyambaga n’izindi porogaramu zifasha abantu gushaka abakunzi byatumye benshi babona urukundo bitabagoye, ariko na none bizana ibibazo birimo kubeshywa, guhemukirwa no kubura icyizere.

Muri urwo rwego, hagaragaye umugendo mushya witwa “Fémosphère”, uri gukurura abagore benshi cyane cyane mu Burayi no muri Amerika, aho wigisha abagore ko badakwiye kwinjira mu rukundo bayobowe gusa n’amarangamutima, ahubwo ko bakwiye gushishoza bagahitamo abagabo bafite ibyo bita “agaciro kanini” (High Value Men).

Uyu muhari umaze kwamamara cyane ku mbuga nka TikTok, YouTube, Instagram na podcasts, aho abagore batanga inama zo kwiyubaha, kwimenya no kudatakaza igihe mu mibanire idafite icyerekezo.

Guhindura uburyo urukundo rwafatwaga

Mu myaka yashize, abantu benshi bumvaga ko urukundo rushingiye ku mutima no gukundana bihagije kugira ngo abantu bubake urugo. Ariko abakurikira “Fémosphère” bavuga ko ibyo byonyine bitagihagije.

Bavuga ko urukundo rugomba kujyana n’umutekano, kubahana, ubushobozi bwo gufata inshingano ndetse n’icyerekezo cy’ubuzima.

Ni yo mpamvu basaba abagore kutihutira kwemera umubano kubera gusa ko bakunze umuntu, ahubwo bakabanza kureba niba uwo mugabo ashobora kubabera umufatanyabikorwa mwiza mu buzima.

Ni nde bita umugabo ufite “agaciro kanini”?

Nubwo abantu benshi bumva ko “agaciro kanini” gashingiye ku bukire, abakurikira uyu muhari bavuga ko atari byo gusa.

Bavuga ko umugabo ufite agaciro kanini ari ufite indangagaciro nziza, ushoboye kwiyobora, ufite intego, ukora cyane, wubaha umugore kandi ushaka kubaka urugo ruhamye.

Kuri bo, amafaranga ni kimwe mu bishobora gufasha kubaka ubuzima, ariko si cyo cyonyine gipima agaciro k’umuntu.”

Ntukoreshe amafaranga menshi ushaka kwemerwa”

Kimwe mu bitekerezo bikunze kuvugwa muri “Fémosphère” ni uko umugore atagomba guhindura uko ari cyangwa gusesagura amafaranga menshi agamije gushimisha umugabo.

Hari abagore bavuga ko batagikoresha amafaranga menshi mu kwisiga, kugura imyenda ihenze cyangwa gutunganya imisatsi mbere yo guhura n’umuntu bwa mbere.

Bavuga ko niba umuntu agukunda, akwiriye kubikora kubera uwo uri we aho kubikora kubera isura cyangwa ibintu ukoresha.

Ibi ngo bifasha umugore kutagira igitutu cyo guhora ashaka kwemerwa n’abandi.

Kwigirira icyizere kuruta gutinya kuba wenyine

Abakurikira uyu muhari bavuga ko kimwe mu bibazo bikomeye abagore benshi bagira ari ugutinya kuba bonyine.

Kubera iyo mpamvu, hari abemera kuguma mu mibanire ibababaza, bakihanganira kubeshywa cyangwa guhemukirwa.”

Fémosphère” yigisha ko umugore akwiriye kubanza gukunda ubuzima bwe no kwimenya mbere yo gushaka urukundo.

Bavuga ko kuba nta mukunzi ufite atari ikibazo, ahubwo ikibazo ari ukwihanganira umubano udafite icyubahiro kubera gutinya kwigunga.

Kureka gusabiriza urukundo

Ikindi gitekerezo gikunze kugarukwaho ni uko umugore adakwiye gusaba umuntu kumukunda.

Abakurikira uyu muhari bavuga ko iyo umugabo atangiye kugabanya umuhate mu mubano, kudasubiza ubutumwa nk’uko yabigenzaga mbere cyangwa akerekana ibimenyetso byo kutitanga, umugore akwiriye gufata icyemezo akawusoza.

Bavuga ko kubaho usaba urukundo cyangwa usaba umuntu kugukunda ari ukwitesha agaciro.

Impamvu “Fémosphère” ikomeje gukurura abagore benshi

Umushakashatsi Kay avuga ko impamvu “Fémosphère” ikomeje kwamamara ari uko ivuga ku bibazo by’ukuri abagore benshi bahura na byo.

Muri ibyo harimo uburyo imbuga zo gushaka abakunzi zorohereje abantu guhura ariko na none zikongera uburiganya, kubeshya imyaka, akazi cyangwa ubuzima bwabo.

Hari kandi ikwirakwira ry’amashusho y’urukozasoni asesereza abagore, ndetse n’ubwoba bw’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bukomeje gutuma abagore benshi barushaho kwitwararika.

Ku bwa Kay, ibi bituma bamwe bumva ko bagomba kwishyira imbere mbere yo kwizera uwo ari we wese.

Aho abanenga “Fémosphère” bahera

Nubwo hari benshi bashima uyu muhari, hari n’abawunenga.

Kay avuga ko ikibazo atari ukwigisha abagore kwiyubaha, ahubwo ari uburyo rimwe na rimwe usobanura ko imyitwarire mibi y’abagabo ari nk’aho idashobora guhinduka.

Avuga ko iyo abantu bemeye ko ihohoterwa cyangwa kutubaha abagore ari ibintu bizahoraho, bishobora gutuma bareka gushaka ibisubizo birambye.

Yongeraho ko ibyo bishobora gutuma abantu bacika intege ku rugamba rwo guteza imbere uburinganire n’ubwubahane hagati y’abagabo n’abagore.

Imbuga nkoranyambaga zongera imbaraga z’uyu muhari

Abasesenguzi bavuga ko TikTok, Instagram, YouTube na podcasts byagize uruhare runini mu kwamamaza ibitekerezo bya “Fémosphère”.

Algorithm z’izi mbuga zikomeza kwereka umuntu amashusho asa n’ayo asanzwe akunda kureba.

Ibi bituma umuntu ashobora kumara igihe kinini yumva ibitekerezo by’uruhande rumwe gusa, bigatuma arushaho kubyemera, atabonye amahirwe yo kumva ibitekerezo bitandukanye.

Kay avuga ko ari yo mpamvu urubyiruko, cyane cyane abakobwa bakiri bato, rushobora kwakira ibyo bitekerezo bitabanje kubisesengura bihagije.

Ese “Fémosphère” irwanya urukundo?

Nubwo bamwe bavuga amagambo akomeye ku bagabo, benshi mu bakurikira uyu muhari bavuga ko batarwanya urukundo.

Ahubwo bavuga ko bifuza urukundo ruzira kubeshywa, guhemukirwa no gukoreshwa.

Bemeza ko umugore akwiriye guhitamo umukunzi umuha agaciro nk’uko na we amuha agaciro.

Ku bwabo, urukundo rwiza ntirukwiye gushingira ku marangamutima gusa, ahubwo rugomba kubakwa ku bwubahane, ubunyangamugayo, kwizigirana no gufashanya.

Hari indi nzira ishoboka

Kay asoza avuga ko nubwo “Fémosphère” ivuga ku bibazo bifatika, atari yo nzira yonyine yo kubikemura.

Ashimangira ko hari indi miryango n’abaharanira uburenganzira bw’abagore bemera ko bishoboka kubaka sosiyete irangwa n’ubwubahane hagati y’abagabo n’abagore, aho impande zombi zafatanya gukemura ibibazo aho gufatana nk’abahora bahanganye.

Avuga kandi ko urukundo rukomeza kuba kimwe mu bintu abantu benshi bifuza, ariko ko kugira ngo rurambe bisaba kubahana, kuganira no gufatanya, aho kubaka umubano ushingiye ku gushidikanya cyangwa gutinya.

Nubwo “Fémosphère” ikomeje kwamamara ku isi, impaka ku ruhare rwayo ziracyakomeje. Hari abayibona nk’igikoresho gifasha abagore kwiyubaha no kwirinda imibanire ibatesha agaciro, mu gihe abandi bayibona nk’ishobora gukomeza gutandukanya abagabo n’abagore aho kubafasha kubaka umubano ushingiye ku bwizerane no ku bwubahane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *